Afungiwe kwigamba ko azatema abantu

Uwitwa Nsengiyumva Francois afunzwe azira amagambo yavuze agaragaza ingengabitekerezo ya Jenoside no kuba yaraguze umuhoro akigamba ko agomba gutema abaturage.

Uwo nsegiyumva w’imyaka 35, akomoka mu Kagali ka Rugese, mu Murenge wa Rurenge mu Karere ka Ngoma. Yatawe muri yombi mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 7 Mata 2018.

Mu byo ashinjwa ni uko ku mugoroba wo kuwa Gatanu wabanjirije icyunamo, yumvikanye avuga ngo “ejo ni umunsi mukuru w’Abatutsi", arangije ajya no kugura umuhoro mushya atangira kuvuga ko “ari buteme abaturage"

Nyuma yo gutabwa muri yombi, yireguye avuga ko "yabitewe n’ubusinzi.” Gusa ngo si ubwa mbere agaragaweho amagambo nk’ayo, nk’uko abamuzi babyemeza.

Yabaye acumbikiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kibungo mu gihe iperereza rigikomeza.

Nsengiyumva n'umuhoro mushya yaguze
Nsengiyumva n’umuhoro mushya yaguze
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 10 )

Abo bingengabitekerezo barabeshya ibyo bifuza ntibazabigeraho.kko abanyarwanda twese twamenye ububi bwa jenocide.kdi nkomeje kwihanganisha ababuze ababo muri genocide yakorewe abatutsi 1994.turi maso ntibizongera kdi tubafashe mumugongo.

Turabashimiye yanditse ku itariki ya: 9-04-2018  →  Musubize

Umuntu asinda avuga ibyo asanganwe mumutwe ntago yabivugishijwe ninzoga ahubwo interahamwe nkizo ziracyahari zihishe mubantu zikwiriye gushakirwa gereza yazo yihariye bakazinyonga

Murenzi yanditse ku itariki ya: 9-04-2018  →  Musubize

Ariko se ko nzi ko abasinzi ari benshi,ko bose batitwara nk’icyo kivume? Uwo ni umwicanyi.Ndibaza igituma ababishinzwe bahisha ifoto y’umunyacyaha!

Mahoro yanditse ku itariki ya: 9-04-2018  →  Musubize

Uyu mugabo ntakwiriye kuba muri societe nyarwanda kko nta ndagagaciro na kirazira z’umunyarwanda afite.

B. Vedaste yanditse ku itariki ya: 9-04-2018  →  Musubize

Umuntu nkuwo ugifite amagambo nkayo ahembera urwango numuntu ki? uwo ntago akwiye kuba mubandi bantu kuko yakongeza imbaga nyarwanda irimo kubyiruka
Bakore iperereza icyaha nikimuhana akanirwe urumukwiye uwo mwicanyi mubi gusa
Mboneyeho kwihanganisha imiryango yabuze abayo muri jenoside yo muri mata 1994

Munyabugingo Jean Claude yanditse ku itariki ya: 8-04-2018  →  Musubize

Mugaragaze isura ye tumumenye tumwirimde. Nta mpamvu yo gushira umuntu ufite imigambi nkiyi.

Mugabo yanditse ku itariki ya: 8-04-2018  →  Musubize

itegeko riteganya iki? yagakwiye guhanwa bitajenjetse bikabera n’abandi isomo. ikibabaje nuko wabona bamufunze nk’amezi 6

kiki yanditse ku itariki ya: 8-04-2018  →  Musubize

usibye kuba yabitewe ninzoga byamubaga mumutwe nahanwe bikwiriye

,,maniraguha yanditse ku itariki ya: 8-04-2018  →  Musubize

ikibazo cyanyu nuko namasura yabo muyahisha uwo munyagwa kubera iki mutafaragaza isura yee gusa aribeshya cyanee

josue yanditse ku itariki ya: 8-04-2018  →  Musubize

funga interahamwe burundu nurufunguzo barujugunye munyanja. umuntu nkuwo nta kwiye kuba muri community ashobra gukora ikibi igihe cyose.

Bimawuwa yanditse ku itariki ya: 8-04-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka