Cyuve: Abantu batahise bamenyekana batemye amasaka y’umuturage

Mu Murenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze, mu ijoro rishyira tariki 28 Gicurasi 2020, abantu batahise bamenyekana bitwikiriye ijoro bajya mu murima w’amasaka y’umuturage barayatema.

Aya ni amasaka yatemwe
Aya ni amasaka yatemwe

Sebikari Emmanuel, umuturage watemewe amasaka, yavuze ko yari agiye kwahira ubwatsi bw’amatungo ahagana saa yine z’amanywa, ageze mu murima we asanga amasaka bayatemaguye agwa mu kantu.

Ati “Nageze mu murima ejo mu ma saa yine n’igice, nsanga umurima wose batemye bayararitse. Igitangaje ni uko murima wanjye ukikijwe n’indi mirima ihinzemo amasaka, batema ayanjye gusa. Ni umurima munini nari ntegerejemo umusaruro w’amafaranga asaga ibihumbi ijana”.

Sebikari yatangarije Kigali Today ko hari abo akekaho kubigiramo uruhare, barimo abo bafitanye isano aho bamaze iminsi bamubwira amagambo mabi akamutera impungenge ku mutekano we.

Ati “Ndabazi tumaze iminsi dufitanye ibibazo, abaturage bambwiye ko hari uwahoze yigamba avuga ko yishimiye ko amasaka yanjye yatemwe, ngo ndi kuzira ibyaha byanjye, amaze iminsi ampiga ngo natumye umugore we agenda nyuma y’uko namukizaga ubwo bari mu makimbirane. Hari n’uwo mperutse gusanga afite umuhoro yiruka kuri murumuna we ashaka kumutema, ndamufata kuva icyo gihe agenda yigamba avuga ko ngo nzamubona”.

Nyirahabizanye Agnes uyobora umudugudu wa Mugarama wabereyemo ibyo, yavuze ko mu ma saa tanu yahamagawe na Sebikari amubwira ko amasaka ye bayatemaguye.

Avuga ko ubwo yahageraga atabaye, yasanze umurima wose w’amasaka bawutemye ati “Akigera mu murima we agasanga amasaka ye bayatemye yahise antabaza, ngezeyo nsanga koko amasaka ye bayatemye umurima wose bawararitse. Ni umurima uri hagati y’indi na yo ihinzemo amasaka, ariko barebye aye aba ari yo batema ibyo bikaba biteye urujijo”.

Uwo muyobozi w’Umudugudu yavuze ko akimara kubona ibyo bibazo yahise atanga raporo ku nzego zimukuriye, hakaba hagishakishwa ababa bihishe inyuma y’icyo cyaha ngo babihanirwe.

Cyuve ni Umurenge ukomeje kuvugwamo ibikorwa bibi binyuranye, kugeza ubu uwahoze ayobora uwo murenge akaba ari muri gereza akekwaho gukubita no gukomeretsa ku bushake aho afunganywe n’umuyobozi w’akagari na ba Dasso babiri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka