Ni iyihe mpamvu yaba yatumye i Musanze haboneka umubare uri hejuru w’abanduye COVID-19?

Itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima ryo ku Cyumweru tariki ya 06 Ukuboza 2020 rigaragaza ko mu barwayi bashya 45 babonetse, 21 ari abo mu Karere ka Musanze.

Ubuyobozi bw’Ibitaro bya Ruhengeri busanga impamvu mu Karere ka Musanze hari kugaragara ubwandu bwinshi bwa COVID-19, biterwa no kuba abaturage bakomeje kudohoka mu kubahiriza amabwiriza ya Leta ajyanye no kwirinda icyo cyorezo.

Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, Umuyobozi w’ibitaro bikuru bya Ruhengeri, Dr Muhire Philbert, yavuze ko ubwo bwandu buteye impungenge aho abaturage bo muri ako Karere bamaze kudohoka ku kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Uwo muyobozi yavuze ko n’ubwo basanzwe babona abarwayi ba COVID-19 muri ako Karere, umubare wabaga ari muto ugereranyije n’ababonetse ku munsi wo ku Cyumweru aho yasabye inzego zinyuranye zirimo n’abaturage gushyira imbaraga mu bwirinzi.

Agira ati “Ntabwo twatinya kubivuga abaturage aho badohotse ni henshi, hari ikijyanye n’ingamba zashyizweho zo kwirinda, niba abantu barabwiwe kwambara agapfukamunwa neza ese barakambara? Niba tuzi ko tugomba gukaraba amazi meza tugakoresha n’imiti dusanzwe tuzi, abantu ntibakibyubahiriza uko bikwiye.”

Akomeza agira ati “Niba tugomba guhana intera hagati yacu ibyo biragaragara ko batabyubahiriza, abantu baradohotse ntabwo nabura kubivuga, mu mihanda y’igiturage, mu makaritsiye aho tugenda turabibona abantu baradohotse ntabwo bubahiriza amabwiriza, niba tubona abantu banduye n’abo bahuye na bo bakabitubwira twabapima tugasanga bararwaye, biratwereka ko ibijyanye n’ubwirinzi birimo ikibazo gikomeye cyane”.

Dr Muhire Philbert, Umuyobozi w'ibitaro bikuru bya Ruhengeri, asaba abantu kutadohoka mu kwirinda ikwirakwira rya COVID-19
Dr Muhire Philbert, Umuyobozi w’ibitaro bikuru bya Ruhengeri, asaba abantu kutadohoka mu kwirinda ikwirakwira rya COVID-19

Dr Muhire avuga ko ingamba zo kurwanya COVID-19 zizwi ariko kuzubahiriza bigashyirwamo imbaraga nke, aho abaturage basigaye bafata icyo cyorezo nk’aho kidakomeye mu gihe gikomeje gutwara ubuzima bw’abantu.

Ati “Mu barwayi dufitemo indembe tutanazi ko bashobora kubaho, ibyo abantu babyumve. Ingamba ni uko ikigiye gukurikiraho kandi abantu bakakidufashamo ari ukubahiriza amabwiriza y’ubwirinzi, baba abayobozi ku nzego zose tumaze kubiganiraho, hagiye kubaho ingamba zo gukurikirana ko amabwiriza yo kwirinda COVID-19 yubahirizwa”.

Abaturage na bo baremeza ko badohotse aho bavuga ko hari utubari dufunguye
Abaturage baganiriye na Kigali Today na bo bemeza ko uko kudohoka mu kwirinda COVID-19 kugaragara, bamwe bakavuga ko bajya mu kabare kandi bakanywa inzoga ntacyo bikanga.

Umwe muri bo yagize ati “Ni uko twongeye kuguma mu rugo inzara yatumerera nabi ariko njye ndumva badusubiza mu rugo kuko iki cyorezo giteye ubwoba, kiruta na SIDA kuko yo wegerana n’umuntu ntugire icyo uba. Nk’ubu utubari turafunguye iyo mbonye igiceri ndasoma rwose ntacyo nikanga, utubari turakora nk’uko bisanzwe, yewe ni uko ari inda zatunaniye naho ubundi utubari bwagombye kureka gukora, njye njya mu kabari gatatu mu cyumweru, agacupa ndakanywa da”.

Undi muturage wo muri Musanze we yagize ati “Ndumva iki cyorezo muri Musanze cyagize imbaraga nyinshi, dukwiye kwisubiraho tukambara neza udupfukamunwa, tugakaraba, ikindi ni uko muri Musanze haza abantu baturutse impande zinyuranye z’igihugu, Leta nishyiremo umurego ikurikirane n’utubari abenshi ni ho bari kwandurira”.

Umuyobozi w’ibitaro bya Ruhengeri avuga ko abarwayi bari kugaragara i Musanze bari mu byiciro binyuranye, aharimo abatuye mu ngo basanzwe, abakozi ba Leta n’abandi. Avuga ko hari n’abaturage ubwabo bari kwihamagarira abashinzwe ubuzima bavuga ko biyumvamo ibimenyetso babapima bakayibasangamo.

Mu barwayi bashya 45 babonetse ku Cyumweru, 21 muri bo babonetse mu Karere ka Musanze
Mu barwayi bashya 45 babonetse ku Cyumweru, 21 muri bo babonetse mu Karere ka Musanze

Ati “Hari n’abo dupima tugasanga nta bimenyetso bafite ariko tukabasangamo uburwayi, bijyanye n’amabwiriza ya Minisiteri y’ubuzima na RBC abenshi barwariye mu ngo zabo, dufite abarwayi benshi mu mibare mumaze iminsi mwumva itangazwa, ubu nidushyiramo n’abaraye batangajwe nyuma yo gukurikirana ngo tumenye niba bujuje ibisabwa byo gukurikiranirwa mu ngo, turagira abarwayi basaga 50 barwariye mu midugudu ahantu hatandukanye”.

Mu ngamba ubuyobozi bw’Akarere bwafatiye icyo kibazo, kuri uyu wa mbere bari mu bukangurambaga mu mujyi wa Musanze aho abakozi mu Karere bavuye mu biro basura abaturage aho bakorera babashishikariza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19, abo basanze batujuje ibisabwa bagahanwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ahubwo muravuga kutubahiriza amabwiriza muzagenzure mubitaro muzumirwa.

Kaga yanditse ku itariki ya: 8-12-2020  →  Musubize

Ahubwo muravuga kutubahiriza amabwiriza muzagenzure mubitaro muzumirwa.

Kaga yanditse ku itariki ya: 8-12-2020  →  Musubize

murakoze, ikibazo cya covid kirahari kd kirakomeye cn. ari nayo mbamvu abantu twagakwiye gukurikiza amabwiriza ya leta isshyiraho. ibyo nkabivuga ndi nkumunyeshuri. ubu ngubu natwe biradukomereye pee!!! ark ikibabaje nuko twumva abakuru basigaye murugo bakagombye kuduha urugero ark ugasanga aribo bica amabwiriza ya leta. icyo navuga kuri iri ryiyongera ryabantu nmusanze nuko reta yagakwiye gushiraho nibihano bikomeye kuburyo umuntu wese yakumva ko bikomeye bakareka kwirara amabwiriza. twarangiza tubashmira uburo mutugezaho amakuru kugihe, murakoze

Munezero pacifique yanditse ku itariki ya: 8-12-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka