RIB yafunze Gitifu w’Umurenge, uw’Akagari na ba DASSO babiri

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruratangaza ko kuri uyu wa kane tariki 14 Gicurasi 2020 rwafunze Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze witwa Sebashotsi Gasasira Jean Paul; Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kabeza witwa Tuyisabimana Jean Leonidas, n’abacunga umutekano babiri bazwi ku izina rya ba DASSO ari bo Nsabimana Anaclet na Abiyingoma Sylvain.

RIB ibinyujije kuri Twitter, yatangaje ko aba bose bakurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa Dushime Jean Baptiste na Nyirangaruye Uwineza Clarisse. RIB ivuga ko bafungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Muhoza mu gihe hakorwa dosiye kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Abaturanye n’abahohotewe bavuga ko byabaye ku wa gatatu tariki 13 Gicurasi 2020, amakimbirane akaba ashobobora kuba yaraturutse ku bayobozi basabye abo baturage kwambara udupfukamunwa nyamara ntibabyubahirize.

RIB irongera kwibutsa ko gukubita no gukomeretsa ari icyaha gihanwa n’ingingo ya 121 y’itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Biriya nabonye si uguhana ni ukubaga abaturage ku bantu biyita abayobozi. Yego ngo ntawe ukwiye kwitwaza ko atazi amategeko: ari abaturage batazi gusoma cg batumva radio,ari na bariya titwa ko bazi amategeko, bakaba bashinzwe gufasha abaturage kuyubahiriza abanyamafuti ni bande? Buriya baziregura bavuga ko abaturage babarwanyije.

Mano yanditse ku itariki ya: 16-05-2020  →  Musubize

Gukubita no gukomeretsa siyo yakabaye intwaro yambere yo kurwanya no gukumira Covid 19, kwigisha nuguhozaho.
Rero abo bayobozi icyaha nikibahama Leta yacu itabeera ibahane igihano kibagenewe hashingiye kungingo ibashinja ijyanye n’icyaha bahanishwa.
RIB nikomereze aho.

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 15-05-2020  →  Musubize

RIB nikomeze rwose ibere maso abaturage kuko akenshi hari abayobozi bitwaza urwego bariho bagahohotera abaturage gusa ariko abaturage nabo bica amategeko cg amabwiriza aba yatanzwe bakwiye kubihanirwa ariko hakurikijwe icyo amategeko ateganya

Nsengimana yanditse ku itariki ya: 15-05-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka