Abagana Ikigo nderabuzima cya Gashaki giherereye mu Karere ka Musanze batangiye kwiruhutsa imvune iterwa n’urugendo rurerure bakoraga n’amaguru bahetse abarwayi cyangwa bajya kwivuza. Ibyo bakabikesha imbangukiragutabara nshya yo mu bwoko bwa Land Cruiser V8, bamaze ukwezi kumwe bashyikirijwe.
Imiryango ine yo mu Mudugudu wa Nduruma mu Kagari ka Kigombe, Umurenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze, iribaza umuntu uzabakemurira ikibazo cy’amanegeka yashyizwemo n’ikorwa ry’umuhanda, kikaba cyaragejejwe ku nzego zinyuranye z’ubuyobozi ariko na n’ubu kikaba cyarabuze ugikemura.
Bizijmana Théoneste w’imyaka 33 wo mu kagari ka Garuka mu Murenge wa Musanze mu Karere ka Musanze, arakekwaho kwihungabanyiriza umutekano atera amabuye ku nzu ye agahuruza inzego z’ubuyobozi abeshyera abaturanyi n’abayobozi mu nzego z’ibanze.
Inka eshatu z’umworozi witwa Munyampamira Ildephonse, zapfuye nyuma yo kugaburirwa ibihumanya. Uyu mugabo wari wororeye mu Kagari ka Bukinanyana mu Murenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze, ku wa Gatatu tariki 10 Werurwe 2021 nibwo yatabajwe igitaraganya n’umushumba usanzwe aziragira amuhamagaye kuri telefoni amumenyesha ko (…)
Abacururiza ibiribwa mu isoko riherereye muri gare ya Musanze, bahangayikishijwe n’abantu biba ibicuruzwa byabo, abashinzwe gucunga umutekano w’iryo soko bakaba bamwe mu batungwa agatoki.
Bamwe mu bafashamyumvire n’abahagarariye amatsinda y’aborozi b’inka bo mu Karere ka Musanze kuva ku wa kane w’iki cyumweru, batangiye gushyikirizwa ibikoresho bazajya bifashisha mu gihe bakingira inka, imiti izirinda indwara, ingorofani zo gutunda ifumbire, amapompo n’ibindi byatwaye Amafaranga y’u Rwanda miliyoni eshanu (…)
Umugabo witwa Nyabyenda Alphonse ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) akekwaho icyaha cyo gutunda ibiyobyabwenge. Uyu mugabo w’imyaka 30 y’amavuko, yafatiwe mu mujyi wa Musanze mu gitondo cyo ku wa Gatatu tariki 10 Werurwe 2021, yahishe udupfunyika 2,650 tw’urumogi muri bafure za Radio.
Mu ma saa tatu z’igitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki 9 Werurwe 2021, umwana w’umukobwa uri mu kigero cy’imyaka itatu y’amavuko, yakuwe mu kidendezi cy’amazi basanga yamaze gushiramo umwuka.
Ku wa Gatanu tariki ya 05 Werurwe 2021 nibwo Perezida w’ikipe ya Musanze FC, Tuyishime Placide, Umuvugizi w’ikipe Uwihoreye Ibrahim n’ukuriye abafana bakingiwe Covid-19.
Kinigi ni umwe mu mirenge 15 igize Akarere ka Musanze, ni hamwe mu duce tuzwiho guhinga ibirayi cyane, aho n’abaturage ubwabo bemeza ko ariho gicumbi cy’ubuhinzi bw’ibirayi mu Rwanda.
Ahagana mu ma saa tatu z’ijoro ryo ku Cyumweru tariki 28 Gashyantare 2021, abantu babiri batewe icyuma, umwe ahita apfa undi agwa mu bitaro bikuru bya Ruhengeri azize ibikomere, nk’uko byemejwe n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Muko byabereyemo.
Abaturage bo mu Kagari ka Nyonirima mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze, barasaba Leta kubemerera gukorera ibikorwa binyuranye ku butaka bwabo, nyuma y’uko muri ako gace kegereye ibirunga bahagarikiwe kubaka no gusana inzu, abafite izishaje zikaba zatangiye gusenyuka.
Ababyeyi b’abana bafite kuva ku mezi 6 kugeza ku myaka 15 bo mu Karere ka Musanze, barishimira ko ibyago byo kuba indwara z’ubuhumyi n’inzoka zo mu nda ku bana bigiye kugabanuka, babikesha inkingo batangiye guhabwa.
Nyuma y’imyaka ine batangiye ubuhinzi bw’ibigori, abahinzi bibumbiye muri Koperative ‘Abajyana n’igihe’ ikorera mu Murenge wa Muko, bageze ku rwego rwo kwiyuzuriza uruganda rwongerera agaciro umusaruro w’ibigori.
Abayobozi b’Ibigo by’amashuri, by’umwihariko ibifite umubare munini w’abanyeshuri byo mu Karere ka Musanze, baratangaza ko muri iki gihe cyo kwirinda Covid-19, bisaba ko bakoresha amazi menshi, bakaba bahangayikishijwe n’uko amafaranga y’amazi byishyura buri kwezi muri WASAC agenda yiyongera, bagasaba inyunganizi.
Nyiramugisha Nadia, umubyeyi w’abana babiri, aratabaza abagiraneza ngo bamufashe kubona 3,500,000 z’Amafaranga y’u Rwanda yasabwe n’ibitaro kugira ngo avuze umwana we wafashwe n’indwara idasanzwe.
Ibigo by’Amashuri byo mu Karere ka Musanze kuva kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Gashyantare 2021, byatangiye gushyikirizwa ibikoresho by’ibanze by’isuku ku bufatanye n’Umuryango Croix Rouge y’u Rwanda, kugira ngo bifashe mu kwirinda ikwirakwizwa rya Covid-19.
Ugendeye ku matangazo agaragaza uko Covid-19 ihagaze mu Rwanda Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) isohora buri munsi, mu gihe cy’iminsi irindwi ishize, abantu banduye Covid-19 mu Karere ka Musanze baragabanutse cyane ugereranyije n’andi mezi ari hagati ya kumwe n’abiri ashize.
Hari Abaturage bo mu Karere ka Musanze batangaza ko igihe kigeze ngo abantu batandukane n’imyumvire ya kera yo kuba imirimo igenewe umugabo n’igenewe umugore itandukanye.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Gashyantare 2021, abantu 18 batawe muri yombi bakekwaho kuba ba nyirabayazana b’abigometse ku nzego zishinzwe umutekano, zasanze hari abanywera inzoga mu kabari k’uwahoze ari Umukuru w’umudugudu.
Abatuye mu Murenge wa Muko mu Karere ka Musanze, basanga guheka mu ngobyi ari umwe mu mico y’Abanyarwanda idakwiye kuzima, kuko ngo wongera ubuvandimwe, ubufatanye n’urukundo muri bo.
Abatuye mu midugudu itandukanye igize igice cy’umujyi wa Musanze bahangayikishijwe n’abajura bitwikira ijoro, bakiba mu ngo babanje gukingirana abantu mu mazu yegereye aho bagiye kwiba.
Mu mwaka wa 2019, imwe mu mishinga yari ku isonga mu Karere ka Musanze yarimo kubaka ibikorwa remezo binyuranye birimo ibitaro bya Ruhengeri n’inyubako nshya y’akarere n’imirenge inyuranye igize ako karere, aho byari biteganyijwe ko iyo mishinga yose yari kuzarangirana n’icyerekezo 2020.
Ikinombe gicukurwamo itaka ryo kubakisha mu Kagari ka Gisesero mu Murenge wa Busogo mu karere ka Musanze, cyagwiriye abagore batatu umwe ahasiga ubuzima undi ajyanwa mu bitaro nyuma yo gukomereka.
Abarezi n’abaturiye ibigo birimo n’ibyongereweho ibyumba by’amashuri bishya bimaze igihe gito byuzuye mu karere ka musanze, baratangaza ko abana babo batangiye guca ukubiri no gukora urugendo rurerure bajya cyangwa bava kwiga, bigabanya n’ubucucike bw’abanyeshuri mu bigo bitandukanye.
Umwana w’umuhungu bivugwa ko yari amaze iminsi itarenze itatu avutse, yakuwe mu musarani w’ishuri aho yajugunywemo n’umuntu utahise amenyekana, ubu uwo mwana akaba akomeje kwitabwaho n’abaganga mu bitaro bya Ruhengeri.
Abajyanama b’ubuzima bo mu Karere ka Musanze, barasaba kongererwa ibikoresho bifashisha bapima imikurire y’abana bari munsi y’imyaka itanu, kuko ibyo bakoreshaga mbere bagipimira ku ma site yo mu midugudu bitagihagije.
Umukozi wa DASSO ukorera mu Murenge wa Gataraga mu Karere ka Musanze ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) Sitasiyo ya Busogo, akaba akekwaho kwiba ibikoresho byo kukaba amashuri.
Umwana w’umuhungu w’imyaka itandatu wo mu murenge wa Musanze yatwawe n’umwuzure ahasiga ubuzima, ubwo yari avuye kwiga ku ishuri ribanza rya Nyarubande riherereye mu Murenge wa Kinigi ku wa Gatanu tariki 05 Gashyantare 2021.
Mu rwego rwo kuvugurura inzu hanozwa n’isuku, mu nkengero z’umujyi wa Musanze mu dusantere dukora kuri kaburimbo, hari gahunda yo kuvugurura inzu hagendewe ku cyerekezo cy’uwo mujyi.