Nyagatare: Yaciwe urutoki yamburwa utwe

Umugore witwa Ndayisaba Betty wo mu mudugudu wa Mirama ya mbere akagali ka Nyagatare mu murenge wa Rukomo yaciwe urutoki n’abagizi ba nabi bamutegeye mu nzira bakamwambura umutwaro w’inkweto n’amafaranga yacuruje.

Ibi byabaye ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba tariki 27 Gicurasi 2014. Uyu Ndayisaba yari ahetswe n’umugabo we kuri moto bava mu isoko mu murenge wa Tabagwe.

Ngo bageze ahafatirwa amazi yuhira umuceri mu cyanya cya 8 munsi y’umudugudu wa Benshyaka bagwa mu gico cy’abajura 6 bahise batangira kubatemesha ibyuma ariko umugabo abasha kubacika yiruka avuza induru abaturage barahurura barokoka gutyo ariko batwara ibihumbi 32 bari bacuruje n’umutwaro w’inkweto zari zasigaye.

Habiyakare Jean Baptiste umwe mu bahuruye mbere avuga ko aha hantu abantu bakunze kuhamburirwa ndetse bamwe ngo bahasiga ubuzima.

Uru rugomero rw’amazi yuhira umuceri ruri muri metero zisaga 500 uvuye mu mudugudu wa Benishyaka. Kubera ko hari kure y’umudugudu ngo bituma haba indiri y’abajura ahanini ngo bakaba bateze n’abaforoderi ngo babambure ariyo mpamvu baba bafite ibyuma.

Matabishi Sabina, umugabo wa Ndayisaba nawe wakomerekejwe n’aba bajura asanga aha hantu hakwiye gutangwa ibibanza hagaturwa kuko byagabanya ibikorwa bibi bihakorerwa.

Ndayisaba Betty waciwe urutoki anamburwa utwe.
Ndayisaba Betty waciwe urutoki anamburwa utwe.

Mu kugerageza gukemura iki kibazo ubuyobozi bw’umurenge wa Rukomo busaba abaturage gukaza amarondo kugirango nibura bajye bafata abinjira mu midugudu mu masaha akuze.

Ku bwumvikane n’inzego z’umutekano ngo hagiye no kujya hakorerwa amarondo y’ingabo na Polisi bikorera muri uyu murenge; nk’uko bitangazwa na Uwishatse Ignace uyobora umurenge wa Rukomo.

Ubuyobozi bw’ikigo nderabuzima cya Rurenge ari nabwo bwakiriye bukanita kuri Ndayisaba Betty, buvuga ko uretse kuba yaciwe urutoki rw’agahera ku kiganza cy’ukuboko kw’indyo, anafite ibindi bikomere nko mu mutwe. Gusa ngo ubuzima bwe bumeze neza kuko n’inda atwite ibura ukwezi kumwe gusa ngo ivuke ntahungabana yagize kuko umwana ahumeka neza.

Kugeza ubwo twakoraga iyi nkuru abantu babiri nibo bari mu maboko ya polisi station ya Gatunda bakekwaho ubujura n’ubugizi bwa nabi. Intwaro bakoresha mu kugirira nabi abantu ngo ni ibyuma, imihoro ndetse na kupa kupa baba barakase bakazisongora ndetse n’amacumu.

Sebasaza Gasana Emmanuel

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka