Bamwe mu baturage bo mu karere ka Musanze bakomeje gufatirwa mu byumba by’amasengesho barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19, kimwe mu bikomeje gutuma umubare w’abandura wiyongera.
Nk’uko Kigali Today ikomeje kuganira n’abayobozi b’uturere mu gihugu hose bagaragaza imishinga minini bateganya gukora mu mwaka wa 2021, no mu Ntara y’Amajyaruguru abayobozi b’uturere bagaragaje iyo mishanga izatwara akayabo hagamijwe kwegereza abaturage iterambere.
Abajyanama b’ubuzima ni abantu b’inyangamugayo baba barashyizweho n’abatuye mu mudugudu, kugira ngo bajye babafasha mu birebana no kubungabunga ubuzima. Muri buri mudugudu, yaba mu gice cy’icyaro no mu mujyi habarizwa abajyanama b’ubuzima bari hagati ya batatu na batatu.
Abaturage babarizwa mu cyiciro cya kabiri n’icya mbere cy’ubudehe 544 bo mu murenge wa Gacaca mu karere ka Musanze, bari mu byishimo nyuma yo guhabwa akazi muri gahunda ya VUP, ko gutunganya amaterasi y’indinganire kakazabafasha mu mibereho yabo.
Ikipe ya Musanze FC yahawe umuvugizi mushya ari we Uwihoreye Ibrahim usanzwe ashinzwe ubuzima bwa buri munsi bwa Musanze FC (Team Manager).
Mu gitondo cyo ku wa mbere tariki 25 Mutarama 2021, inzego z’umutekano zataye muri yombi umugabo witwa Maniriho Desiré nyuma yo gusanga iwe mu rugo, hatewe ingemwe z’Urumogi zigera kuri 62 zari mu bihoho.
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Musanze, yafashe abantu 13 biganjemo urubyiruko ubwo bari bifungiranye mu nzu banywa inzoga banabyina.
Hashize igihe kiri hagati y’ukwezi kumwe n’amezi atanu, mu bigo nderabuzima byo mu Karere ka Musanze, amwe mu mavuriro yigenga n’ibitaro bikuru bya Ruhengeri, atangiye gutanga serivisi zijyanye n’irangamimerere.
Abana basaga ibihumbi 219 bo mu cyiciro cyo hasi cy’amashuri abanza n’ay’incuke mu Ntara y’Amajyaruguru, ni bo basubukuye amasomo nyuma y’amezi arenga icumi yari ashize batiga, icyemezo cyari cyarafashwe muri Werurwe 2020 mu rwego rwo kwirinda icyorezo Covid-19.
Urubyiruko rugana Ibigo byarushyiriweho ngo birufashe kwihangira imirimo no kwiteza imbere bizwi ku izina rya ‘YEGO Centre’ (Youth Employment for Global Opportunities Centre) n’urugana ibigo birufasha gushaka akazi, kwihangira imirimo, kwiteza imbere no kubahuza n’abatanga akazi bizwi ku izina rya “Employment Service Center” (…)
Ubuyobozi bw’ishuri rya Wisdom riherereye mu mujyi wa Musanze burakataje muri gahunda yo gutoza umwana kwishakamo ibisubizo mu bihe by’ahazaza habo, aho bafashwa kwihangira imirimo no kurema udushya mu masomo anyuranye biga.
Uwari Gitifu w’Umurenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze na bagenzi be bari bakurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake Nyirangaruye Clarisse na musaza we Manishimwe Jean Baptiste, ndetse nyuma baregwa n’icyaha cya ruswa, barekuwe n’urukiko nyuma y’uko igihano bakatiwe kiri munsi y’igihe bamaze muri gereza.
Abagore bagize urugaga rushamikiye ku muryango wa FPR-Inkotanyi mu Ntara y’Amajyaruguru, bihaye umuhigo wo kubakira umuryango umwe utishoboye muri buri mirenge igize uturere two muri iyo Ntara.
Gahunda yo kuvugurura santere z’ubucuruzi zo mu Karere ka Musanze iribanda ku kuvugurura inzu zishaje no gusiga amarangi asa. Iki gikorwa abacuruzi n’abafite inzu muri santere, bagitangiye kuva mu kwezi k’Ugushyingo umwaka wa 2020, nyuma y’uko zimwe mu nzu zari zarashaje, kubera kumara igihe zitavugururwa, izindi zisize (…)
Abakora serivisi zijyanye n’ubucuruzi bo mu Karere ka Musanze baravuga ko batatunguwe n’icyemezo cyo kuba ibikorwa by’ubucuruzi bigomba gufunga bitarenze saa kumi n’ebyiri, kuko n’ubundi ngo bari bamaze iminsi izo saha zigera bamaze gufunga imiryango y’aho bakorera, batanguranwa no kugera mu ngo zabo saa moya z’umugoroba.
Abacuruzi basaba kongererwa igihe cyo kwishyura imisoro n’amahoro, byaba na ngombwa bagakurirwaho amande y’ubukererwe, bitewe n’uko muri iyi minsi isoza umwaka bari biteze kubona abaguzi benshi, bikomwa mu nkokora n’icyorezo Covid-19 gikomeje kugaragara.
Umuryango uzwi ku izina rya Ndayisaba Fabrice Foundation (NFF) ukomeje ingendo hirya no hino mu gihugu usura abana basubijwe mu miryango yabo nyuma y’uko bakuwe mu mihanda, mu rwego rwo kubafasha mu mitekerereze inyuranye n’iyo bari bafite.
Abacururiza mu maduka yo mu mujyi wa Musanze barasaba ubuyobozi gukaza amarondo cyane cyane muri iyi minsi mikuru isoza umwaka, kuko n’ubwo muri iki gihe saa moya z’ijoro zigera abo mu Karere ka Musanze bageze mu ngo zabo; hari abatwikira ijoro bakiba iby’abandi bagahungabanya umutekano.
Mu gihe abantu bizihiza umunsi mukuru wa Noheli, abacuruza ibiribwa, imyambaro cyangwa ibikoresho by’ibanze bikenerwa muri ibi bihe, baravuga ko abaguzi bagabanutse cyane muri iki gihe ugereranyije n’indi myaka yabanje.
Abagenzi batega imodoka zikora mu muhanda Musanze-Cyanika na Musanze-Kinigi, barishimira ko imodoka nshya za Coaster, zatangiye gutwara abantu muri iyi mihanda yombi, zikaba zigiye kuborohereza ingendo bakora; kuko bazajya bagera iyo bajya batwawe mu binyabiziga bifite isuku kandi bisanzuye. Ikindi ngo ni uko izi modoka (…)
Ubuyobozi bwa Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe Ingufu (REG) ishami rya Musanze, buratangaza ko bumaze igihe butangiye gahunda yo gukwirakwiza amashanyarazi afite ingufu zihagije(triphasé), kugira ngo byongere umubare w’abakora imishinga ishingiye ku kubyaza umusaruro amashyarazi.
Abatuye mu Mudugudu wa Bubandu mu Kagari ka Bukinanyana mu Murenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze akanyamuneza ni kose nyuma kwegerezwa aho bagurishiriza inkari ku mafaranga 1000 ku ijerekani.
Nyuma y’uko Akarere ka Musanze gafatiwe ibyemezo byo guhagarika ingendo kuva saa moya z’umugoroba, ku ikubitiro abasaga 150 baraye muri stade nyuma yo gufatwa n’inzego z’umutekano barenze kuri ayo mabwiriza.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase, avuga ko gusaba abatuye mu Mujyi wa Musanze kuba bageze mu ngo bitarenze saa moya z’umugoroba, ari ikintu gishobora kubangamira abagenzi mu muhanda Kigali-Rubavu.
Mu nama y’Abaminisitiri yateranye ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki 14 Ukuboza 2020, Akarere ka Musanze ni ko kafatiwe ibyemezo bitandukanye n’ibyafashwe ahandi mu gihugu, nyuma y’uko mu bushakashatsi bumaze iminsi bukorwa na Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) bwagaragaje ko mu bantu bapimwe mu mujyi wa Musanze, 13% basanze (…)
Nyuma y’amezi atandatu abaturage bo mu Murenge wa Busogo mu Karere ka Musanze batunganyirijwe igishanga cya Mugogo cyari cyaravutsemo isoko yatewe n’amazi y’imvura aturuka mu misozi ya Nyabihu akimura abaturage akanangiza imyaka yabo, ubu bari mu byishimo nyuma y’uko Leta itunganyije icyo gishanga bakongera guhinga imirima yabo.
Umuryango w’umwana w’umukobwa uri mu kigero cy’imyaka ibiri n’igice mu Karere ka Musanze, urasaba ubufasha bwo kumuvuza uburwayi bw’umutima bwamuzahaje.
Hirya no hino mu Karere ka Musanze, cyane cyane mu mirenge y’icyaro haracyagaragara indwara ziterwa n’umwanda n’imirire mibi, hakaba abaturage bavuga ko ubuyobozi bw’inzego z’ibanze buba bushaka guhisha icyo kibazo, bityo ntikigaragazwe ngo gishakirwe umuti.
Ikipe ya Musanze FC yatsinze AS Muhanga ibitego bibiri kuri kimwe itangirana amanota atatu. Ni mu gihe ikipe ya Mukura VS yongeye kunyerera nyuma yo kunganya na Sunrise FC ubusa ku busa.
Itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima ryo ku Cyumweru tariki ya 06 Ukuboza 2020 rigaragaza ko mu barwayi bashya 45 babonetse, 21 ari abo mu Karere ka Musanze.