Ngoma:Nta mukobwa warongorwa adahaye umusambi nyirasenge

Umusambi ni igikoresho gifite agaciro gakomeye mu Karere ka Ngoma kuburyo buri mukobwa wo muri ako karere ugiye gushyingirwa agomba kuwuha nyirasenge.

Umukobwa ugiye gushyingirwa muri Ngoma ntahe umusambi nyirasenge ntamutahira ubukwe
Umukobwa ugiye gushyingirwa muri Ngoma ntahe umusambi nyirasenge ntamutahira ubukwe

Uwo musambi kandi ngo anawuha ba nyirabukwe, ba nyinawabo na sewabo. Bivuze ko umukobwa ufite banyirasenge nka batatu naba nyinawabo batatu, atanga imisambi itandatu hiyongereyeho n’uwa nyirabukwe.

Abasobanukiwe n’uwo muco bahamya ko umukobwa utanze umusambi aba agaragaje ko afite umuco kandi ko azi gukora.

Utawutanze ngo aba agaragaje agasuzuguro; nkuko umukecuru witwa Mukamazimpaka Fortuné abosobanura.

Agira ati “Gutanga umusambi ku mukobwa ugiye kurushinga bivuga ikintu kinini. Bivuga ko ari umukobwa watojwe umurimo, uzi kuboha mbese ari umwari ushoboye kurushinga.

Ni umco ukomeye iyo umukobwa adatanze uyu musambi ba nyirasenge n’abandi yagombaga kuwuha babibona nabi.”

Mugenzi we witwa Nyiranzirorera ahamyaka ko umukobwa atamuhaye umusambi atirirwa ataha ubukwe bwe.

Agira ati “Njye rwose sinabutaha aramutse atampaye umusambi ndi nyirasenge.Uwo yaba ari ikirumbo kandi aba ansuzuguye yishe umuco.Ubuse umukobwa utazi kuboha yabasha imirimo y’urugo? Sinabutaha.”

Hari abandi babyeyi bavuga ko iyo batabahaye umusamabi bataha ubukwe ariko batishimye kuko baba babyakiriye nabi. Ibyo kandi ngo bishobora guteranya imiryango.

Imisambi abakobwa bo muri Ngoma bagiye gushyingirwa batanga bayigura ku isoko aho kuyiboha
Imisambi abakobwa bo muri Ngoma bagiye gushyingirwa batanga bayigura ku isoko aho kuyiboha

Nubwo bavuga ko gutanga umusambi bigaragaza ko umukobwa azi kuboha kandi azi gukora, usanga abakobwa batanga imisambi baguze ku isoko aho gutanga iyo biboheye ubwabo.

Ibyo nibyo bituma abakobwa bavuga ko uwo muco ubagora kuko utuma batanga amafaranga menshi bajya kugura iyo misambi; nkuko Uwambajimana Anita abivuga.

Agira ati “Biratuvuna kuko dushora amafaranga menshi.Uwuha ba nyokowanyu,ba sowanyu, umubyeyi wa batisimu hari naho bawuha ba nyirabukwe.

Imisambi irahenda kuko ubu umwe mwuguze 1800RWf urumva iyo ufite umuryango munini bigusaba menshi cyane.”

Bamwe mu bakobwa usanga batanasobanukiwe impamvu yo gutanga umusambi bakavuga ko babikora kubera ko ari umuco.

Kubera ko abakobwa bajya gushyingirwa mu Karere ka Ngomba bakenera imisambi, ibyo byatumye hari benshi bayiboha bakayicuruza kuko ngo ibinjiriza atari make.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

uwomusambi ningombwa kuko umuco wiwacu ntabwo ukwiye kuzima gusa hagatangwa bike uwo wumukeka ntabwo twemeranya twese twabyirutse harimihururu nibirago cg imisammlbi

innocent yanditse ku itariki ya: 27-10-2017  →  Musubize

imisambi ifite akamaro gakomeye mu micyo yu RWANDA niba utayizi gerageza kubaririza mubakera (abakecuru)bazabikubwira ese ntimwajaga mwumva ngo disase agasambi???????

Abdullah Mohamed yanditse ku itariki ya: 25-10-2017  →  Musubize

NJYE MBONA HAKWIYE GUTANGWA IMIKEKA KUKO ARIYO IJYANYE N,ITERAMBERE TUGEZEMO.JOHN CLAUDE MUNYESHULI.

MUNYESHULI yanditse ku itariki ya: 8-10-2017  →  Musubize

Hakagombye gutangwa kimwe kimwe kuri buri ruhande muburya byo kudasesagura kuko ejo ayo yazababeshaho.

Elias Bakame yanditse ku itariki ya: 10-10-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka