Gitifu wa Cyuve n’abo bareganwa gukubita no gukomeretsa bahawe iminsi 30 y’igifungo

Urukiko rw’Ibanze rwa Muhoza mu Karere ka Musanze, rutegetse ko Gitifu w’Umurenge wa Cyuve n’abakozi batatu bo muri uwo Murenge baregwa icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake bafungwa iminsi 30.

Abo ni Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyuve Sebashotsi Gasasira Jean Paul, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Kabeza Tuyisabimana Jean Leonard, n’aba Dasso babiri ari bo Nsabimana Anaclet na Abiyingoma Sylvain, bakekwaho gukubita Nyirangaruye Uwineza Clarisse na Manishimwe Jean Baptiste bo mu Kagari ka Kabeza mu Murenge wa Cyuve.

Ni mu rubanza ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo rwasomwe mu gitondo cyo ku itariki 28 Gicurasi 2020, hashingiwe ku byo bagaragaje mu kwiregura kwabo, mu rubanza rwo ku itariki 27 Gicurasi 2020 aho basabaga kurekurwa bakaburana badafunze.

Bimwe mu byo bagaragarije urukiko, basabaga ko byashingirwaho barekurwa ni uko muri izo mvururu bagaragayemo ku itariki 13 Gicurasi 2020, bemeza ko batakubise abaturage ku bushake, ko ngo bwari uburyo bwo kwitabara nyuma y’uko abo baturage baje babarwanya.

Abo bayobozi basabye ko barekurwa ndetse bemera ko bibaye ngombwa batanga n’ingwate mu rwego rwo kwizeza urukiko kudatoroka.

Urukiko twagaragarije umwe ku wundi, ko ubwiregure bwabo nta shingiro bufite hagendewe ku mashusho (video) yafatiwe ahabereye imvururu, n’ubuhamya bwatanzwe n’abaturage bari ahabereye imvururu, dore ko umwe mu bakubiswe witwa Nyirangaruye, raporo ya muganga yerekana ko yagize ububabare bwa 80/100.

Ni ho urukiko rwahereye rwemeza ko hari impamvu zikomeye zituma batarekurwa ngo baburane bari hanze, rutegeka ko bafungwa iminsi 30.

Abo bayobozi bafunzwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha( RIB) ku itariki 14 Gicurasi 2020, nyuma y’imvururu bagaragayemo bakubita Nyirangaruye Uwineza Clarisse na musaza we witwa Manishimwe Jean Baptiste ku itariki 13 Gicurasi 2020.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Byari byo rwose ntabwo bagize imyitwarire ya kiyobozi. Bigize nka ya nyamaswa idakenga

vava yanditse ku itariki ya: 28-05-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka