Musanze: Abaturage barenga ibihumbi 200 batangiye guhabwa inzitiramibu

Kuva ku wa gatatu tariki 10 Kamena 2020 inzitiramibu ibihumbi 214,850 zatangiye guhabwa abaturage bo mu Karere ka Musanze. Abazihabwa birakorwa hashingiwe ku mubare w’uburyamo bwo muri buri rugo rwo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri cy’ubudehe.

Abagize za komite zo ku rwego rw'imidugudu abahagarariye amasibo n'abajyanama b'ubuzima bari gufatanya kuzishyikiriza abaturage
Abagize za komite zo ku rwego rw’imidugudu abahagarariye amasibo n’abajyanama b’ubuzima bari gufatanya kuzishyikiriza abaturage

Kuri ubu impungenge zo kurwara indwara ya malariya ngo zatangiye kugabanuka ku babonye inzitiramibu nshya, zisimbura izishaje bari bamaranye imyaka ibiri.

Uwitwa Gatoya Marie Josephine wo mu Murenge wa Muhoza yagize ati “Izo naherukaga guhabwa zari zimaze igihe zaracitse, hari n’izo nari narateyemo ibiremo. Byanteraga ubwoba nkavuga nti ese ko icyorezo cya Covid-19 kiduhangayikishije, hakaba hagiye kuziramo na malariya turabigenza dute?

Ubu rero ntikiduteye ubwoba kuko tubonye inzitiramibu kandi nziza. Bampaye zirindwi nshya kandi zikoranye umuti zihwanye n’uburyamo bw’abagize umuryango wanjye, ndazijyana nzimanike nzisimbuze izo zishaje”.

Undi witwa Ntamuturano Fidele, na we amaze gushyikirizwa izi nzitiramibu yanejejwe n’uko Leta izirikana abaturage kugeza ubwo ifashe iyambere kubunganira muri gahunda nk’izi zo kurwanya indwara.

Buri mudugudu wagenewe inzitiramibu zihwanye n'umubare w'abagomba kuzihabwa
Buri mudugudu wagenewe inzitiramibu zihwanye n’umubare w’abagomba kuzihabwa

Yagize ati “Mu myaka ibiri ishize ni bwo naherukaga guhabwa inzitiramibu, n’ubungubu mpawe enye. Ndashima Leta ihora itureberera, ikadufasha mu rugamba rwo kwirinda indwara harimo na malariya”.

Aho ziri gutangirwa ni ahantu buri mudugudu watoranyije hagutse, ku buryo byorohera abajya kuzihabwa kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Covid-19 nko guhana intera, no kuba bambaye udupfukamunwa; bakabifashwamo n’abahagarariye amasibo bafatanyije na komite z’imidugudu.

Icyakora abakozi ba Leta babarizwa mu cyiciro cya gatatu cy’ubudehe bo ntibari ku rutonde rw’abagomba kuzihabwa. Bakifuza ko Leta yabatekerezaho, dore ko barimo n’abatagira ubushobozi buhagije bwo kuzigurira yewe n’amaguriro yazo akaba akiri make.

Umwe muri bo ukora akazi k’ubwarimu yagize ati “Kuba bataraduteganyije mu bagomba guhabwa inzitiramibu ni imbogamizi. Hari abakozi ba Leta benshi usanga bafite ubushobozi buke bwo kuba bazigurira.

Gatoya Marie yishimiye kuba abonye inzitiramibu nshya zisimbura izari zarashaje
Gatoya Marie yishimiye kuba abonye inzitiramibu nshya zisimbura izari zarashaje

Aho ziboneka na bwo hake usanga igiciro cyazo kiri hejuru y’amafaranga ibihumbi 10, urumva nk’umuntu ufite umuryango w’abantu benshi, urugero afite nk’uburyamo butanu, kububonera izo nzitiramibu ntabwo ari umuntu wese wazigondera. Leta izarebe uko idutekerezaho tugire izo duhabwa, kuko natwe iyi ndwara ya malariya iraduhangayikishije”.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho y’Abaturage Kamanzi Axelle, yibutsa abaturage ko inzitiramibu ibereyeho kurinda abantu imibu itera malariya, ariko bidakuyeho izindi ngamba bijyana zo kwirinda iyi ndwara.

Yagize ati “Icyo nibutsa abaturage ni uko inzitiramibu ari izo kubarinda imibu itera maraliya, bivuge ko bagomba kuzimanika kandi bakaziraramo buri joro. By’umwihariko ku bafite imiryango, tubasaba gukurikirana neza niba abawugize bose bibuka kuziraramo, kugira ngo tutazisanga abantu bongeye kurwara malariya kandi inzitiramibu bazifite mu ngo zabo.

Tunabibutsa kandi ko ibi bidakuraho bwa buryo bundi bwo kwirinda iyi ndwara burimo gukura ibizenga n’ibihuru hafi y’ingo, gukinga imiryango n’amadirishya hakiri kare n’ibindi”.

Uyu muyobozi anongeraho ko inzitiramibu ari igikoresho cy’ibanze umuntu wese by’umwihariko abafite amikoro bajya bitabira kwigurira, badategereje ko Leta izibasangisha iwabo.

Buri nzitiramibu ibanza gukurwa mu gifuniko cyayo igashyikirizwa nyirayo
Buri nzitiramibu ibanza gukurwa mu gifuniko cyayo igashyikirizwa nyirayo

Ati “Abantu bafite ubushobozi bakwiye gufata iya mbere bumva ko hari umusanzu Leta ibakeneyeho wo kurwanya indwara ya malariya. Uwateye intambwe yo kwigurira inzitiramibu ifatwa nk’igikoresho cy’ibanze mu kurinda umuryango iyi ndwara, aba atanze umusanzu we mu kunganira Leta muri rwa rugamba irimo rwo kuyirwanya”.

Leta y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y’Ubuzima yaherukaga gutanga inzitiramibu mu myaka ibiri ishize. Akarere ka Musanze kavuga ko gahunda yo gutanga inzitiramibu yagabanyije ubwiyongere bw’indwara ya malariya, kuko mu mwaka wa 2019 umubare w’abayirwaye mu Karere ka Musanze, wavuye kuri 1% ugera kuri 0,93% by’abaturage b’aka karere basaga ibihumbi 400 muri uyu mwaka wa 2020.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka