Yahawe amashanyarazi arayanga kuko ngo atajyanye n’imyemerere ye

Umugabo wo mu Murenge wa Jarama muri Ngoma usengera mu idini ry’Abakusi ahamya ko ataba mu nzu irimo umuriro w’amashanyarazi.

Uwo mugabo yahawe amashanyarazi nk'aya akoresha imirasire y'izuba arayanga avuga ko atajyanye n'imyemerere ye
Uwo mugabo yahawe amashanyarazi nk’aya akoresha imirasire y’izuba arayanga avuga ko atajyanye n’imyemerere ye

Uwo mugabo witwa Maniriho Jean Bosco, wubatse ufite abana n’umugore, urugo rwe rwari ruri mu ngo 100 zo muri Ngoma zagombaga guhabwa amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba, yatanzwe na Polisi y’igihugu muri gahunda yayo ya “Police Week”.

Ariko ubwo ku itariki ya 15 Gicurasi 2017, bagezaga ayo mashanyarazi kuri izo ngo, bageze ku rw’uwo mugabo arabatsembera avuga ko adakeneye amashanyarazi kuko imyemerere ye itamwemerera kuba mu nzu icanyemo amatara.

Uwo mugabo nta kindi avuga cyamuteye kwanga ayo mashanyarazi uretse gusa ngo imyemerere ye itabimuhera uburenganzira.

Abaturanyi be bavuga ko n’ubwo yanze amashanyarazi ngo iyo umugore we atetse nijoro, usanga ngo yiyegereza ahari urumuri ruva ku mashanyarazi y’abaturanyi.

Abatuye Umurenge wa Jarama bavuga ko nta Munyarwanda wari ukwiye kuba agifite imyumvire yo kwanga iterambere yishingikirije ku idini cyangwa imyemerere ye.

Umwe muri abo baturage agira ati “Arabona agize amahirwe abonye iterambere na we akaryanga. Twagakwiye gushyigikira iterambere kuko ni ryo rituma tuba abantu bazima. Iyo myumvire ntikwiye.”

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Jarama buvuga ko hari n’abandi baturage bamwe batajya bafata Mitiweri hari n’abadakozwa ibyo gusezerana imbere y’amategeko bavuga ko imyemerere yabo itemera gahunda za Leta.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Nambaje Aphrodise avuga ko imyumvire n’imyerere imeze ityo itajyanye n’igihe ndetse ko bagiye kubegera bakabigisha bakava mu bujiji.

Agira ati “Kubera imyumvire ngo n’imyemerere ntekereza ko itajyanye n’igihe tugezemo. Hari bamwe bahaye amatara barayanga. Na bo ni abacu tugomba gukomeza tukabegera tukabigisha ku buryo na bo bazagera ku byiza igihugu kigenda cyunguka.”

Si ubwa mbere mu turere dutandukanye tw’igihugu hagaragaye abaturage basengera mu idini ry’Abakusi, banga gukora gahunda zitandukanye za Leta.

Mu mpera za 2016, abantu icyenda bo mu Karere ka Karongi batawe muri yombi bazira kwanga gukora gahunda za Leta bakanashishikariza abandi kutazikora.

Aba ngo bashishikarizaga abaturage kudakora umuganda, kudatora, kudasora no kudafata indangamuntu n’ibindi bya ngombwa bitangwa na Leta.

Abo mu idini ry’Abakusi kandi ngo iyo barwaye ntibajya kwa muganga kwivuza ahubwo ngo bahitamo kwivurisha ibimera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 9 )

bavandimwe ibi birisobanura niba imyemerere ye itemera umucyo ubwo yemera umwijima

mbarubucyeye j claude yanditse ku itariki ya: 25-11-2017  →  Musubize

ubujiji ni indwara

Fagaspas yanditse ku itariki ya: 25-10-2017  →  Musubize

uyu mugabo
naganirizwe yerekane aho bibiriya Ibuza abantu kubaha ubuyobozi,mugihe butanyuranya na bibiriya

ntakirutimana yanditse ku itariki ya: 15-10-2017  →  Musubize

ibyamadini byo ntibyoreshye nimyemerere yabanyirayo kko hari abadakoresha abyavuye munganda nki sukari,imiti yokwamuganga,nafata uretse coca gusa ntayindi bakoresha nuwo rero ndumva ari muurabo ikiza nuko ntawahohotera nibamureke.

nkurunziza j claude yanditse ku itariki ya: 5-10-2017  →  Musubize

NTAKIGENDA

TURABASHIMIYE yanditse ku itariki ya: 19-08-2017  →  Musubize

Uwo mugabo arimubuzima budafite intego ubwo ashatse kuvuga iki? bamuhaye uburenganzira yasenya ibigezweho.ubwose niba yanga umucyo murugo Rwe bivuzeko ntakintu gihari bakoresha bamurika.mutumenyere iryodini asengeramo nano niba aruko.

john yanditse ku itariki ya: 29-05-2017  →  Musubize

imyumvire nk’iyi ntikwiye kubaho kko dufite iterambere ridashaka urisubiza inyuma.
abagitekereza batyo bitwaje imyemerere bari mu buyobe .

Alphonse MBIGIRENTE yanditse ku itariki ya: 27-05-2017  →  Musubize

bibilia uvugako tugomba kugandukira abatuyobora.uwo yizera ibinyoma.

boniface yanditse ku itariki ya: 27-05-2017  →  Musubize

Uwo aragowe, gusa niyigishwe wenda azahumuka

omar yanditse ku itariki ya: 26-05-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka