Abato bari gukundishwa umwuga hakiri kare
Abana bahabwaga amasomo abakundisha umwuga muri gahunda yiswe”Space for children” mu ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro mu ntara y’Iburasirazuba IPRC East bahawe certificate.

Abo bana 86 bo mu Karere ka Ngoma bari hagati y’imyaka ine na 16 bamaze ukwezi bigishwa imyuga yo kubaka, gukanika imodoka, amashanyarazi na mudasobwa muri gahunda ngaruka mwaka ishuri rya IPRC East riha abana mu biruhuko kuva mu 2014.
Mu cyumweru gishize niho bashyikirijwe impamyabushobozi, nabo bemeza ko imyuga bigishijwe yatumye babasha kumenya icyo bazahitamo kwiga igihe bazaba bari kwiga mu mashuri.

Mbabazi Kizito w’imyaka umunani yavuze ko yamaze guhitamo ibyo azashyiramo umwete yiga, bikamubyarira amafaranga ubwo azaba akuze.
Yagize ati “Hano nize kubaza, gusudira, ICT no gukanika n’indagagaciro z’umuco nyarwanda. Impamvu niga imyuga ni ukugira ngo mpitemo umwuga kare. Nk’ubu numva nkunda ikoranabuhanga, ku buryo ninkura nzajya nkora amaporogaramu ya kompiyuta nkayagurisha.”

Iyi gahunda yo gukundisha abana umwuga ikubiye muri gahunda ebyiri, igenewe abana biga mu mashuri abanza “Space for children” na gahunda igenewe abiga mu mashuri yisumbuye ibatoza kuzaba ba rwiyemezamirimo beza “Make them job creators.”
Umuyobozi w’ishuri rya IPRC East Ing. Musonera Euphrem, avuga ko iyi gahunda yo gukundisha abana umwuga yatangijwe n’iri shuri hagamijwe gukundisha abana umwuga no kuzayiga, kuko hari hakiri imyumvire ivuga ko umwuga wigwa nuwananiwe ayandi masomo.

Goverineri w’intara y’Iburasirazuba Judith Kazayire, yasabye ko iyi gahunda yakwaguka ikagera kubana benshi kuko ari nziza kandi ifasha abana.
Ati “Iyi gahunda ni nziza cyane turasaba ubuyobozi bw’ishuri kureba uburyo ki yajya igera kuri benshi.Abayitabira baracyari bake kubera ubushobozi busabwa.
Twareba niba ariya mafaranga atanatangwa n’ababyeyi mu buryo bwo bw’ubwisungana kugirango igere no kuri babandi bakennye.”
Imwe mu mbogamizi yagaragajwe muri iyi gahunda ni ubushobozi buke usanga butuma abana benshi batitabira iyi gahunda, kuko bisaba byibuze ibihumbi 20Frw ku mwana yo kuguramo isarubeti n’ifunguro bahabwa saa yine.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|