Aba bahinzi bavuga ko mbere bahingaga mu bishaka ibijumba maze igihe byeze bakabura isoko bikabapfira ubusa ariko ubu ngo guhinga umuceri babona isoko bakagurisha bakikenura.
Kazura Jean yagize ati”Ubundi ibijumba byaduheragaho bikabora twabuze abaguzi,indobo tukayigurisha 400 RWf ntibitugirire akamaro.
Ariko ubungubu iyo mfite umufuka wa kilo 100 w’umuceri bangurira ku bihumbi 28 RWf.”
Akomeza avuga ko umuceri ugenda ubateza imbere kuko umuhinzi ashobora kugurisha akabona ibihumbi 300 RWf ku ihinga rimwe gusa cyangwa akanarenza.
Kazura we ngo yabashije gukuramo amatungo, yubaka inzu, kandi ngo kibazo cy’amafaranga y’ishuri abana be bajya bagira. Nyamara ngo bagihinga mu kajagari bahoraga bataka inzara.
Kimwe mu bishanga bihingwamo umuceri ni icya Tunduti gikora ku mirenge ya Mutendeli,Kazo, Gashanda na Rurenge kiri kubuso bwa hegitari 80.
Abagihinga bavuga ko mbere bavangagamo imyaka hakabamo ibijumba,amateke,inyanya,intoryi m’ibindi ariko ahanini bagahingamo ibijumba.
Kuri ubu hahinzemo umuceri, hegitari imwe basarura ungana na toni 5.2.
Umukozi ushinzwe ubuhinzi mu murenge wa Kazo Bitegetsimana Mwema,avuga ko guca ubuhinzi bw’akajagari mu bishanga byagiriye akamaro, ku buryo ubu buhinzi buri kwagurwa n’aho butaragera.
Ati”Bagihinga mu kajagari bahingaga ibijumba byakera ari byinshi bakabura isoko ariko ubu umuceri uko wakwera kose uba ufite isoko rinini.
Ahakiri ibishanga bitaratunganywa usanga bagihingamo mu kajagari ariko MINAGRI iri kudufasha kubitunganya.”
Kubera gahunda yo guhinga umuceri mu bishanga, umuceri w’u Rwanda ubu ugaragara henshi ku masoko mu gihe habaga higanje uturuka hanze y’igihugu.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|