Musanze: Urukiko rutegetse ko uwari Gitifu wa Cyuve n’abo bareganwa barekurwa
Urukiko rwisumbuye rwa Musanze rutegetse ko Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyuve n’abo bareganwa icyaha cyo gukubita no gukomeretsa barekurwa bakajya bitaba urukiko badafunze.

Abo ni Gitifu wa Cyuve Sebashotsi Gasasira Jean Paul na Gitifu w’Akagari ka Kabeza Tuyisabimana Jean Leonidas n’aba Dasso babiri aribo Nsabimana Anaclet na Abiyingoma Sylvain batawe muri yombi ku itariki 14 Gicurasi 2020 nyuma yo gukekwaho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake cyabereye mu kagari ka Kabeza ku itariki ya 13 Gicurasi 2020.
Ni mu rubanza rw’ubujurire ku ifunga n’ifungurwa rusomwe ku itariki 10 Kamena 2020 aho urukiko rwisumbuye rwa Musanze rubarekuye hagendewe ku bwiregure bwabo aho bemera ko bakoze icyaha ariko batabigambiriye nk’uko byagaragaye muri video yafatiwe ahabereye imvururu.
Mu rubanza rw’ubujurire rwabaye kuwa 09 Kamena 2020, Sebashotsi yireguye yemera icyaha ariko avuga ko yari ahurujwe nk’umuyobozi aza ahosha amakimbirane ari naho yatse inkoni Gitifu Tuyisabimana akayikubita Nyirangaruye wari wanze kurekura Dasso Nsabimana Anaclet ubwo yari yamushinze amenyo.
Iyo raporo ya muganga iratesha agaciro amakuru y’ubushinjacyaha aho bwagaragaje ko kuba Nyirangaruye ari mu bitaro ari zimwe mu ngaruka z’inkoni yakubiswe bikamuviramo ihungabana.
Abo bose baregwa, biregura bavuga ko bemera icyaha bakoze bari mu kazi ko kurinda ikwirakwizwa rya Coronavirus mu baturage babasaba kwambara udupfukamunwa.
Muri urwo rubanza rw’ubujurire, Sebashotsi yayavuze ko kurekurwa kwe bidakwiye gutera urukiko impungenge kuko adashobora gutoroka ubutabera kuko afite umuryango n’aho atuye hazwi n’umutungo ashobora gutangamo ingwate mu rukiko ndetse n’umwunganizi we witwa Habiyakare avuga ko Sebashotsi atatoroka ubutabera mu gihe yaba arekuwe kuko asanzwe ari umugabo w’inyangamugayo.
Nyuma yo kumva ubwiregure bw’abaregwa n’ubushinjacyaha, mu bushishozi bw’Ubucamanza urukiko rusanze icyemezo cyafashwe n’uru rukiko ku itariki 28 Gicurasi 2020 kibafunga by’agateganyo gikurwaho, rutegeka ko barekurwa bakajya bitaba urukiko mu gihe bahamagawe.
Inkuru zijyanye na: Cyuve
- RIB yongeye gufunga uwari Gitifu wa Cyuve n’abo bareganwa
- Uwari Gitifu wa Cyuve n’abo bareganwa basubiye mu rukiko
- Cyuve: Abantu batahise bamenyekana batemye amasaka y’umuturage
- Gitifu wa Cyuve n’abo bareganwa gukubita no gukomeretsa bahawe iminsi 30 y’igifungo
- Musanze: Gitifu n’abo bareganwa icyaha cyo gukubita no gukomeretsa bagejejwe imbere y’urukiko
- Musanze: Umurenge wa Cyuve uhawe umuyobozi w’agateganyo
- Musanze: Akarere kahagaritse ku mirimo abayobozi bavugwaho gukubita abaturage
- RIB yafunze Gitifu w’Umurenge, uw’Akagari na ba DASSO babiri
- Abakekwaho gutwikira abana mu nzu baburanishirijwe mu Rukiko rw’Ibanze
- Musanze: Abana babiri batwikiwe mu nzu umwe ahita apfa
Ohereza igitekerezo
|
Iyi nkuru iranshimishije kuko numvaga aba bantu barengana pe! Rega mwa bantu mwe kuyobora abantu ntibyoroshye! Abantu ntibashaka kubahiriza amatageko Leta iba yashyizeho, abashyizweho mu kuyubahiriza bagira icyo bavuga bagakubitwa, bakarumwa,... None se nawe iyo uza kuba Gitifu, wari kubigenza ute? Abacamanza ndabashimiye cyane!
None se uriya muyobozi we urabona yamri yambaye agapfukamunwa neza?.Ba Rubanda rugufi nyine nuko birangira.
Abayobozi nabo baragowe ni about gusabirwa kabisa ,abantu ni bubahirize amabwiriza bareke gutura abayobozi mu makosa
NONE SE MWARI MUZI KO BAZAKATIRWA? AHAAA! N’IRIYA MINSI BAMAZE MO IRAHAGIJE,
babaye abere se ubwo wamugani wagitifu ntazi uwabakubise