RIB yongeye gufunga uwari Gitifu wa Cyuve n’abo bareganwa
Uwahoze ari umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze na bagenzi be bari bamaze iminsi muri gereza bashinjwa gukubita no gukomeretsa, bari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), aho noneho bakekwaho ruswa no gushaka gutoroka ubutabera.

Batawe muri yombi ku itariki 11 Kamena 2020, nyuma y’umunsi umwe gusa urukiko rwisumbuye rwa Musanze rubarekuye mu rubanza ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo bari barajuririye urwo rukiko, rwasomwe ku itariki 10 Kamena 2020.
Abo ni uwahoze ari Gitifu w’Umurenge wa Cyuve, Sebashotsi Gasasira Jean Paul, Gitifu w’Akagari ka Kabeza, Tuyisabimana Jean Leonidas, aba Dasso babiri ari bo Nsabimana Anaclet na Abiyingoma Sylvain, bari baratawe muri yombi ku itariki 14 Gicurasi 2020 nyuma y’imvururu bagaragayemo ku itariki 13 Gicurasi 2020.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Marie Michelle Umuhoza, yatangarije Kigali Today ko abo bagabo bose bafunze bakekwaho icyaha cya ruswa no gushaka gutoroka ubutabera.
Yagize ati “Ni byo abo bagabo bose barafunze, bakekwaho icyaha cyo gushaka gutoroka ubutabera n’icyaha cya ruswa”.
Abo bagabo bafungiye kuri RIB Sitasiyo ya Muhoza. Amakuru agera kuri Kigali Today aravuga ko biyongereyeho undi mu Dasso witwa Maniriho Martin, na we wagaragaye muri video ahabereye imvururu, akaba atarigeze aburana hamwe n’abandi kuko yari agishakishwa n’inzego zishinzwe umutekano.
Inkuru zijyanye na: Cyuve
- Musanze: Urukiko rutegetse ko uwari Gitifu wa Cyuve n’abo bareganwa barekurwa
- Uwari Gitifu wa Cyuve n’abo bareganwa basubiye mu rukiko
- Cyuve: Abantu batahise bamenyekana batemye amasaka y’umuturage
- Gitifu wa Cyuve n’abo bareganwa gukubita no gukomeretsa bahawe iminsi 30 y’igifungo
- Musanze: Gitifu n’abo bareganwa icyaha cyo gukubita no gukomeretsa bagejejwe imbere y’urukiko
- Musanze: Umurenge wa Cyuve uhawe umuyobozi w’agateganyo
- Musanze: Akarere kahagaritse ku mirimo abayobozi bavugwaho gukubita abaturage
- RIB yafunze Gitifu w’Umurenge, uw’Akagari na ba DASSO babiri
- Abakekwaho gutwikira abana mu nzu baburanishirijwe mu Rukiko rw’Ibanze
- Musanze: Abana babiri batwikiwe mu nzu umwe ahita apfa
Ohereza igitekerezo
|
Ark ijambo ihohoterwa ntabwo bariha agaciro nkuwomuyo boz yarakwiy kuryozwa ibyo yakoz none ngo atah koko
Ntabwo ndi umucamanza , ariko kurekura bariya bayobozi byari agashogesho Ku cyaha bakoze Ku mugaragaro !
Urukiko nirukore akazi karwo !
uyu mucamanza yatanze ubutareba. si ubutabera. nawe bamufunge ubwo yahawe akantu
Ahubwo bazahanwe byintangarugero kugirango nabandi barebereho
Kd uruyi mwari bandagaje bamuhe impoza marira kuko baramusebeje kbs
Ark sinumva ukuntu umuntu yakora icyaha nkakiriya ngo bamurekuye naruswa yabayemo
Ese ubundi urukiko rwarurushingiye kuki kugirango babarekure
Kd nakuntu batarigutoroka kd mubahaye rugari murakoze
Njye mbona ubutabera bwo mu Rwanda bufite ikibazo gikomeye ese Ruswa bari bagiye kuyiha banfe?
rwose amategeko nakurikizwe nkuko yashyiriweho abanyarwanda twese, keretse niba itegeko ridahana umuyobazi. abo bahohotewe nibahabwe ubutabera
murakoze
Noneho ubutabera bw’urwanda burasetsa? Ariko RIB nikore akazi kabo neza ariko n’abacamanza bajye bashishgoza bace imanza bubahoriza amategeko nkuko bikwiye.
Murakoze.
ibaze nawe koko urubanza nkuru rw’urucaabana. ese uyu mucamanza yize neza amategeko? abo bantu bahohotewe ni bahabwe ubutabera bukwiye hakurikijwe neza iby amategeko ateganya kuko amategeko twese aratureba