• Inzu yagenewe abarimu bigisha kuri G.S Cyabayag mu karere ka Nyagatare.

    Cyabayaga: Batashye inzu ya mwalimu

    Ubwo hatahwaga icumbi ry’abarimu bigisha kuri G.S Cyabayaga mu murenge wa Mimulimu karere ka Nyagatare kuri uyu wa 21 Gicurasi, abarimu bizeje ko umusaruro w’amasomo uziyongera ndetse n’ayo bakoreshaga mu bukode yakoreshe indi mishinga yabateza imbere.



  • Komiseri George Rumanzi uyobora ishami rishinzwe umutekano mu muhanda yakira ibibazo by

    Polisi yatangiye gusangisha impushya abazikoreye mu turere iwabo

    Ubwo Polisi y’Igihugu yashyikirizaga bamwe mu baturage bo mu karere ka Nyagatare na Gatsibo impushya zabo zo gutwara ibinyabiziga batsindiye yongeye kwibutsa ko abantu bakwiye kwirinda inzira zitemewe mu kubona impushya zo gutwara ibinyabiziga.



  • Imirimo yo kwagura umupaka wa Kagitumba irikomeje.

    Nyagatare: Guhuza imipaka ngo bizoroshya ubuhahiranire

    Abaturage bakoresha umupaka wa Kagitumba uhuza u Rwanda na Uganda mu karere ka Nyagatare bavuga ko guhuza imipaka bizagura ubuhahiranire ndetse bikanashimangira ubuvandimwe hagati y’Abanyarwanda n’abanyamahanga bagana u Rwanda.



  • Amashashi aza afunzemo ibintu bitandukanye.

    Nyagatare: Abanyarwanda babangamiye icibwa ry’amashashi

    Mu gihe abinjiza bimwe mu biribwa bifunze mu mashashi usanga bavuga ko batari basobanukiwe ko amashashi amwe n’amwe abujijwe kwinjizwa mu gihugu, abakozi b’ikigo cy’igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA) baba ku mipaka bo bavuga ko akenshi abarenga kuri aya mabwiriza ari ababa bayazi atari ukudasobanukirwa.



  • Iyi ni Valley dam abaturage n

    Matimba: One Family gukemura ikibazo cy’amazi

    Mu gihe abaturage b’utugali twa Rugarama ya 2 mu murenge wa Musheli n’aka Bwera mu murenge wa Matimba bakoresha amazi yo mu kizenga (valley dam)kiri mu mudugudu wa Karuca basaba kwegerezwa amazi meza kuko ayo bakoresha ari mabi, ubuyobozi bw’umurenge wa Matimba bwo buvuga ko ihuriro One Family rizakemura iki kibazo.



  • Ikiyaga gihangano cya Cyabayaga cyari cyaragenewe hegitari 40 ariko kiri kuri hitari 10 gusa izindi abaturage bazihinzeho.

    Nyagatare: Ikiyaga gihangano cya Cyabayaga gikeneye kuzitirwa

    Nubwo abaturage baturiye ikiyaga gihangano cya Cyabayaga bishimira ko cyatumye banoza imirire kubera amafi akivamo barifuza ko cyazitirwa kuko bitabaye gishobora gusiba vuba.



  • Umwe mu bacururiza mu isoko rya Cyabaya, akenshi hacuruzwamo ibiribwa.

    Abaturage barema isoko rya Cyabayaga bifuza ko ryagurwa

    Abaturage bakunda kurema isoko rya Cyabaga riba buri munsi mu masaha y’ikigoroba barifuza ko bahabwa umunsi umwe mu cyumweru ryajya riremeraho. Ubuyobozi bw’Akagali ka Cyabayaga bwo butangaza ko iki gitekerezo kigiye gushyirwa mu bikorwa mu minsi ya vuba.



  • Ibikoresho inzoga ya Kwete ipimirwamo.

    Nyagatare: Inzoga ya Kwete yasimbuye ikigage iracyemangwa isuku nke

    Mu kagali ka Musenyi umurenge wa Karangazi mu karere ka Nyagatare hadutse inzoga yitwa “Kwete” ikorwa mu ifu y’ibigori n’uburo nta wundi musemburo uyishyirwamo ariko bamwe ntibayishira amakenga kubera ko ishobora kubakururira indwara zikomoka ku isuku nke.



  • Nyagatare: Mu byumweru 2 gusa abangirijwe n’inyamanswa bazabarurirwa imitungo yabo

    Ubuyobozi bw’ikigega cy’ingoboka ku mpanuka ziterwa n’ibinyabiziga cyangwa inyamanswa burizeza abaturage b’umurenge wa Karangazi bangirijwe imitungo yabo cyangwa bakomerekejwe n’inyamanswa ko bitarenze ibyumweru 2 gusa ibibazo byabo bazaza kubiganiraho.



  • Nyagatare: Yirukanywe aho acumbitse akekwaho amarozi

    Mu gihe Uzabakiriho asaba ubuyobozi kumurenganura kuko yirukanywe aho yari acumbitse akekwaho amarozi kubera akanyamasyo yari atunze mu rugo, ubuyobozi bwizeza ko buzakemura ikibazo cye ariko nanone atari akwiye gutunga inyamanswa yo mu ishyamba mu rugo.



  • Uwimana Angelique waguze ubutaka bwagenewe ubworozi akabuhingaho.

    Nyagatare: Imikoreshereze mibi y’ubutaka yongeye kugaragarizwa Umuvunyi

    Ubwo Umuvunyi mukuru, Aloysie Cyanzayire, hamwe n’itsinda ry’abakozi b’uru rwego bari mu karere ka Nyagatare muri gahunda y’icyumweru cyahariwe kurwanya n’akarengane, yagejejweho ibibazo byerekeye ubutaka bukoreshwa icyo butagenewe.



  • Abakoresha iki kiraro basigaye batanga amafaranga ngo abasore babambutse kubera cyangiritse.

    Nyagatare: Iyangirika ry’ikiraro cya Kazaza riteje ikibazo abagikoresha

    Iyangirika ry’ikiraro cya Kazaza cyubatse hejuru y’umugezi w’Umuvumba utandukanya tumwe mu tugali tugize umurenge wa Rwempasha mu karere ka Nyagatare, rihangayikishije benshi bakaba bifuza ko cyasanwa byihuse.



  • Nyirahabimana Marcelline wabyaye abakobwa 3 icyarimwe ubu arifuza inkunga.

    Nyagatare: Yibarutse abakobwa 3 icyarimwe

    Umubyeyi witwa Nyirahabimana Marcelline utuye mu mudugudu wa Gakoma akagali ka Kanyonza umurenge wa Matimba mu karere ka Nyagatare yabyaye abana batatu mu ijoro ryo kuwa 25 Mata 2014. Aba bana baje biyongera ku bandi barindwi asanzwe afite.



  • Nyagatare: Bane mu bakekwaho kunyereza miliyoni zisaga 275 bahawe iminsi 30 muri gereza

    Nyuma yo kubona ko barekuwe bagakurikiranwa bari hanze bashobora gutoroka ubutabera, abantu bane muri 11 bakekwaho gufatanya kunyereza umutungo wa Duterimbere IMF mu mashami ya Nyagatare, Kabarore na Gahini usaga miliyoni 275, bakatiwe gufungwa by’agateganyo iminsi 30.



  • Ishyamba kimeza rikikije umugezi w

    Nyagatare: Nta butayu bukiharangwa kubera ibiti

    Ikibazo cy’ibicanwa no kubungabunga amashyamba kizakemurwa no gukoresha rondereza za canarumwe, ingufu z’imirasire y’izuba na Bio-gaz; nkuko bitangazwa n’ubuyobozi bw’akarere ka Nyagatare nyuma y’uko hishimirwa ko imvura isigaye igwa muri aka karere katakiri ubutayu.



  • Minisitiri w

    “Amajyambere yihuta aba ashingiye ku baturage batekanye ku buzima bwabo” - Minisitiri Murekezi

    Minisitiri w’Abakozi n’Umurimo, Anastase Murekezi, atangaza ko kugira ngo amajyambere yihute ari uko ubuzima bw’abaturage buba butekanye kandi ibikorwa byose aribo babigiramo uruhare.



  • Abana bitabiriye urugendo ari benshi.

    Nyagatare: Abana bakwiye gufashwa gukundana

    Ubwo hibukwaga abana bazize Jenoside mu karere ka Nyagatare, hatanzwe ubutumwa ko urwango rwubatswe n’abakoroni rukwiye gusimbuzwa urukundo n’ubumwe hagamijwe kubaka indangagaciro nyarwanda. Gusa ngo ibi bizagerwaho buri munyarwanda yumvise ko ari inshingano ye kubitoza abana babyiruka.



  • Ikirango cya Duterimbere IMF ishami rya Nyagatare.

    Nyagatare: Banyereje miliyoni zisaga 275 muri Duterimbere IMF Ltd

    Kuri uyu wa gatatu abari abakozi 6 ba kanki ya Duterimbere ishami rya Nyagatare, Kabarore na Gahini muri Kayonza bagejejwe imbere y’urukiko rwisumbuye rwa Nyagatare bashinjwa kurigisa umutungo wa Duterimbere usaga amafaranga miliyoni 275.



  • Haruguru y

    Nyagatare: Umwana w’icyumweru yatoraguwe yajugunywe

    Mu ijoro ryo kuwa 21 Mata umwana w’umuhungu umaze icyumweru kimwe avutse yatoraguwe n’abaturage ku ruzitiro rutandukanya kaminuza y’u Rwanda ishami rya Nyagatare n’akabari hafi na gare shya ya Nyagatare.



  • Ifu ya Kawunga Turatsinze yaguze akayisangamo udusimba agiye kuyarika.

    Nyagatare: Barakemange ubuziranenge bw’ifu y’ibigori

    Bamwe mu baturage bo mu karere ka Nyagatare bahaha bakanarya ifu ya kawunga barinubira kuba nta buziranenge iba ifite kuko itagaragaza igihe yakorewe n’igihe yakabaye itakiribwa ariko ubuyobozi bw’akarere buvuga ko bugiye gukurikirana iki kibazo byihutirwa.



  • Guhera kuri iyi nzu (ibumoso) ayo munsi y

    Rukomo: Bahangayikishijwe n’ubutaka bwabo bwibarujweho undi muntu

    Mu gihe abaturage b’umudugudu wa Rurenge agace kitwa Ibuka gatuwe n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, barasaba kugobokwa kuko ubutaka bwabo bwibarujweho undi muturage, ubuyobozi bw’umurenge wa Rukomo mu karere ka Nyagatare bubizeza ko iki kibazo kizakosorwa vuba kuko uwabubaruweho nawe nta ruhare yabigizemo uretse (…)



  • Ku bitaro bya Nyagatare hamwe mu hafatirwa imiti igabanya ubwandu.

    Nyagatare: Ababana na virusi itera SIDA ngo bamerewe nabi kubera inkunga zahagaze

    Mu gihe bamwe mu bafite virusi itera SIDA mu murenge wa Nyagatare bavuga ko bakeneye ubufasha bwihariye nk’uko mbere babuhabwaga n’imiryango itandukanye, ubuyobozi bwa komite y’aka karere ishinzwe kurwanya SIDA bwo buvuga ko abatishoboye bafashwa nk’abandi bose kuko bahawe ubufasha bwihariye byaba ari ukubaha akato.



  • Abayobozi batangiza kumena ibiyobyabwenge. Iyi ni inzoga ya Kanyanga.

    Nyagatare: Umudugudu bacuruzamo ibiyobyabwenge umuyobozi wawo azajya yeguzwa

    Toni 3 z’ibiti bya kabaruka byatwitswe hanamenwa amakarito 200 y’inzoga zo mu mashashi ya Chief Waragi na litiro 700 za Kanyanga zafashwe mu kwezi kwa gatatu n’ukwa kane mu bice bitandukanye by’akarere ka Nyagatare.



  • Abadepite basuye Laboratoire nshya basobanurirwa byinshi ku bitaro bya Nyagatare.

    Ibitaro bya Nyagatare bibangamiwe no kugira abaganga bacye nabo bahora bahindagurika

    Nubwo hishimirwa uko ibitaro bya Nyagatare bigenda byagurwa haracyari ikibazo cy’abaganga bahindagurika buri munsi kimwe n’abaganga b’inzobere batahaboneka. Ibi ni ibyagaragarijwe abadepite bagize komisiyo y’imibereho myiza mu nteko inshingamategeko kuri uyu wa 14 Mata ubwo basuraga ibi bitaro.



  • Abadepite bagize komisiyo y

    Nyagatare: Abimukira barashinjwa gusubiza inyuma iterambere ry’akarere

    Abimukira ngo bakomeje kudindiza iterambere ry’akarere ka Nyagatare kuko nta genamigambi baba bakorewe. Ibi byagarutsweho mu biganiro ku mibereho y’abaturage yahuje ubuyobozi bw’aka karere n’abadepite bagize komisiyo y’imibereho myiza mu nteko inshingamategeko.



  • Uyu munyeshuri ngo yigomwe iri tungo rifite agaciro k

    Nyagatare: Umunyeshuri yigomwe inguzayo ya ‘buruse’ aremera uwarokotse Jenoside

    Sebufiriri Deogratias, umunyeshuri wiga mu mwaka wa mbere wa kaminuza y’u Rwanda mu ishami rya Nyagatare yigomwe amafaranga y’inguzanyo ahabwa na Leta mu kwiga, aguramo itungo ry’ ibihumbi 22 aryoroza uwacitse ku icumu utishoboye mu rwego rwo kumufata mu mugongo.



  • Nyagatare: Uwari umukuru w’umudugudu araregwa kugurisha ikibanza ahagenewe irimbi

    Muhire Ildephonse wayoboraga umudugudu wa Nshuli akagali ka Rutare mu murenge wa Rwempasha arashinjwa kugurisha incuro ebyiri ikibanza kiri ahantu hagenewe irimbi. Uwahaguze bwa kabiri inzu yubakaga igagasenywa n’ubuyobozi bw’akarere ka Nyagatare arasaba Muhire kumuha amafaranga ibihumbi 665.



  • Ikipe ya Nyagatare ihanganye na Kiyovu Sport.

    Nyagatare: Akarere gashobora kuba kagiye kubona ikipe mu minsi ya vuba

    Ikipe y’akarere ka Nyagatare yatangiye imikino ya gicuti, mu rwego rwo kwitegura kwinjira mu kiciro cya kabiri mu kwezi kwa cyenda. Iyi kipe yiswe Nyagatare FC yakinnye umukino wa gicuti na Kiyovu Sport.



  • Nyagatare: Uwahamijwe gusambanya abana b’abahungu yafashwe

    Polisi ikorera mu murenge wa Gatunda akarere ka Nyagatare yabashije guta muri yombi Bizimungu Felicien bahimba Bazakira wari wakatiwe n’urukiko rwisumbuye rwa Nyagatare igifungo cya burundu y’umwihariko nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gusambanya umwana w’umuhungu.



  • Bari baraguze ibibanza ngo bazimukire ahandi bazashobora guhabwa umuriro batabangamiye abaturage.

    Rwimiyaga: Bamaze amezi 3 badakora kubera kutumvikana

    Bamwe mu bafite insyo zisya imyaka muri centre ya Rwimiyaga mu karere ka Nyagatare bashinjanya kubangamirana mu bucuruzi, aho bamwe bavuga ko mugenzi wabo yanze ko bimukira ahandi kugira ngo agumane isoko wenyine.



Izindi nkuru: