Raporo ya muganga irabeshyuza bimwe mu bimenyetso bitangwa n’umwana ushinja Padiri kumusambanya

Mu rubanza rw’ubujurire ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo, Padiri Dukuzumuremyi Jean Leonard, yajuririye urukiko rwisumbuye rwa Musanze, mu bimenyetso byamushinjaga hari ibyavugwaga afite ku mubiri we, ariko raporo ya muganga igaragaza ko ntabyo afite.

Urwo rubanza rw’ubujurire rwabereye mu rukiko rwisumbuye rwa Musanze tariki 09/6/2020 saa cyenda, nyuma y’uko Padiri yari yahawe igifungo cy’iminsi 30 y’agateganyo n’urukiko rw’ibanze rwa Gakenke, agahitamo kujurira.

Dukuzumuremyi ni Padiri Mukuru wa Paruwasi Gatolika ya Mbogo iherereye mu Murenge wa Rushashi mu Karere ka Gakenke, aho ku itariki ya 15 Gicurasi 2020 yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) Sitasiyo ya Gakenke akekwaho gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 17.

Ubwo yageraga mu rukiko mu mwambaro w’ibara rya Rose aherekejwe n’abunganizi mu by’amategeko babiri n’Abihayimana banyuranye, yatanze impamvu zinyuranye asaba kurekurwa akaburana adafunze.

Padiri ubwo yahabwaga ijambo, yavuze ko icyo atishimiye ari uburyo urukiko rw’ibanze rwa Gakenke rwamuhaye igifungo cy’iminsi 30 y’agateganyo ntacyo rushingiyeho, nyuma y’uko atanze ingingo zimurenganura.

Ngo kuba hari ibimenyetso bigaragaza ko uwo mwana atwite, ngo ntabwo ari ibimenyetso bifatika byagombaga gushingirwaho n’urukiko bihamya Padiri icyo cyaha, avuga ko ADN ari yo yonyine yakagombye gushingirwaho bemeza ko inda ari iya Padiri cyangwa se ko atari iye.

Padiri yahise yunganirwa na Avoka we witwa Icyitegetse Gaudence, wavuze ko uretse kugendera kuri ADN, hari n’ibindi bimenyetso urukiko rwirengagije aho ushinja Padiri kumusambanya, yaburanye yemeza ko Padiri asiramuye mu gihe Raporo ya Muganga igaragaza ko Padiri adasiramuye.

Agira ati “Ushinja Padiri avuga ko asiramuye mu gihe muganga yemeza ko adasiramuye, Nyakubahwa Perezida ibyo mwe murumva nta guhuzagurika kurimo kw’abagamije guharabika Padiri?

Yagaragaje kandi ko umwana yavuze ko yasambanyijwe na Padiri mu Kwakira 2019, ubu ibisubizo byo kwa muganga bikaba byemeza ko umwana afite inda y’amezi atanu.

Agira ati “Ni gute umuntu wasambanyijwe mu kwezi kwa cumi, ubu mu kwezi kwa gatandatu yaba atwite inda y’amezi atanu nk’uko ibisubizo bya Muganga byabigaragaje, ikaba igaragaza ko inda izavuka mu kwezi kwa munani?”.

Ikindi uwo mwunganizi yagarutseho ngo ni uko itariki uwo mwana avuga ko yasambanyijwe na Padiri, icyo gihe Padiri yabaga i Kigali ati “Ubwo se inda uwo mwana avuga ko yatewe na Padiri, yaba yaranyuze mu muyaga?, mu kuvimvika ibinyoma by’uwo mwana, urukiko rwahise rugaragaza impamvu z’uko uwo mwana ngo yaba yaribeshye, kandi urukiko rushingira ku byavuzwe na nyiri ubwite”.

Uwo mwunganizi abajijwe ku bucuti Padiri yari afitanye n’ababyeyi b’uwo mwana kugeza ubwo Padiri abafasha, yasubije ko ababyeyi b’uwo mwana bigeze kuba abayobozi muri Sikirisale, avuga ko nta mpamvu batari kumenyana na Padiri, ndetse yerekana n’ikaye ya Paruwasi yandikwagamo amazina yose y’abahabwaga inkunga ya Paruwasi.

Nyuma y’ibyo bisobanuro, Ubushinjacyaha bwahawe ijambo, Umushinjacyaha Museruka John atanga impamvu zinyuranye zashingiweho mu kwemeza ko Padiri yasambanyije uwo mwana.

Ati “Hari impamvu zikomeye zituma Padiri ari imbere y’urukiko, gupima ADN ngo hamenyekane ko ari we wateye uwo mwana inda natwe twarabyifuje, Imana nidufasha izakorwa Padiri nagira ibyago umwana akavuka ari uwe bizaba ibindi, nataba uwe ubwo azarenganurwa kuko na Yezu yararenganyijwe aricwa, ubwo Padiri azihangane”.

Agaruka ku bijyanye n’umunsi umwana ashinja Padiri ko yamusambanyijeho, kuba udahura n’isuzumwa ryakozwe na muganga, Umushinjacyaha yemeza ko umwana yasambanyijwe na Padiri inshuro enye, niho ahera avuga ko hatakwitabwa ku itariki yasamiyeho.

Ku bijyanye no kuba Padiri ashinjwa n’umwana ko asiramuye, Umushinjacyaha yemeje ko kumenya umuntu usiramuye n’udasiramuye mu gihe igitsina cyafashe umurego bidashoboka.

Ati “Umwana ati Padiri arasiramuye, Muganga ati Padiri ntasiramuye. Iyo igitsina cyagize ubushake ntushobora kumenya umuntu usiramuye n’udasiramuye. None niba umwana yarabonye Padiri muri icyo gihe cy’ubushake akabona ko asiramuye, ni gute umwana yari kubitandukanya?”

Umushinjacyaha yagarutse no ku byo umwana yatangaje agaragaza imiterere y’icyumba Padiri abamo.

Yagize ati “Kuba Padiri yireguye avuga ko mu byumba byabo bitunganywa n’Abarayiki, akaba ari cyo aheraho yemeza ko umwana yari kugaragaza imiterere y’icyumba cye wakwibaza uburyo umwana yamenye icyumba cya Padiri n’ibikirimo byose, ahateretse akameza, amavuta yisiga…, ubwo ni gute umwana yamenya amabanga yose y’icyumba cya Padiri atarakigiyemo?”

Ubushinjacyaha bwagarutse no kuri Padiri Marius ubana na Padiri uregwa muri Paruwasi, aho amushinja imyitwarire mibi yo kuba yarigeze gutera inda n’undi mugore wabakoreraga.

Ati “Padiri Marius byo ibanga yararimennye, ariko byari ngombwa kuvuga ukuri mu rukiko, Imana imubabarire nta kundi yari kubigenza yagombaga kuvuga amafuti ya mugenzi we.”

“Nkibaza niba abapadiri bashinzwe kwirirwa batera inda bikanyobera. Ibyo umucamanza yakoze ategeka ko Padiri afungwa iminsi 30 ni byo nanjye iyo mba mu mwanya we nari gukora.Padiri nafungwe naho ibyo kuvuga ngo dutegereze ADN mu mezi atatu umwana asigaje ngo abyare si byo”.

Uwo mushinjabyaha yatanze ingero zijya gusa n’iz’uwo mupadiri uregwa, aho yavuze ko hari n’abandi bapadiri bagiye barekurwa n’urukiko bikarangira batorotse.

Ati “Umupadiri umwe wa hano i Musanze wakurikiranwagaho icyaha cyo gusambanya umugore, twaramurekuye, ariko bwakeye yuriye indege kugeza na n’ubu ntituzi irengero rye. Hari n’undi w’i Byumba na we agifungurwa ngo aburane ari hanze yahise yurira Rutemikirere aragenda, Abapadiri nguko uko bakora”.

Nyuma yo kumva Ubushinjacyaha, Padiri n’abamwungirije bongeye guhabwa ijambo, mbere y’uko urukiko rufata umwanzuro.

Mu ijwi riranguruye Padiri Dukuzumuremyi yatesheje agaciro ibyo ubushinjacyaha bwari bumaze kumushinja ati “Iyo Umushinjacyaha John avuga ku byo kutamenya usiramuye n’udasiramuye, ni gute umuntu mwaryamana inshuro enye ntumenye imiterere y’igitsina cye?, Muyobozi w’Urukiko muzakurikirane n’ubushishozi mugere n’aho nkorera, ibyinshi mu byo nzira muzabimenya”.

Ibyo kumenya imiterere y’icyumba cya Padiri, yavuze ko iyo Padiri yoherejwe muri Paruwasi, asangayo ibyangombwa byose kandi ntaba azi uburyo byashyizwemo, ngo ni yo mpamvu hatagombye gushingirwa ku byo umwana atangaza kuba azi ibiri mu cyumba cya Padiri.

Padiri kandi arashinja ubufatanyacyaha umukobwa wakoraga isuku muri iyo Paruwasi, aho baherutse kumusezerera kubera imyitwarire mibi yakomeje kugaragaza amena amabanga yose ya Paruwasi.

Ati “Umukobwa umwe mu badukoreraga yagendaga avuga byose muri Paruwasi, ndetse na kontaro ye yararangiye turamusezerera. Ndifuza ko mwandekura kandi nzajya nitaba mu gihe cyose munshatse, nubwo mwajya mumpamagara kabiri mu cyumweru ndahari, mumfashije rwose mwandekura”.

Ibindi yagaragaje ni uko umukozi ushinzwe iterambere (SEDO) mu kagari ka Mbogo witwa Blandine, ngo mu buhamya yatanze yagaragaje ko Padiri Dukuzumuremyi azwiho ingeso nziza, ko adashobora gukora icyaha ashinjwa.

Umwe mu bunganira uregwa kandi, yavuze ko urukiko rudakwiye kugira impungenge zo kurekura Padiri ngo aburane ari hanze, kuko hari n’umwishingizi ufite umutungo ufatika.

Ati “Umwishingizi witwa Mwunguzi Theoneste ni nyiri isosiyete yitwa Kigali Coach, ni umugabo utunze kandi w’inyangamugayo, icyemezo cya RRA cy’uko asora neza nimugikenera turagishaka.”.

Bagaragaje n’undi mwishingizi wari muri urwo rubanza, aho yemera gushinganisha imodoka y’agaciro ka Miliyoni 150 mu rwego rwo kumara urukiko impungenge, mu gihe Padiri yaba arekuwe.

Bagaragaza ko gufunga Padiri azira kuba yarafashaga umuryango w’uwo mwana, ari kimwe mu buryo bwo guca intege ibikorwa by’ubufasha ku batishoboye butangwa na Paruwasi.

Nyuma yo kumva impande zombi, Urukiko rwanzuye ko urwo rubanza ruzasomwa ku itariki ya 15 Kamena 2020 saa cyenda z’igicamunsi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 31 )

Cyakora indahiro irakomeye,kd ndemeza ko rwose urebye imyitwarire yabakobwa turiho ubu,ntayo kbs.niyo mpamvu akenshi ubu inda nkizo imanza zazo zikemurwa cyane iyo umwana avutse,cyane ko ubuhanga bwo gupima amaraso yumwana nababyeyi bisigaye biriho.mwirenganya padiri, cg se mwari mukwiye nokumenya imico yuwo mukobwa.ese yitwarate ubusanzwe?? Mumudugudu wabo,aho yize,cg se mubuzima busanzwe??? Nabyo byafasha ushobora gusanga haribyinshi azwiho.murakoze.

Joselyne yanditse ku itariki ya: 14-06-2020  →  Musubize

Ubushinjacyaha bukoreshe ubushishozi n’ububasha bufite kuko hari igihe umwangavu atanga amakuru kubera guterwa ubwoba na bene uwo arega akavugana igihunga amakuru atanga hakazamo guhuzagurika .
Gusa abakobwa barumuna banjye rwose tugaruke ku muco nyarwanda ,twibuke ko nta muntu numwe( yaba padiri cg undi wese wakwitwaza inshingano afite )ufite uburenganziza bwo kwangiza ubuzima bw’abana b’u Rwanda .
Barumuna banjye mukomere ku busigi n’ubumanzi.
Abapadiri n’abandi bakabaye batanga urugero rwiza nyamara hakaba habaho gukemangwa ni ugusaba Imana ikabongerera imbaraga zo gukora ibiyubahisha.
Niba uyu padiri ushinjwa abeshyerwa bizagaragara ,niba kandi ashaka kurindagiza uyu mwana ,Imana ntizabura kubimuhora vuba cg kera.
Twese tugaruke ku muco ,naho kuba umwana ataragira imyaka y’ubukure nubwo yaba afatwa nk’indaya ntabwo ari impamvu yo kumusambanya uwafatwa wese akwiye kubihanirwa kuko nta muntu uvuka ari indaya nta n’uwishimiye kubayo ,haba hari icyatumye yitwara uko .
Dusabe Imana idushoboze kuyitunganira naho ubundi gutwita kw’abangavu ndetse no kubasambanya bigeze ku rwego rutakwihanganirwa .
Twese duhagurukire kubirwanya .

MUTUYIMANA Lydia yanditse ku itariki ya: 13-06-2020  →  Musubize

Padri Leonard ararengana,gusa birakwiye king habaho ubucukumbuzi.harimo akagambane ka Padri Marius naba bakobwa.cg harimo kwibeshya Ku izina.kuko ukora izo ngeso yarasigaye.
Byaba byiza ubutabera bugeze kuri terrain. Niho mwamenya ukuri.

Alias yanditse ku itariki ya: 12-06-2020  →  Musubize

Icyaha cy,ubusambanyi gikorwa na benshi.gusa igisambo ngo ni ufashwe. Uwo mupadiri yarandagajwe aliko niyihangane.Ese Musenyeri umukuliye we abahe ko atamurengera nibura ngo afashe urukiko byaba nangombwa agafasha urukiko kwitegereza icyo gitsina ko byaha final yurwo rubanza.ikigaragara cyo uyu mukobwa arikwishakira indonke zamufasha kurera uwo mwana.
Vatikani yatinze gusohora abapadiri bose bananiwe kwihangana. Vatikani nigire vuba ibashyire hanze barongore bumve uko ubuzima buruhije hanze aha . Uretse uyu wafashwe kabone nubwo ya abeshyerwa. Abapadiri bamaze kwandagara bikabije.bakora amabi kuburyo buteye isoni. Bateye abakristu benshi gushidikanya ku mahame ya kiliziya kuko ibyabo bimaze kurenga inkombe. Ubwose uwo we niyo yarekurwa yazasubira kuli alitari agasoma misa cyangwa bamwohereza kwihisha hanze dore ko isoni zabo aliyo bazijyana byitwa ko bagiye mu bumwa cyangwa kwiga?.umva Arheveque azakoranye abapadiri bose abajyane mu isengesho ry’INTWARANE bose babazabarondore niho bazatinya IMANA buli wese asomerwe buli cyaha cyose agato n’akanini niho bazumva uburemere bw’ibyo bakora basenya kiliziya .
bibwirako Imana itababaye se?lrababaye cyane kubera imyitwarire yabo mibi.

NB;iyi nyandiko isohoke nitwa Iliza tereza. Merci

Barengayabo Tereza yanditse ku itariki ya: 11-06-2020  →  Musubize

Muriyi nkuru biragaragara ko padiri arengana ugendeye kubyo umwana avuga,kuba yarasambanyijwe inshuro enye ntamenye ko padiri asiramuye ntibyakunda,kdi kuvuga ngo adiri nibasanga arengana azihangane ibyo sibyo,ahubwo hakwiye gutekereza kuitegeko rirengera uwarenganyijwe.

Uwamahoro Marie Gloriose yanditse ku itariki ya: 11-06-2020  →  Musubize

Abaoadiri basigaye baturembeje bitwaje imitungo nicyubahiro bagirirwa bamuhane abere abandi urugero kuko bamaze gusenya ingo nyinshi urukiko rukore akazi karwo rutabogamye kandi ruzirikane ko narekurwa atazongera kuboneka nibura yamburwe ibyangombwa

Munyanshongore leonard yanditse ku itariki ya: 11-06-2020  →  Musubize

Nge uwo mukobwa ndamuzi yahoraga akuramo inda kandi yicuruzaga yanze nokwiga padiri ararengana

epa yanditse ku itariki ya: 10-06-2020  →  Musubize

Padiri Leonard ararengana rwose nigute waryamana numuntu ziriya nshuro utaramenya ko asiramuye cg adasiramuye none se ko umucamanza yavuzeko iyo igitsina cyafashe umurego utamenya niba gisiramuye cg kidasiramuye iyo yarangizaga nanbwo igihu cyagumagaho?ibyo ni isebanya rwose reka tubiharire ubutabera.

petrus yanditse ku itariki ya: 10-06-2020  →  Musubize

Imana yo mu ijuru ikomeze uyu mupadiri yihangane Kandi niba arengana vuba cyane bizasobanuka .Ariko igihe kirageze ngo hajyeho itegeko rihana umuntu ubeshyera undi kuko Twese turashize Nyagasani natabare. ko igihugu kitari muntambara bisobanuka gute ko umuntu afatwa kungufu kane kose ntagane RIB?Bisubirwemo njye arumukobwa wanjye ntiyabimbwira ubwo burere Ni buke Kandi mu ishuri barigishwa ko uhohotewe agana ikigo cyubuzima kikamufasha niyo atagira undi abwira .Iyo mikino ikwiye guhagarara kuko ingaruka zigera no kubazagukomokaho.Padiri mwihangane turabasengera Imana ikomeze kubareba neza.

Tuyishimire Justine yanditse ku itariki ya: 10-06-2020  →  Musubize

Umva rero rwose ubugenzacyaha nabwo bujye bushyira mugaciro uwo mwana nindaya mbi ahubwo numugore mubagore ikindi njyewe sinumva ukuntu umushinzacyaha muzima wubutse urugo yavuga ngo igitsina cyafashe umurego kiba kimeze nkisiramuye none uwo padiri yahoranaga umurego cyangwa nakagambane kuko abanntu baryamanye 4 kose baba baziranye kandi namwe muri bakuru iyo bageze mucyumba babanza kuganira kandi ibyobyose babikora bambaye ubusa none ndumva barekura padiri kabisa

Ndego yanditse ku itariki ya: 10-06-2020  →  Musubize

Nge sinaca imanza ariko hari Umugabo ukomeye usoma imitima yacu(Imana) so yego nubwo habaho guhishira cg ubutabera bugakora akazi kabwo ,ariko ukuri kuzwi na Padiri ubwe+Imana,uriya mukobwa+Imana so tureke kujora padiri sibyo no guciraho ako kana iteka sibyo,ukuri kurahari.

Bonny yanditse ku itariki ya: 10-06-2020  →  Musubize

Uwiteka niwe ureba imitima akayimenya gusa birakwiye ko abanyarwandakazi twihesha agaciro Ku myaka 17 nimyinshi cyane uwo mwana nubwo yaba yararyamanye nawe azi ubwenge bihagije nawe ntaburere yaba agaragaje

Agnes yanditse ku itariki ya: 10-06-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka