Iburasirazuba: Hatangijwe siporo ngarukakwezi bahamagarira abantu kuyigira umuco
Mu Ntara y’Iburasirazuba hatangijwe siporo ngarukakwezi kuri bose izajya ikorwa kuri buri cyumweru cya gatatu cya buri kwezi.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Kazaire Judith yayitangije ubwo yifatanyaga n’abatuye umujyi wa Rwamgana bazenguruka uwo mujyi biruka muri mucaka mucaka, ku cyumweru tariki ya 15 Ukuboza 2017.
Guverineri Kazaire avuga ko siporo ifitiye umubiri akamaro gakomeye maze ahamagarira abantu bose kuyigira umuco.
Agira ati “Igikorwa nk’iki cyabaye hose mu turere tw’iyi ntara. Twese kiratureba kuko ni ubuzima. Ndifuza ko iki gikorwa cya siporo kuri bose kitaba umuhango gusa ahubwo kibe umuco.”
Akomeza avuga ko mu rwego rwo gushimangira iyo gahunda ya siporo kuri bose, abaturage bagomba kuyitabira buri wese akora iyo ashoboye.

Hirya no hino mu turere turindwi tugize Intara y’Iburasirazuba iyo siporo yaritabiriwe ndetse bishimira ko izajya iba buri kwezi.
Nambaje Aphrodise, umuyobozi w’Akarere ka Ngoma yabwiye abitabiriye iyo siporo ko ari ikintu cy’agaciro kuko kubihuza n’icyumweru bizajya bifasha n’abemera kujya mu nsengero bamaze gukora siporo.

Umwe mu bitabiriye iyi siporo agira ati “Turishimye cyane kandi kuba abayobozi bafata iyambere mu kuyikora batanga urugero rwiza. Ndahamya ko ntawuzongera gucikanwa.”
Abahanga bagaragaza ko siporo ari ingenzi mu buzima ndetse bakavuga ko ari urukingo n’umuti ku ndwara zimwe na zimwe. Siporo kandi ngo ifasha kuvura umunaniro ikanongera imibanire y’abantu.


Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Congs Eastern Province Leadership! You made it! Governor na Mayor Gatsibo muri aba sportif rwose. Abanyarwamagana bo ndabona bose n’iyonka nta watanzwe guhera ku bayobozi n’abaturage!