Kaminuza ya Kibungo isigaranye abanyeshuri 1000 muri 5000 bahigaga

Ubuyobozi bwa Kaminuza ya Kibungo izwi nka UNIK, iherereye mu Karere ka Ngoma butangaza ko uko imyaka igenda ishira abanyeshuri bayigamo bagenda bagabanuka.

Ikirango cya Kaminuza ya Kibungo
Ikirango cya Kaminuza ya Kibungo

Ubwo buyobozi bwatangaje ibyo ubwo mu mpera z’icyumweru gishize bwagiranaga inama n’abize muri iyo kaminuza kuva yashingwa muri 2003.

Ubuyobozi bwa UNIK buvuga ko abanyeshuri bahiga bagenda bagabanuka cyane ku buryo bavuye ku 5000 muri Campus ya Kibungo bakaba bageze ku 1000 gusa.

Dr Emmanuel Nsengimana, umukozi muri UNIK avuga ko igituma bakomeje kugabanuka ari uko iyo kaminuza nta macumbi y’abanyeshuri igira.

Ibyo ngo bituma hari abaza kuhiga basanga nta macumbi ahari bakajya kwiga ahandi.

Ahamya ko nk’Ikigega cya Leta gishinzwe gufasha abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye (FARG) cyagabanije umubare w’banyeshuri bajya kuhiga kubera kutagira amacumbi.

Hari ngo n’indi miryango itera inkunga abanyeshuri bahigaga yafashe icyemezo cyo kuhabakura, ibajyana mu zindi kaminuza kubera ikibazo cy’amacumbi.

Agira ati “Impunzi z’Abarundi mu Nkambi ya Mahama itwegereye zarimo benshi cyane bakeneye kwiga kaminuza. Ababakuriye baje kutureba turabemerera kuko twumvaga ibijyanye no kwigisha tubishoboye, batubajije amacumbi turatsindwa bigira ahandi baduha bake.”

Iryo gabanuka ry’abanyeshuri ryatumye ubuyobozi bwa UNIK bwiyambaza abahize kugira ngo bashore imari mu bwubatsi bw’amacumbi ashobora gucumbikira abanyeshuri 1000.

Dr Emmanuel Nsengimana avuga ko igihe ayo macumbi azaba yabonetse abanyeshuri bazongera bakaba benshi ku buryo uwashora imari ye mu kuyubaka atahomba.

Abari bitabiriye iyo nama bahise biyemeza kugura iyo migabane ndetse bakanabwira bagenzi babo bataje na bo ntibacikanwe; nk’uko umwe mu barangije muri UNIK witwa Nisunzemungu Jean Baptiste abihamya.

Agira ati “Uyu mushinga turiteguye kuba twawujyamo kuko uretse kuba byatuma twunguka amafaranga,ni na ngombwa kuko byafasha barumuna bacu.”

Akomeza agira ati “Twize nabi bitugora kubera kutagira amacumbi n’abayafite bikabagora kuyishyura. Igihe amacumbi azaba ari muri UNIK baziga batekanye kuko bazajya boroherezwa kwishyura icumbi .”

Abize muri UNIK biyemeje kubaka amacumbi y'abanyeshuri
Abize muri UNIK biyemeje kubaka amacumbi y’abanyeshuri

Kuva UNIK yashingwa muri 2003, abamaze kuharangiza bagera ku 8000. Buri muntu wahize ubyemera, azatanga umugabane shingiro w’ibihumbi 700RWf ariko abe yagura imigabane ashaka.

Abakozi bakora muri UNIK na bo ngo bemerewe gushora imari muri uwo mushinga mu gihe abo hanze bo batemerewe kugura imigabane.

Kugira ngo icyo gikorwa cyo kubaka amacumbi kihute hafashwe umwanzuro ko bagiye kwegera banki maze ikabaha inguzanyo bagatangira kubaka mu ntangiriro z’umwaka wa 2018.

Abanyeshuri basanzwe biga muri UNIK bacumbika mu macumbi yubatswe n’abaturiye iyo kaminuza na yo adahagije.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

turabashimiye uburyo mutugezaho amakuru none mwatubarije abayobozi ba ISPG gitwe aho ikibazo cyo gusubizwa izina bari bahawe rya university nyuma bakaza kuryakwa kigeze?

uwineza yanditse ku itariki ya: 31-01-2018  →  Musubize

Uretse nicyo ntamuntu wakomeza gutanga aye muburezi kandi ntakazi azabona kandi no kwishuza musigaye mwishuza nabi.

rukundo yanditse ku itariki ya: 6-12-2017  →  Musubize

ICYO GITEKEREZO NICYIZA CYANE AMACUMBI ARAKENEWE

Michel Ange yanditse ku itariki ya: 6-12-2017  →  Musubize

SIYO YONYINE, URETSE BA FARG NABINDI MISHINGA IBARIHIRA KU BUNTU NTAWAKONGERA GUTA CASH ZE MURI GIHUGU NTACYO AMASHURI AKIVUZE, ABAFITICYO BIZEYE NABAFITE BENEWABO BABA JENERARI, ABANDI RWOSE...........

seb0 yanditse ku itariki ya: 5-12-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka