Mukama: Bamaze gusobanukirwa ko ubuharike butera ubukene

Uretse kwikururira ubukene n’amakimbirane ya hato na hato ngo nta cyiza kiri mu gushaka abagore benshi; nk’uko byemezwa n’abaturage b’umurenge wa Mukama mu karere ka Nyagatare batunze umugore urenze umwe kimwe n’abagore baharitswe.

Impamvu aba baturage batanga zitera ubuharike ngo ni ubusinzi, irari no gushakakisha ibintu. Ngo abagabo benshi iyo umugore amaze kubyara kabiri baramuta bakajya kwishakira inkumi kimwe n’uko ngo hari abashaka abandi bagore kubera ubusinzi ariko nanone ngo hari abakobwa baba bifitiye imitungo bagatwara abagabo b’abandi bagore.

Nzisabira Leonidas atuye mu mudugudu w’Agasasa akagali ka Gishororo akaba yarashatse abagore 3 ubu akaba abana n’umwe, umwe yitabye Imana undi baratandukana. Ngo yashatse umugore wa gatatu kubera amafaranga yari atunze. Kuri ubu yicuza icyatumye ashaka aba bagore bose kuko ngo byamuteye ubukene.

Nzisabira Leonidas avuga ko gushaka abagore batatu byamuviriyemo igihombo.
Nzisabira Leonidas avuga ko gushaka abagore batatu byamuviriyemo igihombo.

Agira ati “Nkurikije amafaranga nari mfite sinakabaye narubatse inzu imwe gusa ahubwo nakabaye naraguze na moto ngendaho ariko byose abagore bayamazeho. Ndagira inama abagabo bose kunyurwa n’abagore bashatse naho kwikururira undi ni ukwitera ibibazo byinshi n’ubukene budashira”.

Ibi kandi abihuriraho na Mukantagozera Marie Chantal wo mu mudugudu w’Akinyambo kagali ka Gishororo washatswe n’umugabo w’undi mugore ariko nawe magingo aya akaba yaramuharitse.

Avuga ko bashakanye bakundana ariko ngo ibyamubayeho nyuma nawe ntabyiyumvisha. N’ubwo batatandukanye burundu bakibana rimwe na rimwe ngo ingaruka ni nyinshi kuko ntacyo amufasha mu mibereho ye n’abana babyaranye.

Mukantagozera nawe yicuza kuba yaremeye guharikwa.
Mukantagozera nawe yicuza kuba yaremeye guharikwa.

Ku rundi ruhande ariko ngo hari n’abagore bagira uruhare mu gutuma abagabo babo babaharika. Mukaremera Betty wo mu kagali ka Kagina na Sibomana Faustin wo mu kagali ka Gishororo bavuga ko urugo ruzima ari urwubakiwe ku kubahana, kujya inama, koroherana no gusabana imbabazi dore ko ari n’umurage mwiza kubabakomokaho.

Gusa ngo iki kibazo cy’ubuharike kiragenda kigabanuka muri uyu murenge ahanini bitewe n’ingamba ubuyobozi bwashyizeho.

Hakuzweyezu Emmanuel umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge avuga ko abaturage cyane urubyiruko rukangurirwa buri gihe gushaka mu buryo bwemewe n’amategeko.

Ngo amategeko yemera umugabo gushyingiranwa n’umugore umwe. Ikindi ngo berekwa n’ingaruka z’ubuharike harimo kubyara abana benshi badafitiye ubushobozi, ubukene n’amakimbirane.

Sebasaza Gasana Emmanuel

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka