Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Nuwumuremyi Jeannine, aratangaza ko hoteli eshatu zo muri ako karere zabaye zifunzwe nyuma y’uko hari abantu bagaragaweho Coronavirus kandi barazinyuzemo, ubu abakozi bazo bafashwe ibipimo na zo zigasukurwa, nyuma yo kubona ibyavuye mu bipimo zikazongera gufungurwa.
Muri iki gihe cyo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Covid-19 mu Karere ka Musanze abasore n’inkumi b’abakorerabushake (Youth Volunteers) 352, bari gufatanya n’ibindi byiciro by’inzego zitandukanye mu bukangurambaga bwo kwirinda iki cyorezo.
Uwahoze ari umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze na bagenzi be bari bamaze iminsi muri gereza bashinjwa gukubita no gukomeretsa, bari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), aho noneho bakekwaho ruswa no gushaka gutoroka ubutabera.
Kuva ku wa gatatu tariki 10 Kamena 2020 inzitiramibu ibihumbi 214,850 zatangiye guhabwa abaturage bo mu Karere ka Musanze. Abazihabwa birakorwa hashingiwe ku mubare w’uburyamo bwo muri buri rugo rwo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri cy’ubudehe.
Urukiko rwisumbuye rwa Musanze rutegetse ko Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyuve n’abo bareganwa icyaha cyo gukubita no gukomeretsa barekurwa bakajya bitaba urukiko badafunze.
Mu rubanza rw’ubujurire ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo, Padiri Dukuzumuremyi Jean Leonard, yajuririye urukiko rwisumbuye rwa Musanze, mu bimenyetso byamushinjaga hari ibyavugwaga afite ku mubiri we, ariko raporo ya muganga igaragaza ko ntabyo afite.
Uwahoze ayobora Umurenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze, n’abo bareganwa barimo Gitifu w’Akagari ka Kabeza muri uwo murenge n’aba Dasso babiri baregwa icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake, bitabye urukiko baburana urubanza ku ifunga n’ifungurwa.
Abantu 51 bafashwe mu masaha y’igicamunsi cyo kuri iki cyumweru tariki 07 Kamena 2020 basengera ku musozi witwa Ndabirambiwe uherereye mu Murenge wa Muhoza mu Kagari ka Cyabararika.
Abakozi ba zimwe muri SACCOs zo mu Karere ka Musanze basanga hakwiye kugira igikorwa kugira ngo ingwate basabwa na SACCOs bakorera zihagarikwe, kuko hari ingaruka nyinshi bibagiraho, zirimo no kuba hari abashobora gutakaza akazi mu gihe badatanze iyo ngwate.
Umuyobozi wa Musanze FC Tuyishime Placide yavuze ko Komite iri kubaka ikipe ikomeye, ihereye ku bakinnyi bashya, kuko nyuma y’imyaka ibiri ngo nta bakinnyi bafatika ikipe yari ifite.
Abatwara imodoka zitwara abagenzi zemerewe kongera gusubukura ingendo zigana mu zindi ntara n’Umujyi wa Kigali zivuye mu Karere ka Musanze, baravuga ko baruhutse ubushomeri bari bamazemo amezi arenga abiri n’igice, bakaba barahigiye isomo ryo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Covid-19.
Abakora umwuga wo gutwara abantu ku magare(Abanyonzi) bo mu turere dutandukanye tw’igihugu baratangaza ko batunguwe no kuba batisanze mu byiciro by’abasubukuye imirimo yo gutwara abagenzi.
Ibyishimo ni byose ku bafashamyumvire mu buhinzi bo mu Karere ka Musanze, nyuma y’uko kuva mu ntangiriro z’iki cyumweru batangiye kwishyurwa amafaranga y’ibirarane bari bamaze amezi asaga arindwi bishyuza Akarere ka Musanze.
Umucungamutungo wa SACCO Inyange yo mu Karere ka Musanze ari mu maboko ya RIB Station ya Muhoza, akekwaho kunyereza amafaranga y’abagize amatsinda.
Nyuma y’uko mu ijoro rishyira ku wa mbere tariki ya 1 Kamena 2020, Ibiro bya Minisitiri w’Intebe bitangaje ko ingendo hagati y’Intara n’Umujyi wa Kigali bikomeza gusubikwa, bamwe mu batwara moto n’imodoka bakorera mu Karere ka Musanze bavuga ko nubwo bari bamaze iminsi bitegura gusubukura akazi bakiriye iki cyemezo kiri mu (…)
Mu Murenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze, mu ijoro rishyira tariki 28 Gicurasi 2020, abantu batahise bamenyekana bitwikiriye ijoro bajya mu murima w’amasaka y’umuturage barayatema.
Ibigega n’imiyoboro y’amazi byatangiye kubakwa mu Karere ka Musanze, byitezweho gukemura burundu ikibazo cy’ibura ry’amazi rya hato na hato rihagaragara, bikazarangirana n’uyu mwaka wa 2020.
Urukiko rw’Ibanze rwa Muhoza mu Karere ka Musanze, rutegetse ko Gitifu w’Umurenge wa Cyuve n’abakozi batatu bo muri uwo Murenge baregwa icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake bafungwa iminsi 30.
Umugabo wo mu Murenge wa Nyange mu Karere ka Musanze, arakekwaho icyaha cy’ubujura, aho ngo yafashwe amaze kwiba ibikoresho binyuranye, mu ijoro rishyira tariki 27 Gicurasi 2020 akaba yari yiyoberanyije mu myambaro y’abagore.
Uwahoze ayobora Umurenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze n’abayobozi batatu bakekwaho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa, bagejejwe imbere y’urukiko rw’ibanze rwa Muhoza mu Karere ka Musanze, kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Gicurasi 2020, bisobanura ku byaha baregwa.
Mu Mudugudu wa Kabaya, Akagari ka Ruhengeri, Umurenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze mu rugo rw’uwitwa Nsabimana Fabrice, haraye habaye impanuka ya gaz yaturitse ikomeretsa cyane umwana wari utetse w’imyaka 16 na nyir’urugo avunika urutugu (cravicule).
Kuri uyu wa Mbere tariki 25 Gicurasi 2020 mu kibaya cya Mugogo kiri mu Kagari ka Gisesero, Umurenge wa Busogo mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru, hatangijwe umushinga wo kukibungabunga, nyuma y’uko cyari cyarangijwe n’ibiza, bituma abagihingaga n’abari bagituyemo bakurwa mu byabo.
Udupfukamunwa tugera ku bihumbi 700 nitwo tumaze gukwirakwizwa mu batuye Intara y’Amajyaruguru uhereye igihe gahunda yo gukumira icyorezo cya Covid-19 yatangiriye.
Abafashamyumvire mu by’ubuhinzi bo mu Karere ka Musanze barasaba kwishyurwa amafaranga y’ibirarane bakoreye mu bikorwa bifasha abahinzi guhinga kijyambere.
Kamanzi Jean Bosco ni we umaze guhabwa inshingano zo kuyobora Umurenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze mu buryo bw’agateganyo kuva kuri uyu wa mbere tariki 18 Gicurasi 2020.
Ku wa Kane tariki ya 14 Gicurasi 2020 nibwo ubuyobozi bwa Musanze FC bwemeje ko bwatandukanye n’umutoza Adel Abdelrahman Ibrahim Adel wari umaze amezi hafi atandatu atoza iyi kipe.
Nyuma y’amakuru ajyanye no gukubita abaturage mu Murenge wa Cyuve, Akarere ka Musanze katangaje ko kahagaritse ku mirimo by’agateganyo ababigizemo uruhare, bakomeje gukurikiranwa n’Inzego zibishinzwe.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruratangaza ko kuri uyu wa kane tariki 14 Gicurasi 2020 rwafunze Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze witwa Sebashotsi Gasasira Jean Paul; Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kabeza witwa Tuyisabimana Jean Leonidas, n’abacunga umutekano babiri (…)
Abantu 150 batwara abagenzi ku magare mu karere ka Musanze bashyikirijwe inkunga y’ibiribwa n’ibikoresho by’isuku. Buri wese yahawe ifu ya kawunga, umuceri n’ibishyimbo; kuri buri bwoko bw’ibi biribwa agahabwa ibiro bitanu byabyo byiyongeraho amavuta, umunyu n’umuti w’isabune.
Urwego rw’Igihugu rushinzwe kwihutisha Iterambere (RDB) rwashyikirije Polisi Sitasiyo ya Kinigi, abagabo umunani bashinjwa gutaburura imbogo yari yatabwe mu Murenge wa Musanze mu Karere ka Musanze, iyo mbogo ikaba yari yishwe n’ibiza.