Justine Nyiratora w’imyaka 26 afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Muhoza mu karere ka Musanze kuva tariki 10/10/2012 azira kwinjiza amashashi mu buryo bunyuranyije n’amategeko ayavana muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Gahunda y’ijisho ry’umuturanyi si uguhana gusa, ahubwo igamije kugaragariza buri wese ububi bw’ibiyobyabwenge hagamijwe ku birandura burundu; nk’uko byemezwa n’ umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’urubyiruko wungirije mu karere ka Musanze, Muhimpundu Olive Josiane.
Minisitiri w’umutungo kamere, Stanislas Kamanzi, aragaya abataracukuye imirwanyasuri ku musozi wa Karuriza uherereye mu murenge wa Busogo akarere ka Musanze, none imvura yatangiye gutembana imyaka y’abaturage.
Umugore witwa Iryivuze Valentine afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Muhoza mu karere ka Musanze, kuva tariki 03/10/2012 azira gucuruza amamesa atujuje ubuziranenge.
Umugore witwa Mukagatare Vestine utuye mu Kagali ka Busanza, umurenge wa Kanombe mu mujyi wa Kigali, yafatanywe udupfunyika turenga 1200 tw’urumogi atwambariyeho imyenda y’imbere.
Guverineri w’intara y’Amajyaruguru arasaba abikorera bo muri iyo ntara kureka imico yo kuba ba nyamwigendaho, ahubwo bagakorana n’abandi haba imbere mu gihugu ndetse no hanze hagamijwe iterambere rirambye.
Ikigo Nyarwanda gishinzwe iterambere ry’icyaro (RISD), kirateganya gutangiza urwego rugamije gukemura amakimbirane aturuka ku iyandikisha n’itangwa ry’ibyangombwa bya burundu by’ubutaka.
Abadepite umunani b’Abarundi bari mu rugendo-shuri mu Rwanda, kuri uyu wa gatatu tariki 26/09/2012 basuye ikigo cya Mutobo gishinzwe kwakira abitandukanyije n’imitwe yitwaje intwaro mu murenge wa Busogo akarere ka Musanze.
Inzu y’ubucuruzi Nova Market Complex yatashwe ku mugaragaro kuri uyu wa mbere tariki 24/09/2012 ibaye igisubizo kuri bamwe mu bacururiza mu isoko rya Musanze rigiye gusenywa kugira ngo ryubakwe bijyanye n’igiye.
Indwara ya kanseri ishobora kuvurirwa mu Rwanda igakira burundu, cyane iyo ibonetse hakiri kare, nk’uko byemezwa n’abaganga bafite ubunararibonye mu kuvura iyi ndwara ihangayikishije isi kugeza uyu munsi.
Urubyiruko ruhagarariye urundi mu murenge wa Kimonyi mu karere ka Musanze, rurasabwa gusobanukirwa neza n’ubibi by’ibiyobyabwenge kugirango rubashe kubyirinda ndetse no kubirinda abo bahagarariye.
Ubwo hatangizwaga ku mugaragaro ikigega Agaciro Development Fund ku rwego rw’akarere ka Musanze, abagatuye bakusanyije amafaranga miliyoni 734, ibihumbi 340 na 222, ikimasa, ibiro 13 by’ibishyimbo, igitoki ndetse n’ikibanza.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 03/09/2012 imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Hiace itwara abagenzi yagonze igare maze umunyegare, uwo yari atwaye ndetse n’undi muntu umwe wigenderaga barakomereka.