Umuhanda wari ikibazo ugiye kubafasha kuva mu bukene

Abatuye Umurenge wa Kazo mu Karere ka Ngoma barishimira ko umuhanda wari warangiritse watangiye gukorwa, ukaba waranahaye akazi abagera kuri 417.

417 babonye akazi ko gukora umuhanda
417 babonye akazi ko gukora umuhanda

Umuhanda Tunduti–Birenga ufite ibirometro 6, watangiye gusanwa, ibikorwa byo kuwusana bikaba bifite agaciro ka Miliyoni 52, bikozwe n’abaturage muri gahunda ya VUP hibanzwe ku bakene bari mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe.

Umukozi umwe ku munsi ahembwa amafaranga 1200 RWf mu gihe ubusanzwe umuhinzi ahembwa 700 Frs ku munsi yahingiye umuntu.

Ndimurukundo Emmanuel avuga ko akazi yahawe ko gukora uyu muhanda kazamufasha kwiteza imbere akabasha kuva mu cyiciro cy’abakene bafashwa.

Yagize ati”Ubu maze gukora ibyumweru bibiri bagiye kuduhemba, amafranga bazampemba ndifuza kuguramo amatungo magufi nkorora akajya nayo anyungukira akanteza imbere.

Ndifuza kandi kuguramo amabati nkubaka kuko ubu aho mba si iwanjye.”

417 bakora muri uyu muhanda ni abo mu Murenge wa kazo bari mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe,bahawemo akazi kugirango bahindure ubuzima bwabo bave muri iki cyiciro biteze imbere.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kazo buvuga ko iyubaka ry’uyu muhanda rizamara amezi atatu,ku buryo bizera ko aba bahawemo akazi bizabafasha.

Umuhanda bari gukorerwa uzatuma babasha kugeza imyaka yabo ku isoko
Umuhanda bari gukorerwa uzatuma babasha kugeza imyaka yabo ku isoko

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kazo, Bushayija Francis, avuga ko uretse gutanga akazi ,uyu muhanda uzatuma abahinzi babona amasoko y’umusaruro wabo waburaga uko ugera ku isoko kubera umuhanda mubi.

Ati” Turibaza ko amafaranga bazakuramo muri aya mezi atatu azabafasha kwikura mu bukene barimo kandi twabasabye gufunguza konti no kwizigamira.Tuzakomeza kubaba hafi.”

Abahinzi batuye mu gace ka Tunduti bari bamaze iminsi bavuga ko bahendwa ku musaruro wabo, cyane uw’umuceri,ibitoki,ibigori n’ibishyimbo.

Uretse imirimo izakorwa n’amaboko hateganijwe ko hazanashyirwamo imashini zitsindagira itaka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka