Tuyisenge Irene ari mu maboko ya RIB sitasiyo ya Remera akekwaho icyaha cy’ubwambuzi bushukana nyuma yo kwiyita umukuru wa polisi mu karere (DPC) yaka amafaranga abantu ayita ayo gufunguza uwitwa Baragora Joas.
Uwitwa Nsengiyumva Francois afunzwe azira amagambo yavuze agaragaza ingengabitekerezo ya Jenoside no kuba yaraguze umuhoro akigamba ko agomba gutema abaturage.
Ubuyobozi bwa Kaminuza ya Kibungo izwi nka UNIK, iherereye mu Karere ka Ngoma butangaza ko uko imyaka igenda ishira abanyeshuri bayigamo bagenda bagabanuka.
Polisi y’igihugu ikorera mu Ntara y’Iburasirazuba itangaza ko ibiyobyabwenge birimo inzoga z’inkorano ari byo biteza umutekano muke muri iyo ntara.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Uwihanganye Jean de Dieu yasabye Akarere ka Ngoma kwita ku bikorwa byo kubaka ibyumba by’amashuri abana bazigiramo umwaka utaha.
Mu mwaka wa 2015, mu Rwanda hakozwe ubushakashatsi ku mibereho y’abaturage mu ngo bwiswe (EICV IV).
Abaturage bo mu miryango itandukanye yo mu Kagari ka Ndekwe mu Murenge wa Remera mu Karere ka Ngoma, kuri ubu ntaho bafite bikinga nyuma yo gusenyerwa n’imvura ivanze n’umuyaga.
Imvura yaguye mu Karere ka Ngoma ivanze n’umuyaga mwinshi yatumye imwe mu miryango ibura aho yikinga kubera ko inzu babagamo zasenyutse.
Umusambi ni igikoresho gifite agaciro gakomeye mu Karere ka Ngoma kuburyo buri mukobwa wo muri ako karere ugiye gushyingirwa agomba kuwuha nyirasenge.
Ibyo abaturage bo mu Karere ka Ngoma bari biteze ku ruganda rutunganya imyanda rukayikuramo ibicanwa ntabyo barabona kuko kuva rwakuzura nta musaruro ruratanga.
Umugabo wo mu Murenge wa Jarama muri Ngoma usengera mu idini ry’Abakusi ahamya ko ataba mu nzu irimo umuriro w’amashanyarazi.
Abaturage bo mu murenge wa Jarama muri Ngoma bubakiwe inzu na Croix-Rouge batangaza ko bongeye kugira icyizere cyo kubaho.
Abatuye Umurenge wa Murama utugari twa Sakara na Mvumba mu Karere ka Ngoma barashimirwa umusanzu mu kwiyubakira ivuriro bikemurira ikibazo cyo kwivuriza kure.
Ibendera ry’igihugu ryo ku Kagari ka Rubona, Umurenge wa Rukumberi mu Karere ka Ngoma, ryari ryabuze, barisanze mu bwiherero bwa SACCO y’uwo murenge.
Abatuye Umurenge wa Kazo mu Karere ka Ngoma barishimira ko umuhanda wari warangiritse watangiye gukorwa, ukaba waranahaye akazi abagera kuri 417.
Inama njyanama y’Akarere ka Ngoma yatoye itegeko rihana abazunguzagi n’abagura nabo kuburyo uzafatwa wese azajya acibwa amande ya 5000RWf.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma butangaza ko buhangayikishijwe n’umubare w’abana b’abakobwa baterwa inda bataragera ku myaka 19.
Urwego rushinzwe uburezi mu Karere ka Ngoma rutangaza ko muri ako karere hakigaragaramo ubucucike bw’abanyeshuri mu mashuri bigatuma badakurikira neza amasomo.
Mu Ntara y’Iburasirazuba hatangijwe siporo ngarukakwezi kuri bose izajya ikorwa kuri buri cyumweru cya gatatu cya buri kwezi.
Kantengwa Leocadie wo mu Karere ka Ngoma arasaba ubufasha ngo abashe kujya mu Buhinde kwivuza indwara y’impyiko amaranye igihe.
Abahinga ibishanga mu karere ka Ngoma bavuga ko kureka ubuhinzi bw’akajagari bagahinga umuceri, bigenda bihindura imibereho yabo aho bahoraga bataka inzara.
Abatuye mu Karere ka Ngoma bishimira ko gahunda yo gutura mu midugudu yatumye ubutaka buhingwamo bwiyongera, umusaruro uratubuka.
Abana bahabwaga amasomo abakundisha umwuga muri gahunda yiswe”Space for children” mu ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro mu ntara y’Iburasirazuba IPRC East bahawe certificate.
Imiryango 40 itishoboye ituye mu manegeka mu Karere ka Ngoma igiye kwimurwa ituzwe mu mdugudu w’icyitegererezo uzuzura utwaye miliyoni 600RWf.
Abakoresha umuhanda Kazo-Rwagitugusa batangaza ko banejejwe no kuba uwo muhanda uri gukorwa nyuma y’umwaka wari ushize warangiritse udakoreshwa.
Abatuye akagali ka Cyasemakamba Umurenge wa Kibungo mu Karere ka Ngoma barasaba ubuyobozi ko bwabakemurira ikibazo cy’inkende ibarira amatungo ikanabiba ibyo kurya.
Abanyeshuri 32 bigishijwe mu buryo bushya umwuga w’ubwubatsi mu ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyingiro mu ntara y’Iburasirazuba (IPRC East),bitezweho umusaruro mwiza.
Bamwe mu bafite amasambu yakoreshejwe mu gutunganya umushinga wo kuhira imyaka mu karere ka Ngoma, baravuga ko watashywe ku mugaragaro batarishyurwa.
Abatuye Ngoma baravuga ko Umushinga wo kuhira imyaka kuri hegitari 300 wagejejwe mu murenge wa Rurenge na Remera uzongera umusaruro.
Akarere ka Ngoma gatangaza ko kagiye kongera miliyoni 15 ku nkunga kageneraga ikipe yako Etoile de l’Est yo mukiciro cyakabiri.