Abatuye mu manegeka batishoboye bagiye kubakirwa inzu z’icyitegererezo
Imiryango 40 itishoboye ituye mu manegeka mu Karere ka Ngoma igiye kwimurwa ituzwe mu mdugudu w’icyitegererezo uzuzura utwaye miliyoni 600RWf.

Abo baturage bazimurirwa mu murenge wa Mutenderi, Akagari ka Mutenderi ahagiye kubakwa uwo dugudu w’icyitegererezo (IDP Model Village), biteganyijwe ko uzuzura bitarenze Nyakanga 2017.
Eng Mutabazi Célestin, umukozi ushinzwe ubutaka n’imyubakire mu Karere ka Ngoma avuga ko hagiye kubakwa inzu 10, zubatse kuburyo inzu imwe iturwamo n’imiryango ine cyangwa “Four in one”.
Agira ati “Ni uburyo bushya bwo gutura kubuso buto kandi neza. Aya mazu yose azubakwa kubuso bwa hegitari ebyiri. Buri nzu izaba igizwe n’ibyumba bitatu binini, ifite uruganiriro, ububiko, igikoni, ubwogero n’ubwiherero bwo mu nzu.”
Uretse ayo mazu azubakwa, muri uyu mudugudu w’icyitegererezo hazanubakwa agakiriro k’abanyabukorikori n’imyuga n’ikiraro rusange cyo korororeramo.
Abatuye umurenge wa Mutenderi ahazubakwa uyu mudugudu bavuga ko ari amahirwe yo kwiteza imbere bagize kuko bagiye kubona akazi; Twiringiyimana Fraterinus umwe muri bo abisobanura.
Agira ati “Hari iterambere ryinshi tugiye kubona. Mu Gakiriro tuzigiramo imyuga, kubaza, gukora inzugi kandi ibijyanye n’ubucuruzi bizaguka.Tuzabonamo imirimo mu kubaka n’ibindi byinshi.”

Nambaje Aphrodise, umuyobozi w’Akarere ka Ngoma avuga ko ibikorwa byo kubaka bigiye kwihutishwa, asaba abaturage kwitegura gukorera amafaranga.
Agira ati “Twashyizeho ibuye ry’ifatizo, kandi si umuhango, mu mezi atatu tugomba kuba dufite umudugugu w’icyiterererezo aha ngaha kandi usobanutse. Kandi namwe muzahabwa imirimo, iki gikorwa tukibyaze umusaruro.”
Abazatuzwa muri uyu mudugudu bari batuye mu manegeka bazaturuka hirya no hino mu Karere ka Ngoma.
Gahunda yo gutuza abaturage mu mudugudu w’icyitegererezo bikorwa hirya no hino mu turere hagamijwe gutuza neza abaturage.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
nibyiza cyane kuba bavuye mumanegeka bakaza munzu zikerekezo ese konunva bazatuzamo abatishoboye imikoreshereze iyizonzu izaba nayo arinsirimu? biragoye kuva aho wari ufite igikoni hanze toillete hanze nibindi bikenerwa numuntu uciritse
ni byiza cyane, Leta y’u Rwanda ifite umugambi mwiza wo gutuza abaturage aheza