Musanze: Umucungamutungo wa SACCO Inyange yatawe muri yombi

Umucungamutungo wa SACCO Inyange yo mu Karere ka Musanze ari mu maboko ya RIB Station ya Muhoza, akekwaho kunyereza amafaranga y’abagize amatsinda.

Amafaranga uyu mucungamutungo akurikiranyweho, yari yabikijwe n’Uwitwa François ukuriye Kampani ikorana n’amatsinda y’abaturage yo kwiteza imbere yo mu murenge wa Nyange akaba ari n’abo baturage yari agenewe.

Ayo mafaranga asaga miliyoni ebyiri n’ibihumbi 700 uwo muyobozi wa SACCO Inyange yaje kuyashyira ku yindi konti y’undi mukiriya w’iyo SACCO na we witwa François arayabikuza asigaho amafaranga ibihumbi 63 gusa, nk’uko byemejwe na Karegeya Appolinaire, Perezida wa SACCO Inyange.

Karegeya yagize ati: “Iyo Kampani ikorana n’amatsinda y’abaturage bo muri uyu murenge wa Nyange ni yo yabikije ayo mafaranga kuri konti ya Inyange SACCO iri muri BK. Ayo mafaranga yagombaga guhabwa abagize ayo matsinda, abitswa n’uwitwa François uhagarariye iyo Kampani.”

“Uyu muyobozi wa SACCO yaje kuyakuraho ayashyira kuri konti y’undi mukirirya wayo na we witwa François; hashize iminsi kompani yabikije amafaranga yahamagaye muri SACCO ibaza niba amafaranga yarageze ku ma konti, umuyobozi wayo abasubiza ko yahageze ariko ko habayeho kwibeshya agashyirwa kuri konti y’undi munyamuryango.”

Karegeya ati “Nibwo iyi Kompani yahise yiyambaza Urwego rw’igihugu ry’ubugenzacyaha RIB bombi rubata muri yombi kugira ngo rukurikirane niba ibyakozwe hagati yabo ari ukwibeshya cyangwa niba ari amanyanga bakoze cyane ko uyu munyamuryango wayohererejwe kuri konti ye yanahise ayabikuza agasigaho ibihumbi 63 gusa”.

Perezida wa SACCO avuga ko mu gihe bagitegereje icyo RIB izakora kuri iki kibazo, bo bagiye kwihutira gutumiza inama y’ubutegetsi, kugira ngo basuzume niba baba bahaye aya matsinda amafaranga yabo noneho SACCO yo ikazasigara itegereje uyisubiza amafaranga hagati y’aba bombi bakekwaho kuyanyereza.

Karegeya Appolinaire yongeraho ko ibi bibasigiye isomo ryo gushyira imbaraga mu gukoresha ikoranabuhanga kuko ryo rigabanya ibi byago.

Yagize ati: “Ntituratera intambwe yo gukoresha ikoranabuhanga rijyanye n’igihe kuko tucyuzuza mu bitabo n’amafishi mu gihe umukiriya abitsa cyangwa abikuza, bikaba byakorohera abafite imigambi mibisha yo kunyereza amafaranga. Birasaba ko za SACCO zihutishirizwa uburyo bw’ikoranabuhanga kugira ngo ibyago nk’ibi bigabanuke”.

Umuyobozi wa SACCO yafashwe kuwa kane w’icyumweru gishize mu gihe uwo munyamuryango we yatawe muri yombi kuwa gatanu bombi bakaba bari gukurikiranwa na RIB.

Turacyagerageza kuvugisha umuvugizi wa RIB mu gihe hari amakuru yandi Kigali Today yamenya irayabagezaho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nifuzaga ko Gisele yazasura sacco ya rwaza iherereye mumurenge wa rwaza akarere ka musanze akatubariza ikibazo k’ingwate basaba abakozi bayo kandi RCA yaragaragaje ko ibyo bitemewe,murabizi ko muri iyiminsi ishize habayeho kwandikisha imitungo itimukanywa muri RRA ariko nyamara ntitwigeze duhabwa ayomahirwe kuko ibyangombwa byacu byafatiriwe.Murakoze.

Alias Dusabe yanditse ku itariki ya: 3-06-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka