Musanze: Haracyagaragara indwara ziterwa n’umwanda n’imirire mibi

Hirya no hino mu Karere ka Musanze, cyane cyane mu mirenge y’icyaro haracyagaragara indwara ziterwa n’umwanda n’imirire mibi, hakaba abaturage bavuga ko ubuyobozi bw’inzego z’ibanze buba bushaka guhisha icyo kibazo, bityo ntikigaragazwe ngo gishakirwe umuti.

Hari abakigaragaraho ikibazo cy'amavunja
Hari abakigaragaraho ikibazo cy’amavunja

Urugero ni urw’umuryango ugizwe n’abantu batanu wo mu Mudugudu wa Runtu, Akagari ka Kabirizi mu Murenge wa Gacaca mu Karere ka Musanze, ugizwe n’umusaza n’umukobwa we wabyariye mu rugo abana batatu bose bafite ikibazo cy’imirire mibi (bwaki), uwo muryango kandi ukaba wugarijwe n’amavunja.

Baganira na Kigali Today bagaragaje uruhare runini rw’ubuyobozi bw’umudugudu n’akagari muri ibyo bibazo bagize, aho ngo bakagombye kubavuganira ahubwo bagahitamo guhishira ikibazo cyabo birinda kubibwira ubuyobozi bubakuriye kugeza ubwo barwaza bwaki n’amavunja dore ko ubwabo biyemerera ko ari abatindi nyakujya.

Muri uwo muryango uba mu nzu idakinze ngo ntibagira aho bahinga, ibyabo ngo ni uguca inshuro, babura aho bayica bakabura icyo barya, ubwo indwara ziterwa n’imirire mibi zigatangira gufata abana.

Uwo mukobwa witwa Nyirankundiye Donatille ufite abana batatu avuga ko mu myaka yashize yari umwe mu bahawe akazi muri VUP akaba yarahakuraga ibitunga abana. Ngo ubuyobozi aho gukomeza kumushyigikira, ngo umunsi umwe yazindutse ajya ku kazi nk’uko bisanzwe atungurwa no kubwirwa ko bamukuye mu bakora muri VUP bituma abana be batangira guhura n’icyo kibazo cy’imirire mibi.

Ati “Abana banjye bose barwaye bwaki, ndasaba ubuyobozi indagara n’amata nategetswe na muganga ndebe ko abana banjye bavayo. Byose byaturutse kwa Mudugudu, iyo atwitaho ntabwo nari kuba meze ntya n’abana banjye, ntabwo narenganya Umurenge kuko ntibamenye ikibazo cyacu, Mudugudu ni we wanze gutanga raporo y’imibereho yanjye kugeza n’ubwo bankura muri VUP yari intunze abana banjye barwaye bwaki mbona ntacyo bibwiye mudugudu”.

Arongera ati “Njye ndi muto mfite amaboko yo gukora ndasaba Umurenge bampe akazi muri VUP, ntabwo ari iby’ubuntu mbasaba mfite imbaraga nibampe akazi muri VUP mbone uko nita ku bana banjye, mbone izo ndagara. Nk’ubu nari nabashyize mu ishuri ariko uburwayi bwaranze baricara, dore ko nta n’umwambaro bagira kandi no kwiga batariye ntibishoboka”.

Avuga ko ubwo yagezaga abana kwa muganga abaganga batunguwe no kubona abana barware indwara ziterwa n’imirire mibi kugeza ku rwego rwa nyuma, bibaza impamvu abayobozi batagaragaje iki kibazo muri raporo basabwa n’ibigo nderabuzima.

Ati “Nkigeza abana banjye kwa muganga abaganga barikanze barambaza bati ese aho uba nta bayobozi bahaba, nta n’Abajyanama b’ubuzima? Nti rwose muyobozi barantereranye iyo babaha raporo ntabwo abana bari kugera kuri uru rwego, n’ubu nje hano kwa muganga ari nko kwiyahura, abayobozi b’umudugudu nta raporo bigeze bantangira, aba bana iyo mbabonye narabatwise amezi icyenda mpura n’ihungabana, nkwiye gutabarwa”.

Se w’uwo mukobwa ni umusaza w’imyaka 75 y’amavuko witwa Leonidas Nsanzumuhire. Avuga ko ntacyo ubuyobozi bw’Umudugudu n’Akagari bwigeze bumumarira, dore ko yahabwaga n’amafaranga y’ingoboka agenewe abasaza, ariko ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bumukuramo ngo afite umwana ufite imbaraga.

Agira ati “Nahoze mfashwa ngahabwa amafaranga y’abasaza, bayampaye igihembwe kimwe bankuramo ngo mfite umwana ufite imbaraga, abandi bajyaga bampa ubufasha ni Ababikira baduhaga ibyo kurya birahagarara baduhaga agakoma none ntikakiboneka dutunzwe n’amazi na yo yo mu bishanga, narazahaye na n’ubu ahubwo muzumva inzara yadutsinze hano”.

Umuturanyi wabo, na we asanga Leta ikwiye gufasha uwo muryango ubayeho nabi nk’uko umwe yabitangarije Kigali Today.

Ati “Bano bantu bakwiriye gufashwa cyane uyu musaza, bamuhaga amafaranga y’ubusaza bageze aho barayahagarika ngo afite umukobwa ufite imbaraga zo gukora, uyu mukobwa na we yakoraga muri VUP bamukuramo ni nabwo abana batangiye kurwara bwaki, abayobozi dufite ntacyo bitaho, Umukuru w’Umudugudu aho kubafasha ahubwo abasubiza inyuma, Leta nibafashe turebe ko aba bana bakira”.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze buremeza ko bwamaze kumenya ikibazo cy’uwo muryango aho bwiteguye kuwufasha bakareba ko abana bakira ndetse bwemeza ko n’ayo mavunja buri kuyashakira igisubizo ku bufatanye n’ibigo nderabuzima, nk’uko bivugwa na Nuwumuremyi Jeannine uyobora Akarere ka Musanze.

Ati “Ni umugabo w’umusaza ubana n’umukobwa we ufite abana batatu, uwo muryango ni ukuwufasha nk’abandi baturage bose bafite ibibazo, n’umukobwa we afite imbaraga dushobora kumushakira akazi mu mashuri ari kubakwa mu rwego rwo kumufasha kwifasha, twari twanabitekereje kumuha akazi ariko amaze iminsi mu bitaro arwaje umwana we ariko yagarutse mu rugo turamuba hafi”.

Arongera ati “Ku kibazo cy’amavunja yagaragaye muri uwo muryango, twifashishije ikigo nderabuzima ubu barabavuye amavunja ari gukira”.

Uwo muyobozi w’Akarere ka Musanze avuga ko bakomeje ubukangurambaga bwo kwigisha isuku hagamijwe kurinda abaturage indwara ziva ku mwanda zirimo n’amavunja, mu rwego rwo gukaza isuku mu kurinda abaturage izo ndwara.

Ati “Kiriya kibazo cy’amavunja cyabonetse muri uriya muryango, n’ejo ayo mavunja ashobora kuboneka ahandi, n’ejobundi akaboneka ahandi, icyangombwa ni uko tubikurikirana dukora ubukangurambaga ahantu hose, ku buryo buri wese agira uruhare mu gukumira amavunja. Icyangombwa ni uko tuvuga ngo turashaka isuku ihoraho, turashaka guca amavunja n’undi mwanda burundu, ni urugendo kandi twese tururimo n’abaturage bose turi kumwe”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka