Uruganda rwuzuye rutwaye miliyoni 700RWf rumaze amezi arindwi rudakora

Ibyo abaturage bo mu Karere ka Ngoma bari biteze ku ruganda rutunganya imyanda rukayikuramo ibicanwa ntabyo barabona kuko kuva rwakuzura nta musaruro ruratanga.

Uruganda rwaruzuye n'imashini zirimo ariko ntiruratangira gukora "Briquette"
Uruganda rwaruzuye n’imashini zirimo ariko ntiruratangira gukora "Briquette"

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma bwubatse urwo ruganda kugira ngo rukemure ikibazo cy’ibicanwa abaturage bo muri ako karere bakunze guhura nacyo.

Rugomba gutunganya imyanda iva mu bimoteri bimenwamo imyanda byo mu Mujyi wa Kibungo, rukayikuramo amakara ya kijyambere yitwa “Briquette”, azwiho kugira umuriro mwinshi no kuramba ku mbabura.

Rwatangiye kubakwa mu mwaka w’ingengo y’imari ya 2011-2012 ariko rwuzura mu mwaka w’ingengo y’imari ya 2016-2017, rutwaye miliyoni 700RWf.

Rwatinze kuzura kuko batangira kurwubaka mu gace rwubatsemo hari hataragera amazi n’amashanyarazi. Kubihageza ngo byatwaye igihe kirekire kirenga umwaka.

Mu nta ngiriro z’umwaka wa 2017 nibwo rwatangiye gukora ariko kuva icyo gihe kugeza ubu nta “Briquette” ruratangira gukora kuko habuze imyanda ihagije yo kuzikoramo. Nyamara ubwo batangiraga kurwubaka bavugaga ko nirwuzura ruzahita rutangira gukora.

Imyanda yo gukoramo "Briquette" yarabuze none imashini ziteretse aho gusa
Imyanda yo gukoramo "Briquette" yarabuze none imashini ziteretse aho gusa

Baziririza Emmanuel, ushinzwe gukurikirana ibikorwa bya kompanyi yitwa SERCO ikorera muri urwo ruganda, avuga ko hakenewe toni 10 z’imyanda kugira ngo urwo ruganda rutangire gukora.

Akomeza avuga ko guhera muri Gashyantare 2017 bashakishije imyanda ariko ubu ngo bafite toni ebyiri n’igice gusa.

Agira ati “Imyanda iracyari mike cyane! Uruganda rufite ubushobozi bwo gutunganya ku munsi ibiro 500. Dukeneye byibuze toni 10 ngo dutangire gukora. Ntituratangira gukora dutegereje gutangira imyanda yabonetse.”

Akomeza avuga ko nyuma yo kubona ko imyanda itaboneka neza hafashwe ingamba zo kuyigura kubayifite, bazajya bishyurwa amafaranga 7RWf ku kilo.

Abatuye Akarere ka Ngoma by’umwihariko Umurenge wa Kibungo bavuga ko bari bategereje igisubizo cy’ibibazo by’ibura ry’ibicanwa kuri uruganda.

Ntabana Onesphor, utuye mu Kagari ka Ruhinga ahubatse uru ruganda avuga ko aho batuye hari ikibazo cy’inkwi.

Agira ati “Uru ruganda ruzaba ari igisubizo kuko tuzabona ibicanwa hafi kandi bihendutse kuko batubwira ko ikiro kigura amafaranga 200RWf kandi akaba yahisha ibishyimbo akanateka ibirayi. Wasangaga tugura umufuka w’amakara w’ibihumbi icyenda kandi ntumare ukwezi.”

Kuva batangira gukora ngo bafite toni 2,5 z'imyanda gusa kandi bagomba kubona nibura toni 10
Kuva batangira gukora ngo bafite toni 2,5 z’imyanda gusa kandi bagomba kubona nibura toni 10

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Nambaje Aphrodice yemera ko uyu mushinga wizwe nabi kuko wahuye n’ibibazo kuva watangira gushyirwa mu bikorwa.

Avuga ko ariko mu rwego rwo kubona imyanda ihagije yo gukoramo “Briquette” bazitabaza iyo mu turere twa Kirehe na Kayonza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Leta ishakira abaturage bo hasi bamwe mu bakabarebereye bakaba aribo bakomeza kubapyinagaza kandi ngo barize !!! Uwo mushinga nta muntu wawiga atyo niyo yaba atarigeze anyura hafi nikigo cy’amashuli abanza? nta bitekerezo na mba !! birutwa n’iyo bawushyira i Kigali bakajya bajyana amakara yatunganyijwe muri Ngoma !! Gusa icyo mbona nuko hari imishinga myinshi leta ihomberamo ibitewe n’abahemu baba bifitiye umushing wo guca icyanzu cyo kunyererezamo ibyakagiriye akamaro Rubanda.

Ndabaza : Ese abagenzuzi ba LETA bagenzura ibyangiritse? Ntibashobora kugenzura n’ibishobora kuzangirika bakabikumira mbere bitarapfa?

CQ yanditse ku itariki ya: 12-07-2017  →  Musubize

hari n’uzubaka uruganda rw’amata ahataba inka

ndizeye yanditse ku itariki ya: 12-07-2017  →  Musubize

Ubundi se imyanda yaburiye he? Umwanda wose tubona mu Ngo n’uducentre Muri Ngoma ntacyo wafasha Muri uyu mushinga?

Titi yanditse ku itariki ya: 11-07-2017  →  Musubize

Ibi nabyita gucunga umutunga nabi ntubyazwe umusaruro wari witezweho bidindiza iterambere ryigihugu ababishinze baba bakwiye gukurikiranwa bagatanga ibisobanuro ariko igihombo nkiki kibazwa nde? amakosa nkaya Iyo akozwe nabantu bize birantangaza cyane murakoze

Ntabareshya Jean pierre yanditse ku itariki ya: 11-07-2017  →  Musubize

HARUBWO WIBAZA ABANTU BAVUGA KO BIZE ARIKO UGASANGA BARUTWA NABO BITA INJIJI UMUNTU NGO WIZE ASHYIRA URUGANDA RWAMASHANYARAZI BAKAMUSINYIRA BAZI AHO HANTU! UMUNTU WIZE NGO URUGANDA RWA MAZOUT ABANTU BATAGIRA NAHO GUHINGA IBISHYIMBO BAKAMUSINYIRA UMUNTU WIZE ASHYIRA URUGANDA AHANTU HATABA AMAZI NUMURIRO BAKAMUSINYIRA MIL 700 NGOMA !!AHANTU HABONEKA 500 KGS CYANGWA MUNSI KU MUNSI AYO MASHURI, BAYIGURA HE BOSE! IKIGALI BABUZE AHO BABIMENA I BISHINZWE NIHO BAKENEYE AMAKARA, KURUSHA AHANDI BAKYISHYIRA NGOMA! MBEGA ABANYABWENGE BACU MBEGA AMASHURI UZI KO HARABARUTWA NABO BITA INJIJI !

lg yanditse ku itariki ya: 11-07-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka