• Bamwe mu basenyewe. Ubuyobozi bw

    Rwimiyaga: Abaturage mamwe barimutse abandi biraye basenyerwa amazu agera ku 100

    Ubuyobozi bw’akarere ka Nyagatare buratangaza ko abaturage bari batuye mudugudu wa Gakagati ya kabiri mu murenge wa Rwimiyaga bumvise inama z’ubuyobozi mbere bimutse naho abinangiriye aribo basenyewe, kuri ubu bakaba ntaho bafite bikinga.



  • Nyagatare: Abarimu batanu bafunzwe bakekwaho gukopeza ibizamini bya Leta

    Abarimu batanu bigisha bigisha mu rwunge rw’amashuli rwa Rwimiyaga mu karere ka Nyagatare, bafungiye kuri station ya Polisi y’aka karere bakurukiranyweho gukopeza abanyeshuri ikizami cy’ubugenge (Physics).



  • Musheri: Amazu atatu yashenywe n’imvura

    Imvura idasanzwe ivanze n’umuyaga mwinshi, ku mugoroba wa tariki 29/10/2013, yashenye amazu atatu yangiza n’ibindi bikorwa remezo nk’imihanda ndetse n’intoki zirangirika mu Murenge wa Musheri akarere ka Nyagatare.



  • Rwempasha: Yamukubise isuka bimuviramo urupfu

    Hakuziyaremye Fredrick wo mudugudu wa Gasinga akagali ka Gasinga umurenge wa Rwempasha mu karere ka Nyagatare arakekwa ko ariwe wagize uruhare mu rupfu rwa Gasana Julius witabye Imana nyuma yo gukubitwa isuka mu mutwe.



  • Nsheke: Abanyeshuli bakoze inzogera ikoreshwa na mudasobwa

    Guha abanyeshuli umwanya wo gutekereza ku byo bigishwa nibyo bikangurirwa abarezi muri rusange cyane abigisha amasomo ngiro, ni nyuma y’aho abanyeshuli biga amasomo ya mudasobwa mu ishuli ryisumbuye rya Nyagatare babashije gukora inzogera y’ikigo yikoresha hatiyambajwe umuntu usona.



  • Zimwe mu nkoni zicuruzwa mw

    Rwimiyaga: Ubucuruzi bw’inkoni bumaze kubageza kuri byinshi

    Mu gihe mu karere ka Nyagatare kugendana inkoni babibuzanyaga kuko byafatwaga nka kimwe mu byateza urugomo, mu isoko ryo mu murenge wa Rwimiyaga ho hari abafashe icyemezo cyo kwihangira umurimo mu gukora no gucuruza inkoni.



  • Tabagwe: Afite impungenge z’umutekano we kubera urugomo akorerwa

    Umukecuru Nyiramatama wari warahawe ubutaka mu mudugudu wa Kayigiro, akagali ka Gitengure, umurenge wa Tabagwe mu karere ka Nyagatare arasaba gutuzwa ahandi kuko ubwo butaka yari yarahawe nyirabwo yagarutse none ntakibasha kugira icyo abukoreramo.



  • Rwimiyaga: Koperative y’aba technicien irambiwe ababavangira mu kazi

    Abanyamuryango ba koperative y’aba technicien bakorera muri centre ya Rwimiyaga mu karere ka Nyagatare batangaza ko barambiwe ababivangira mu kazi bakabanduriza izina nyamara bavuga ko bafite uburengenzira bahawe n’ubuyobozi.



  • Nyagatare: abarezi barasabwa kurushaho kugira ubunyamwuga mu kazi kabo

    Abarezi bo mu Murenge wa Nyagatare barasabwa kurushaho kuzirikana indagaciro zabo za kinyamwuga,ngo kuko arizo zizabafasha abo barera kugira ejo heza hazaza, nk’uko babisabwe na Alcade Kamanzi, umuyobozi wa Njyanama y’Akarere ka Nyagatare, ubwo abarezi bizihizaga umunsi mukuru wabo mumurenge wa Nyagatare.



  • Musheri: Abaturage biyemeje kwishakamo umutima ufasha bagenzi babo

    Kugira umutima ukunda no gufasha abatishoboye n’inshingano ya buri munyarwanda, kandingo ibi nibigerwaho nta muturage uzasigara inyuma mu iterambere, nk’uko bitangazwa n’abaturage batuye akagari ka Kijojo umurenge wa Musheri ho mu karere ka Nyagatare, bahamagarira bagenzi babo kurushaho kugira umutima wo gufashanya.



  • Nyagatare: Abaganga b’abapolisi bakomeje gupima abaturage indwara zirimo SIDA

    Mu rwego rwo kugabanya ingaruka ziva ku kwandura indwara z’ibyorezo bikomotse ku kunywa ibiyobyabwenge, Polisi y’igihugu ishami ry’ubuvuzi ikomeje ibikorwa byo gupima ku bushake abaturage indwara zinyuranye harimo icyorezo cya SIDA mu mirenge inyuranye igize Akarere ka Nyagatare.



  • Matimba: Batatu bashinjwa gucuruza kanyanga baburanishirijwe imbere y’abaturage

    Kuburanishiriza imanza ahakorewe ibyaha kuko bitanga isomo ku bandi baturage, nibyo ubuyobozi bw’umurenge wa Matimba mu karere ka Nyagatare bwifuje nyuma y’aho tariki 08/10/2013 muri uwo murenge haburanishirijwe imanza 3 z’abakekwaho gucuruza ikiyobyabwenge cya Kanyanga.



  • Karangazi: Kwanga ibinyandaro bibajugunyisha abana mu misarane

    Abaturage cyanecyane abakobwa bo mu murenge wa Karangazi mu karere ka nyagatare barasabwa kwirinda inda zitateguwe kuko ari kimwe mu bikururira imiryango ibibazo.



  • Nyagatare: RDF yatangiye igikorwa cyo gusiramura muri Tabagwe

    Itsinda ry’abaganga b’ababasirikare bakorera muri Brigade ya 511 ikorera no mu karere ka Nyagatare, kuri uyu wa 7 Ukwakira batangiye gahunda yo gusiramura abaturage babyifuza mu murenge wa Tabagwe.



  • Nyagatare: Abasheshe akanguhe barasabwa guharanira amahoro

    Ubwo hizihizwaga y’umunsi w’abasheshe akanguhe, tariki 06/10/2013, abo mu karere ka Nyagatare basabwe kwirinda icyakongera kugarura amacakubiri mu baturage ndetse bakanabisobanurira abo babyaye kubera ko aribo bazi byinshi mu byaranze igihugu cyacu.



  • Uyu musore amaze icyumweru aba mu isambu ya Ruticumugambi kandi ntibazi aho akomoka.

    Nyagatare: Barakeka ko ari igini kuko amaze icyumweru mu isambu atavuga

    Ruticumugambi Daniel utuye mu mudugudu wa Kaduha ya mbere akagali ka Kaduha umurenge wa Katabagemu akarere ka Nyagatare arasaba ubuyobozi kumufasha bugakura umuntu bikekwa ko ari igini akaba amaze icyumweru mu isambu ye.



  • Abacuruza amakara mu isoko rya Nyagatare barinubira ababavangira

    Nubwo bishyize hamwe bagamije guca akajagari mu bucuruzi bw’amakara, abakora uyu mwuga mu isoko rya Nyagatare batangaza ko babangamiwe n’ababavangira bayazerereza mu ngo.



  • Gihorobwa: Abaturage bakomeje gusaba kwishyurwa imyaka yabo yangijwe

    Nyuma yo kwizezwa kwishyurwa imyaka yabo yangijwe hatunganywa imihanda muri quartier ya Gihorobwa mu mujyi wa Nyagatare, abaturage bavuga ko iki gikorwa cyatinze mu gihe akarere kari katangaje ko bazishyurwa ku mafaranga y’ingengo y’imari ya 2013-2014.



  • Nyagatare: Inkuba yahitanye umuntu

    Nyiramucyo Perpetua w’imyaka 45 wakubiswe n’inkuba yakubise mu masaha ya saa cyenda z’umugoroba tariki 18/09/2013 mu kagari ka Rutaraka, umurenge wa Nyagatare ho mu Karere ka Nyagatare.



  • Nyagatare: Gusuzuma ibyiciro by’ubudehe byatangiriye muri Tabagwe

    Kugira uruhare mu myigire y’abana babo no kubyara abo bashoboye kurera nibyo byakanguriwe ababyeyi bo mu murenge wa Tabagwe mu nama yahuje komite ishinzwe gusuzuma ubujurire bw’abanyeshuli bo mu mashuli makuru babuze uko bajya kwiga kubera ibyiciro by’ubudehe bashyizwemo.



  • Nyagatare: Yataye umushatse arwaza uwo yakundaga

    Umukobwa wari umaze iminsi itatu ashatse umugabo yamutaye ajya kurwaza undi musore w’imyaka 25 bakundanaga ariko akaza kurwara akajya mu bitaro bya Nyagatare kubera yumvise ko uwo mukobwa bakundanaga yashatse undi mugabo.



  • Nyagatare: Batanu bazize impanuka ya moto

    Abantu batanu bose bo mu karere ka Nyagatare bapfuye bazize impanuka ya moto zari zikoreye ibiti byitwa Kabaruka mu rukerera rwo kuri uyu wa 11 Nzeri 2013.



  • Abari kwirukanwa muri Tanzaniya baravuga ko batwawe nabi kandi batabemereye kugira icyo basohokana ahahoze ari iwabo

    Abirukanwa muri Tanzaniya batangiye gutwarwa nk’imfungwa

    Tanzaniya yongereye ingufu mu kwirukana Abanyarwanda babaga ku butaka bwayo, ubu amakuru abirukanwe batangaza aremeza ko leta ya Tanzaniya yatangiye kwifashisha abasirikare, abapolisi n’izindi ngufu zibonetse zose ndetse abirukanwa bageze ku butaka bw’u Rwanda baravuga ko bari gutwarwa mu modoka zisanzwe ari iz’amagereza, (…)



  • Abari aho beretswe uburyo amashanyarazi ari mu ruzitiro agenda yiyongera mu bujyejuru bikazafasha gukumira inyamaswa zishaka kurwegera no kururenga ngo zijye mu giturage

    Kuzitira Parike y’Akagera ni ikimenyetso cy’imiyoborere myiza mu Rwanda– Minisitiri w’umutekano

    Minisitiri w’umutekano mu Rwanda, Sheikh Mussa Fazil Harerimana aravuga ko kuba leta yarubatse uruzitiro rwa Parike y’Akagera ari ikimenyetso cy’imiyoborere myiza iri mu Rwanda kuko urwo ruzitiro rwubatswe ngo rujye rukumira inyamaswa za pariki y’Akagera zajyaga zisohoka muri pariki zikangiza imyaka y’abaturage baturiye (…)



  • Bamwe mu bayoboke ba PSD bitegereza abari ku rutonde rw

    PSD yijeje abanya-Rukomo ko nibayitora izabageza ku iterambere riringaniza bose

    Guharanira uburinganire bw’abaturage mu nzego zose, kuvugurura gahunda y’ubwisungane mu kwivuza no gushinga amashuri menshi y’abafite ubumuga nibyo abakandida-depite b’ishyaka riharanira demokarasi n’imibereho myiza PSD bijeje abaturage b’umurenge wa Rukomo, ubwo biyamamazaga muri Nyagatare kuwa 04/09/2013.



  • Musheri: Barasaba kwegerezwa inyongeramusaruro

    Abaturage batuye mu murenge wa Musheri ho mu karere ka Nyagatare barasaba kwegerezwa imbuto n’ifumbire muri iki gihe igihembwe cya mbere cy’ihinga kigeze bakazajya babikura hafi batagombye gukora urugendo rurerure.



  • Nyagatare: Umuyaga wishe abana babiri mu murenge wa Musheri

    Abana babiri batakaje ubuzima abandi bantu bane bakomeretswa n’ikiza cy’umuyaga uvanzemo n’imvura cyibasiye umurenge wa Musheri mu karere ka Nyagatare hafi saa kumi n’ebyiri z’umugoroba tariki 30/08/2013.



  • Haracyari imbogamizi mu guhabwa servisi muri Nyagatare

    Abaturage bagana ibigo bitanga servisi byaba ibya Leta ndetse n’ibyigenga mu karere ka Nyagatare baratangaza ko hakiri utubazo mu mitangire ya servisi.



  • Nyagatare: Yahitanywe n’ikirombe cy’amabuye

    Rwagasore Protais w’imyaka 46 y’amavuko wari utuye mu mudugudu wa Ryinkuyu akagali ka Bushoga, umurenge wa Nyagatare yagwiriwe n’ikirombe cy’amabuye yifashishwa mu bwubatsi mu gihe yayacukuraga tariki 26/08/2013 ahita yitaba Imana.



  • Bamwe mu bahawe impamyabumenyi zabo.

    201 bahawe impamyabumenyi mu ishuri ry’ubuforomo n’ububyaza rya Nyagatare

    Gutanga ubumenyi bufite ireme ari nabyo nkomoko ya service ifite ireme nibyo byasabwe abarezi n’abanyeshuli 201 bahawe impamyabumenyi z’ikiciro cya mbere cya kaminuza bo mu ishuli ry’ubuforomo n’ububyaza rya Nyagatare kuri uyu wa 23 Kanama.



Izindi nkuru: