
Iri tegeko ryatowe ngo rigamije guca akajagari mu bucuruzi mu Karere ka Ngoma.
Ni nyuma yaho mu mujyi wa Kibungo hatangiye kugaragara abantu bagenda bafite imyenda, imikandara, inkweto n’ibindi babigurisha.
Uretse abo ngo hari haradutse n’ingeso yo gucururiza ibiribwa mu muhanda aho bamwe bagenda bikoreye imboga, imbuto ziribwa, inyanya n’ibindi bakagenda babigurisha mu ngo z’abantu.
Icyo cyemezo cyatangiye gukurikizwa kuva aho Njyanama y’Akarere ka Ngoma icyemereje tariki ya 03 Gashyantare 2017 ariko ntawe urumvikana wafashwe, agacibwa amande.
Abazunguzagi bari bagaragaje ikibazo cyuko babuze aho bacururiza kubera isoko rya Kibungo ari rito ariko nyuma ryaraguwe.
Umwe mu bazunguzagi ucuruza imyenda itandukanye irimo n’amashuka, utifuje gutangaza izina rye, avuga ko icyo cyemezo cyo guhana abazunguzagi kidakwiye.
Agira ati “Iki cyemezo akarere kafashe kiratubangamiye ndetse n’abo twagurishaga kuko ibyo tugurisha usanga mu mujyi wa Ngoma biba bidahari bityo rero ntawe tuba tubangamiye mu bacuruza.”
Karinganire utuye mu mugi wa Kibungo avuga ko kubwe abazunguzagi ntacyo bari bamutwaye, akongeraho ko bamufashaga kubona ibintu ubundi yashoboraga kubona yagiye muyindi mijyi nka Kigali.
Agira ati “Aba bantu ku bwanjye ntacyo bantwaye kuko baradufasha ibyo bacuruza akenshi usanga ari ibintu biba byavuye i Kigali n’inaha bidakunda kuhaboneka. Urumva ko ku rundi ruhande natwe abaturage byadufashaga.
Gusa hari ibyo usanga bacuruza bisanzwe bicuruzwa mu maduka ugasanga byabangamira abacuruzi.”
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Ngoma, Kanayoge Alexis avuga ko iri tegeko rizakemura ikibazo cy’umuco w’abazunguzagi wiyongeraga mu mujyi wa Kibungo.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
ntampamvu yogutinda kumva ibyemezo byanjyanama kuko bifatwa nabantu basobanutse kdi bareba inyungu rusange zigamije guteza imbere igihugu nabaturage .kubwange ndabona bikwiriye naho ibindi namarangamutima yabashaka inyungu zabo ziteza akajagari kdi bagakwepa imisoro
youse abobazunguzae bazabaho bate? nukubafasha bagashakirwa ahogukorera