Abagize Urugaga rw’Abagore rushamikiye ku muryango RPF Inkotanyi, baranenga abagore biyambuye ubumuntu, bakagira uruhare mu kuvutsa abandi ubuzima mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Urwibutso rwa Jenoside rwa Kinigi ruherereye mu nkengero z’Ibirunga rukaba rushyinguwemo imibiri y’Abatutsi 166 bishwe mu 1991. Urwo rwibutso ni kimwe mu bimenyetso ndangamateka byeretswe abanyeshuri ba INES-Ruhengeri mu rwego rwo kubagaragariza uburyo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yateguwe kuva kera.
Kimwe mu bidindiza imikorere y’itangazamakuru n’umutekano mu bihugu binyuranye bya Afurika, ngo ni bamwe mu bayobozi badatanga amakuru uko bikwiye, n’ababikoze bagatanga aya nikize, bityo inkingi y’ubakirwaho mu kubaka sosiyete ishyizehamwe kandi itekanye ikadindira.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze buratangaza ko ubucuruzi bw’amata bukorwa mu kajagari, biri mu bikoma mu nkokora ubuziranenge bwayo, ndetse n’ingano y’umukamo iba ikenewe ngo atunganywe neza kandi anongererwe agaciro ntiboneke uko bikwiye.
Mu ishuri rikuru rya Polisi (National Police College) riherereye mu Karere ka Musanze, hatangijwe ibiganiro by’iminsi ibiri, byiga ku gushaka umuti wo guhangana n’ibibazo by’umutekano byugarije Afurika n’ibindi bishobora kuvuka.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), ruratangaza ko hatagize igikorwa mu gukumira icyaha cyo gusambanya umwana no kwirinda ihohoterwa rishingiye ku gitsina, Abanyarwanda bazisanga ingaruka zabyo zigera ku mubare munini w’abantu kandi kuzikumira bitagifite igaruriro.
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) iratangaza ko bitarenze muri Nyakanga 2021, mu tugari n’Imirenge byo mu gihugu hose hazaba hakoreshwa igitabo cy’irangamimerere cy’ikoranabuhanga, nk’uburyo bwizewe bwo kubika amakuru no kurinda abaturage kongera gusiragira bashaka izo serivisi; ubusanzwe zatangwaga mu buryo bwa (…)
Abatuye muri karitsiye zigize umujyi wa Musanze, bahangayikishijwe n’ubujura bumaze iminsi bukorwa n’insoresore zifatanya n’abagore, biba imyenda n’ibindi bikoresho byo mu ngo, bakajya kubigurishiriza ku masoko yo mu nkengero z’uwo mujyi na kure yaho.
Urubyiruko rw’abakorerabushake mu Karere ka Musanze, rwihaye intego yo gucukura ibimoteri mu ngo zigize imirenge yose yo muri ako karere, mu rwego rwo kurwanya umwanda wakunze kuhavugwa, bigera n’ubwo Umukuru w’igihugu ahora yibutsa Ubuyobozi kurwanya umwanda mu bihe binyuranye yagiye asura ako karere.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame mu kiganiro n’abavuga rikumvikana babarirwa muri 300 bo mu Ntara y’Iburengerazuba n’abo mu Ntara y’Amajyaruguru, cyo ku wa Gatanu tariki 11 Kamena 2021, yagaragaje ko abasebya u Rwanda hari umurongo batagomba kurenga.
Bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze ku rwego rw’imwe mu Midugudu itandukanye yo mu Karere ka Musanze, bavuga ko bamwe mu baturage babakorera urugomo. Abavuga ibi, bemeza ko iyo myitwarire ikunze kugaragara ku bantu b’abasinzi, ingo zirangwamo amakimbirane, ndetse na bamwe mu bica amabwiriza n’ingamba zashyizweho zo (…)
Ubwo Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yasozaga ku mugaragaro amasomo ya ba Ofisiye 47 bagizwe n’Ingabo na Polisi, yabibukije akazi kenshi kabategereje muri iki gihe isi igenda ihinduka igana mu busumbane bukabije, ari nako ibibazo by’umutekano muke bikomeza kwiyongera, abasaba (…)
Abaturage bo mu Karere ka Musanze, baratangaza ko “Imihigo ya ba Mutima w’Urugo”, irimo gufasha kuzana impinduka mu midugudu kubera gushyigikira iterambere rirambye ry’abayituye.
Abana biga mu ishuri rya Wisdom School babifashijwemo n’ubuyobozi bw’ishuri n’ababyeyi babo, bakusanyije amafaranga 1,356,600 FRW, bafasha abarwayi bakennye cyane bari mu bitaro bya Ruhengeri.
Abamotari bakomeje gusaba ubuyobozi bufite mu nshingano ibijyanye n’ubwishingizi bw’ibinyabiziga gukurikirana ikibazo cy’izamurwa ridasanzwe ry’ubwishingizi bwa moto, aho bemeza ko ari umwanzuro ukomeje kubagiraho ingaruka, bamwe bakaba batangiye kuva muri ako kazi.
Mu mbwirwaruhame z’abayobozi batandukanye mu Karere ka Musanze, usanga babwira abaturage ko Umujyi wabo ari uwa kabiri nyuma ya Kigali. Bamwe muri abo baturage na bo bemeza ibivugwa n’ubuyobozi bakaba basanga Umujyi wa Musanze, nta gushidikanya ari umujyi ukurikira Kigali mu iterambere.
Mu gihe hari ibiciro byo gutwara abagenzi byashyizweho bisaba abafite kampani zitwara abagenzi kugarurira abagenzi, hari abakora ingendo bavuga ko ibyo biceri batabigarurirwa na bo bakagira isoni zo kubisaba.
Ku wa Gatatu tariki ya 02 Kamena 2021, Umuyobozi mukuru wa Polisi ya Malawi, IGP Dr. George Hadrian Kainja, ari kumwe n’intumwa ayoboye, basuye ishuri rikuru rya Polisi (NPC) riherereye mu Karere ka Musanze, uwo muyobozi ashima amasomo ahatangirwa, aniyemeza kureba uko aba Ofisiye bo mu gihugu cye bazaza kwiga muri iryo shuri.
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Musanze, ku cyumweru tariki 30 Gicurasi 2021, yagaruye moto y’uwitwa Bizimana Jean Paul, yari yayambuwe n’itsinda ry’abantu barimo uwitwa Tuyizere Alexandre w’imyaka 20 wanafashwe.
Umuryango Uwezo Youth Empowerment, ugizwe n’abafite ubumuga b’urubyiruko, urakangurira abagize umurwango nyarwanda, kwita ku burenganzira bw’abana bafite ubumuga b’abakobwa, gukora ibishoboka byose ngo boroherezwe muri gahunda z’isuku n’isukura ndetse na serivisi z’uburezi.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yasobanuriye abaturage ku kibazo bajya bibaza cyo kuba bajya gushyingura kure ibyo bikabateza ibibazo mu gihe bapfushije.
Urubyiruko rw’abakorerabushake mu Karere ka Musanze, biyemeje gufasha igihugu muri duke babona bakusanya asaga miliyoni enye z’Amafaranga y’u Rwanda boroza amatungo magufi abatishoboye, mu mafaranga ibihumbi 10 bahabwa ku kwezi yo kubafasha mu kazi.
Abatuye mu Kagari ka Cyabararika mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze, barasaba Leta kubakemurira ikibazo cy’amazi aturuka mu birunga, aho akomeje gufunga imihanda n’ibiraro, abanyeshuri bakaba bakomeje gusiba ishuri kubera kubura inzira.
Inkingo 10.500 za Covid-19, z’icyiciro cya kabiri (Doze ya kabiri) zagejejwe mu bitaro bikuru bya Ruhengeri.
Nyuma y’igihe kinini abafite ababo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi bashyinguwe mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kinigi basaba ko urwo rwibutso rwubakwa, mu rwego rwo kurinda imibiri irushyinguyemo yagiye yangizwa n’amazi yinjira muramo, ubu rwamaze gusakarwa bibatera kwishima.
Ibitaro bikuru bya Ruhengeri byakiriye abarwayi bahimuriwe, bakuwe mu bitaro bya Gisenyi, nyuma y’aho imitingito ikomeje kumvikana hirya no hino yibasiye by’umwihariko Akarere ka Rubavu.
Bamwe mu babyeyi bo mu Karere ka Musanze by’umwihariko abahahira n’abacururiza mu isoko ry’ibiribwa rya Musanze (Kariyeri), baravuga ko batishimiye icyemezo cyafashwe n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Muhoza cyo kutinjirana umwana mu isoko.
Umuyobozi w’Ishuri rikuru ry’ubumenyingiro rya INES-Ruhengeri, Padiri Dr Hagenimana, asanga abakobwa barihirwa na FAWE-Rwanda ku bufatanye na Mastercard Foundation muri INES-Ruhengeri bitwara neza haba mu kinyabupfura ndetse no mitsindire y’amasomo. Bamwe muri abo banyeshuri bagera kuri 80% biga ibijyanye na Siyansi (…)
Uwari umutoza Seninga Innocent wa Musanze FC yirukanywe ku munota wa 63 w’umukino wa Shampiyona waberaga i Bugesera uhuza Gasogi United na Musanze FC, nyuma y’uko ikipe ye yari imaze gutsindwa ibitego 4-1.
Abiga muri Kaminuza ya Kigali (University of Kigali) ishami rya Musanze, biyemeje kurushaho gukoresha ikoranabuhanga mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no kuvuguruza abayipfobya. Abo banyeshuri bagamije ko amateka mabi yaranze igihugu atazasubira ukundi.