Nyagatare: Abakekwaho gusambanya abana bahawe gufungwa iminsi 15

Urukiko rwisumbuye rwa Nyagatare rwategetse ko abagabo batanu n’umwana w’imyaka 17 wigaga mu rwunge rw’amashuli rwa Nyagatare bafungwa iminsi 15 y’agateganyo mu gihe bakurikiranweho gusambanya abana no kubashora mu buraya.

Asoma uru rubanza kuri uyu wa 09 Kamena 2014, Mugeyo Jerome perezida w’urukiko rwisumbuye rwa Nyagatare, yabanje gusobanura impamvu ryabereye mu muhezo. Ngo byatewe n’uko rurimo umwana muto ufite imyaka 17 y’amavuko. Gusa ngo itegeko riteganya ko gusomwa bikorwa mu ruhame ari nabyo byabaye.

Uru rubanza rwari rwatangiye ku itariki 6 z’uku kwezi ruburanishirizwa mu muhezo. Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Nyagatare bwasabaga urukiko gufunga by’agateganyo aba bakekwaho icyaha cyo gusambanaya abana no kubashora mu buraya nabo basaba kuburana bari hanze.

Nyuma yo kwiherera no gusesengura impamvu zatanzwe na buri ruhande, urukiko rwisumbuye rwa Nyagatare, rwasanze
Bitewe n’uburemere bw’icyaha bakurikiranyweho n’ingaruka zacyo ku muryango nyarwanda, ubuhamya bw’abana bavuga ko basambanijwe ubwa nyirasenge w’umwana ukekwaho gushora abandi mu buraya n’ubuhamya bwatanzwe na sosiyete zitumanaho MTN na TIGO, urukiko rwabakatiye igifungo cy’agateganyo cy’iminsi 15 muri gereza ya Nsinda naho umwana we agafungirwa muri gereza y’abana iri i Nyagatare.

Urukiko rwisumbuye rwa Nyagatare.
Urukiko rwisumbuye rwa Nyagatare.

Izindi mpamvu zashingiweho ni uko baramutse barekuwe basibanganya ibimenyetso cyangwa bagashyira igitutu ku batanga buhamya cyangwa se bakaba batoroka ubutabera. Gusa bo bifuzaga kuburana bari hanze ndetse banizeza kuboneka igihe bahamagawe n’ubutabera. Uwunganiraga umwana we yasabaga ko yafungurwa agakomeza amasomo ye kandi atanihisha ubutabera.

Mugeyo Jerome yumvikanishije ko icyaha aba bose baregwa gikomeye kuko bangiza urubyiruko nyamara arirwo maboko n’abayobozi b’ejo. Kuri we ngo umwana uba umwishe mu myigire, mu burere nyamara abana aribo bubakirwaho umuryango.

Ngo buri wese yakabaye afite inshingano yo kurinda umwana harimo no kudaceceka ku babonye ashaka kumwonona. Yasabye abitabiriye uru rubanza gusobanukirwa ko ubutabera n’amategeko bihari bityo ntawe bakwiye kumva ko ari hejuru y’amategeko.

Aba bose uko baregwa muri uru rubanza bahise basaba kujuririra iki cyemezo bahawe bikazakorwa bitarenze iminsi 5. Naho kuba hatanzwe iminsi 15 y’igifungo cy’agateganyo ngo niko itegeko ribiteganya mu gihe bahuriye mu rubanza n’umwana.

Sebasaza Gasana Emmanuel

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Mwese muvuga ibi ntacyo muzi. Abo bagabo bavugwa bararenganye bidasubirwaho (Nibihimbano!) kubera impanvu zikurikira;

1.N’iko hagaragayemo inyandiko mpimbano zabeshyaga ko abo bakobwa bavugwa ko baba ari abana kandi bikaza kugaragara neza ko bose nta numwe uri hasi y’imyaka 18.

2. Ntakimenyetso simusiga kigaragaza yuko koko abo bakobwa baba barabonanye koko nabaregwa cyane ko uwo mukobwa wafunzwe witwaga umwana mukurega, byaje kugarara ko akuze yewe atari nubwambere ufungwa azira ubwomanzi dore ko yari anavuye ibugande avuye muri gereza.

3.N’uko yivugira yuko yavuye ibugande yaratakaje ubusugi bwe.

4. Nuko urukiko rwashingiye kubuhamya butari ubwabanyirubwite kandi ari abantu bakuru hakabaho no kwirengagiza ibyavugiwe mubushinjacyaha, hagashingirwa kubyubugenzacyaha nabyo byabaye abo bitwaga abana nyamara ataribo badahagarariwe.

5. Icyaha nigatozi, ubushinjacyaha n ubucamanza birengagije ibyo kwiregura kwaburi muntu kugiti cye bugafata ikivunge.

Ikigaragara nuko ibintu baregwa byo ari ibihimbano!

None mbabaze namwe,

Ubuse umugore/ umukobwa wese utari isugi niko yaba yarahuye nabo bagabo ra?.

None se Umuntu uzaguhamagara agufiteho imagambi mibisha nkiyo nyirasenge wumwe mubakobwa yari afite uvuga ko ariwe wihamagaraga bamwe muri abo baregwa agamije indonke wamutandukanya ute nutayifite? Ese ibyo sikimenyetso simusiga ko ahubwo abarega aribo banyacyaha kubera ibintu byo babihimbye?

Ubutabera bukwiye nibushishoje burenganure abantu burekeraho kugendera mubihuha! ninda nini zabambwe bashaka gucisha abandi imitwe kubera inda nini namashyari.

Abagabo bararengana!!!!!

pamera yanditse ku itariki ya: 30-06-2014  →  Musubize

usanga abayobozi bo mu nzego zibanze muri Nyagatare batita ku bibazo by’ihohoterwa ahubwo babiharira inzego za police akaba aribo babyitaho bonyine kandi aribo bakira ibibazo byabaturage cyane kurusha abo bayobozi bityo ugasanga abaturage bashishikariye kugeza ibibazo byabo nko kuri polise kurusha kubigeza mu buyozi bwite bwa leta.

octavien yanditse ku itariki ya: 17-06-2014  →  Musubize

IKI NTABWO ARI IGIHANO GIKWIRIYE ICYAHA GIFITE UBUREMERE BUNGANA KURIYA. BYIBUZE BABUZE N’IMYAKA 02? AFAZALI BABAREKE BATAHE.

RUMBEMBE yanditse ku itariki ya: 10-06-2014  →  Musubize

hari ibintu mba ntabasha kwiyumvisha , umubyeyi wabyaye cg wumva yifuza kubyara mu minsi irimbere, ugsanga arahemukira umwana ubwose aba akunze abana ese mukuzabyara kwe azaba abakunda cg nukubyara kuko umuco ariko usa nuwudutegeka? gusa baba bakwiye ibihano bikaze.

karenzi yanditse ku itariki ya: 9-06-2014  →  Musubize

abantu nkaba bahohotera abana bakabvutsa ubuzima bwiza bwabo bwejo haza, njye numva bagakwiye kubarebe ibindi bihano byihariye, UMWANA KOKO?

manzi yanditse ku itariki ya: 9-06-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka