Musanze: Abafashamyumvire barasaba kwishyurwa amafaranga y’ibirarane

Abafashamyumvire mu by’ubuhinzi bo mu Karere ka Musanze barasaba kwishyurwa amafaranga y’ibirarane bakoreye mu bikorwa bifasha abahinzi guhinga kijyambere.

Abahinzi bigishwa uko babungabunga igihingwa kuva mu ihinga kugeza gisaruwe
Abahinzi bigishwa uko babungabunga igihingwa kuva mu ihinga kugeza gisaruwe

Ni amafaranga bishyurwa buri uko igihembwe cy’ihinga kirangiye y’ibikorwa bijyanye no kwigisha abahinzi n’abamamazabuhinzi uko batandukanya ubuhinzi bwa gakondo n’ubwakijyambere, hitabwa ku gutunganya imirima, gutera imbuto y’indobanure, gukurikirana ibihingwa mu mirima, kurwanya isuri, ibyonnyi n’ibindi byatuma umuhinzi yongera umusaruro ufite ireme.

Ibi babikora bifashisha uturimashuri ari na byo bahemberwa hashingiwe ku muhigo buri wese aba yesheje.

Umwe muri abo bafashamyumvire utarifuje ko amazina ye atangazwa yagize ati “Buri gihembwe cy’ihinga tuba twakoze iyo mirimo yose tukayihemberwa. Iyo duhugura bagenzi bacu b’abahinzi hari indi mirimo yacu yakatwinjirije agafaranga tuba twigomwe, ubwo rero urumva ko natwe bisa n’aho turi gukora tutanyuzwe, kubera ikibazo tumaranye igihe cyo kuba tutarahembwa amafaranga yo kuva mu kwezi k’Ukuboza 2019”.

Hari undi mugenzi we wagize ati “Badusabye gukora amaraporo y’uko twakoze, tukayashyikiriza akarere mbere y’Ukuboza 2019 dusabwa kubikora vuba ngo baduhembe amafaranga mbere ya Noheli n’Ubunani.

Iyo minsi mikuru yarinze igera, iranarenga, haziramo n’iki cyorezo cya Coronavirus; kugeza na n’ubu ntituzi ngo tuzabaza nde kuko ari Agoronome w’Akarere ikibazo twakimugejejeho ntigikemuka”.

Nibura buri kagari mu tugize Akarere ka Musanze kaba kagizwe n’abafashamyumvire batari munsi ya babiri ariko nanone batarenga batanu.

Mu karere hose habarirwa abasaga 80. Aba banafite koperative ibahuza bose, batangamo imisanzu ya buri kwezi kugira ngo haboneke amafaranga arimo nay’ubukode bw’inzu ikoreramo. Bityo kutishyurirwa igihe na byo bikadindiza koperative yabo.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeannine, avuga ko gutinda kw’aya mafaranga byatewe n’umurongo abafashamyumvire bahemberwaho (Budget line) wagaragayemo ikosa, bituma amafaranga adasohoka; ariko ryamaze gukosorwa. Yizeza aba bafashamyumvire ko amafaranga bazayishyurwa bitarenze iki cyumweru.

Yagize ati “Mu by’ukuri koko amafaranga yaratinze bitewe n’ikibazo cyari cyarabayeho ku murongo bahemberwaho wagaragayemo ikosa, gusohora amafaranga birananirana. Gusa byaje gusubirwamo ikosa rirakosorwa ndetse turi muri gahunda zo kuyabagezaho bitarenze iki cyumweru turimo”.

Uyu muyobozi avuga ko abafashamyumvire bafite uruhare runini mu guteza imbere ubuhinzi binyuze mu mirimashuri, kuko baba barahuguriwe uko bigisha abahinzi n’abamamazabuhinzi kubikora kijyambere.

Anongeraho ko muri iyi minsi by’umwihariko hari akazi katoroshye bategerejweho ko kuba hafi y’abahinzi baberekera uko bitwara mu kuzanzamura imirima n’imyaka iheruka kugirwaho ingaruka n’ibiza biheruka kwibasira aka karere bikangiza hegitari zirenga 540.

Ibihingwa byitaweho kijyambere biba byitezweho gutanga umusaruro uhagije
Ibihingwa byitaweho kijyambere biba byitezweho gutanga umusaruro uhagije

Yagize ati “Muri iki gihe cy’ibiza imyaka myinshi irimo iyangiritse burundu n’iyasigaye ikanyakanya. Ubuso bunini mu bubarurwa ni ubwari buhinzeho ibishyimbo.

Aba bafashamyumvire bafite akazi katoroshye ko kwegera abahinzi babereka uko bamenera imyaka, banakangura abatari bagakoresheje ifumbire ya kabiri urugero nk’aho bahinze ingano hagamijwe ko muri rusange ibihingwa bitangiritse burundu bibungabungwa bikongera kuzanzamuka.

Aho byangiritse burundu abahinzi bashobora kubisimbuza nk’ibijumba cyangwa imboga n’ibindi bihingwa muri kwa kwirinda ko umurima usigara gutyo gusa. Ibi byose ni ibintu abafashamyumvire basobanukiwe kandi bagomba kudufasha, kugira ngo tutazagira icyuho cy’ibiribwa”.

Aya mafaranga y’ibirarane by’igihembwe cy’ihinga cya 2020A barayishyuza mu gihe n’igihembwe cy’ihinga cya 2020B kigeze hagati. Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze bukavuga ko mu masezerano impande zombi zagiranye aba bafashamyumvire bazishyurwa miliyoni zigera kuri 12 z’amafaranga y’u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka