Uwari Gitifu wa Cyuve n’abo bareganwa basubiye mu rukiko

Uwahoze ayobora Umurenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze, n’abo bareganwa barimo Gitifu w’Akagari ka Kabeza muri uwo murenge n’aba Dasso babiri baregwa icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake, bitabye urukiko baburana urubanza ku ifunga n’ifungurwa.

Ni mu rubanza rwabaye mu gitondo cy’itariki 09 Kamena 2020, rwamaze hafi amasaha abiri mu Rukiko Rwisumbuye rwa Musanze.

Abaregwa baje bambaye imyambaro y’ibara ry’iroza, Sebashotsi Gasasira Jean Paul wari Gitifu w’Umurenge wa Cyuve, Tuyisabimana Jean Leonidas wahoze ari Gitifu w’Akagari ka Kabeza, n’aba Dasso babiri ari bo Nsabimana Anaclet na Abiyingoma Sylvain, abo bayobozi bose bakaba baramaze gusezererwa mu kazi.

Abo bayobozi bajuririye ifunga n’ifungurwa mu Rukiko Rwisumbuye rwa Musanze rwaburanishije urwo rubanza, nyuma y’uko ku itariki 28 Gicurasi 2020 bahanishijwe igihano cyo gufungwa iminsi 30 n’Urukiko rw’Ibanze rwa Muhoza.

Abo bagabo ntibemeranyije n’imyanzuro y’urwo rukiko, aho bahise bajuriririra icyo cyemezo, bakigera mu rukiko kuri uyu wa Kabiri tariki 09 Kamena basabwa kwisobanura ku byaha baregwa byo gukubita no gukomeretsa ku bushake uwitwa Manishimwe Jean Baptiste na mushiki we Nyirangaruye Uwineza Denise.

Mu kwiregura kwabo bafatanyije n’ababunganira mu mategeko, bakomeje kugaragariza urukiko ko rudakwiye kugira impungenge mu gihe baba barekuwe bakitaba urukiko bari hanze, aho bemeza ko bafite abishingizi n’ingwate nk’uko bari babisabye urukiko rwababuranishije mbere.

Ni icyifuzo batumvikanyeho n’ubushinjacyaha aho bwabasabiye gukomeza kuburana bafunze, bugendeye ku bimenyetso binyuranye byabangamira ubutabera mu gihe baba bafunguwe.

Ubushinjacyaha bwifashishije amashusho (video) yafatiwe mu mvururu, yerekana abo bayobozi bakubita abo baturage aho inteko iburanisha yagiye asaba abo bayobozi, umwe ku wundi kureba neza uburyo bagiye bitwara muri izo mvururu hifashishijwe iyo video.

Ubwo bushinjacyaha bwari buhagarariwe na Museruka John na Hagenimana Edouard, bwakomeje kugaragaza uburemere bw’icyaha abo bayobozi baregwa bushingiye ku buhamya bwa bamwe mu babonye izo mvururu.

Bagarutse ku bubabare bwa Nyirangaruye Denise, aho bemeje ko uwo mukobwa yagaruwe mu bitaro bya Ruhengeri aho arwariye ubu, kubera uburwayi ngo yatewe n’ingaruka zo gukubitwa n’abo bayobozi nk’uko Umushinjacyaha Hagenimana Edouard yabigaragarije urukiko.

Yagize ati “Nyirangaruye ubwo yazaga gutabara musaza we Manishimwe, baramukubise bageza ubwo bamugaragura hasi kugeza n’ubwo bamukuramo ijipo, none bariregura ngo yarabarumye ngo baritabaraga, ibyo bishoboka bite”!

Arongera ati “Kwa muganga bagaragaje ko yagize ububabare bukabije buri kuri 80%, kandi ingaruka z’uko gukubitwa zikomeje kwiyongera aho yamaze kumva ko abamukubise bagiye gufungurwa, bimuviramo kurwara ihungabana, aho kugeza ubu ari mu bitaro bya Ruhengeri, aho yabwiwe ko na Nyababyeyi yangiritse. Ibyo byose ni ingaruka yatewe n’inkoni yakubiswe”.

Uwo Mushinjacyaha yagarutse no kuri Manishimwe, aba Dasso bavuga ko yamusabye kwambara agapfukamunwa arabarwanya, aho yemeza ko ibyo ari ibinyoma.

Hagenimana ati “Uwo Manishimwe koko yari ahagaze ku irembo ry’iwabo atambaye agapfukamunwa, kandi aho yari ahagaze ku irembo si mu bantu yari ahagazemo, umuntu uri mu rugo si ngombwa ko yambara agapfukamunwa.

Ibyo bavuga rero ko yabarwanyije si byo, ahubwo bamusanze iwabo aho yari abahungiye bamujyana ku muhanda bamukurura hasi, batangira kumukubitisha inkoni Gitifu Tuyisabimana yari yitwaje nk’aho yari aragiye amatungo ngo aritwaza inkoni, ngiyi twanayizanye. Murabona ko ari ikibando cyari gikwikiwe mu mukoropesho”.

Perezida w’iburanisha yongeye gusaba abaregwa kwiregura, bagaragaza icyashingirwaho ngo babe barekurwa baburane badafunze.

Sebashotsi ati “Raporo yo kwa muganga iragaragaza ko ububabare basanganye Nyirangaruye butaturutse ku ngaruka zuko yakubiswe, ni ho mpera mbagaragariza ko mwandekura nkaburana ndi hanze kuko n’ibisubizo bya muganga kandi byerekana ko uburwayi afite ari ubw’agateganyo atari ubwa burundu”.

Umwunganizi we yungamo ati “Icyo uwo mukobwa yazize gituma ari mu bitaro ntaho gihuriye n’ibi Sebashotsi aregwa, urukiko rukwiye kugendera ku bisubizo bya muganga, ntirukwiye kugendera ku binyamakuru byatangiye gukwirakwiza impuha, bikomeje kwandika ko uwo mukobwa yahungabanyijwe n’inkoni yakubiswe, mu gihe muganga avuga ko ububabare afite ari ubw’agateganyo atari ubuhoraho”.

Nyuma yo kumva abaregwa bose, Perezida w’inteko iburanisha urwo rubanza yanzuye ko urubanza ruzasomwa ku itariki 10 Kamena 2020 saa cyenda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Rwose bariya bayobozi bakoze nabi cyane ,gukurura umukobwa w’inkumi mu muhanda ku karubanda ntaho bitaniye no kumufata ku ngufu ,ahubwo byo birimo n’ubugome bukabije Kandi aribo Bari bakwiye kubera rubanda urugero mu kubaha ikiremwamuntu cyane cyane guhohotera igitsinagore kariya kageni rwose bakwiye gufungwa burundu y’umwihariko kuko nta tandukaniro no kwica.

Munyabugingo yanditse ku itariki ya: 9-06-2020  →  Musubize

abobayobozi bagombaguhanirwa ibyobakoze kukosibyiza

mayikoro yanditse ku itariki ya: 9-06-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka