Ibendera ry’igihugu ryari ryabuze barisanze mu bwiherero

Ibendera ry’igihugu ryo ku Kagari ka Rubona, Umurenge wa Rukumberi mu Karere ka Ngoma, ryari ryabuze, barisanze mu bwiherero bwa SACCO y’uwo murenge.

Ibendera ry'igihugu ryo ku kagari kamwe ko muri Ngoma ryari ryabuze barisanze mu musarane
Ibendera ry’igihugu ryo ku kagari kamwe ko muri Ngoma ryari ryabuze barisanze mu musarane

Iryo bendera na banderore iriho insanganyamatsiko yo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi byabuze mu ijoro ryo ku itariki ya 17 Mata 2017. Byabonetse kuri uyu wa gatatu tariki ya 19 Mata 2017.

Abataye ibi birango mu musarane ntibaramenyekana kuko amakuru yaho byajugunywe yatanzwe n’abaturage. Haracyakorwa iperereza ngo hamenyekane uwaba yarabikoze.

Rwiririza Jean Marie Vienney, umuyobozi wungirije w’Akarere ka Ngoma ushinzwe iterambere ry’ubukungu yemeje iby’aya makuru.

Agira ati “Ku makuru twahawe n’abaturage twaje kubisanga mu bwiherero bw’umurenge SACCO wa Rukumberi ariko ababikoze ntibaramenyekana ariko iperereza rirakomeje. Ubu hari babiri bakekwa bafashwe, bakaba batangiye kubazwa na Polisi.”

Hari amakuru ko uwabikoze ari uwahoze ayobora umwe mu midugudu y’ako Kagari ka Rubona wakuweho n’abaturage.

Uwo mugabo nyuma yo gukurwaho n’abaturage ngo yahise avuga ko azihorera kandi abaturage bamukuyeho bakarebeshwa mu zuba umunsi wose.

Abo baturage bavuga ko muri uko kwihorera byaba ari byo byatumye yiba ibendera kugira ngo abaturage bahure n’ikibazo.

Si ubwa mbere mu Karere ka Ngoma hagaragaye ikibazo cyo kwiba ibendera ry’igihugu kuko no mu Murenge wa Rurenge ibendera riherutse kuburirwa irengero mu gihe kitarenze umwaka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ariko abantu bazamenya ko kugiranabi ntacyo bimaze ryari koko gusa birababaje muri ikigihe kuba tugifite abantu nyamaswa nkaba.Imana y’u Rwanda izabaduhere ababishinzwe bahanwe kuko ndabona ari (INGENGABITEKEREZO YA GENOCIDE) Kuko buriya kubwe yishe abanyarwanda. Birababaje

Twagirimana Oscar yanditse ku itariki ya: 20-04-2017  →  Musubize

ibendera riranga igihugu,ulyanga aba yiyanze,ubwo nawe nyine yitaye muli w.c. ntawamulirira byanze bikunze azafatwa.Ba bangamwabo nkabo ntibazabura ariko ntibazadukanga ikerekezo cyacu ntigihagarara-

nyundo yanditse ku itariki ya: 19-04-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka