Musanze: Amerwe yatumye bataburura imbogo bashaka kuyirya

Urwego rw’Igihugu rushinzwe kwihutisha Iterambere (RDB) rwashyikirije Polisi Sitasiyo ya Kinigi, abagabo umunani bashinjwa gutaburura imbogo yari yatabwe mu Murenge wa Musanze mu Karere ka Musanze, iyo mbogo ikaba yari yishwe n’ibiza.

Imbogo yishwe n'ibiza iratabwa ariko abaturage bitwikira ijoro barayitaburura (ifoto: Social Media)
Imbogo yishwe n’ibiza iratabwa ariko abaturage bitwikira ijoro barayitaburura (ifoto: Social Media)

Iyo mbogo yari yapfiriye mu mugezi wa Susa, mu mvura nyinshi yaguye mu ijoro ryo ku itariki 06 Gicurasi 2020, ubwo uwo mugezi wuzuraga ugatembana iyo mbogo isanzwe iba muri Pariki y’Ibirunga dore ko muri iyo Pariki iyo imvura yaguye hamanuka amazi menshi imigezi ikuzura.

Nyuma yo kubona ko iyo mbogo yishwe n’ibyo biza, abakozi ba RDB ku bufatanye n’abaturage, byabaye ngombwa ko bayitaba (bayihamba) mu rwego rwo kwirinda ko hagira abaturage bayirya mu gihe RDB ibuza abantu kurya inyamaswa cyangwa itungo ryipfushije.

Ubwo bayitabaga ku itariki 07 Gicurasi 2020, ntiyarayemo kuko ngo bwagiye gucya kuri uyu wa gatanu tariki 08 Gicurasi 2020 iyo mbogo bamaze kuyivana aho yari yatabwe bikavugwa ko hari abaturage bamwe bari bamaze kuyibaga bagabagabana inyama.

Abakozi ba RDB n’inzego zishinzwe umutekano nyuma yo kumenya ayo makuru, bahise bashakisha ababa bataburuye iyo mbogo, ubu hakaba hamaze gufatwa abagabo umunani bo mu Murenge wa Musanze n’Umurenge wa Shingiro, aho bahise bashyikirizwa Polisi Sitasiyo ya Kinigi, nk’uko Kigali Today yabitangarijwe n’Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, CIP Alexis Rugigana.

Yagize ati “Abo bagabo umunani turabafite bafungiye kuri Polisi Sitasiyo ya Kinigi. Bagiye gushyikirizwa RIB kugira ngo bakorweho iperereza ku byaha bakekwaho”.

Abo bagabo bamaze gufatwa, ni Munyampeta Jean Leon w’imyaka 34, Habumugisha Innocent w’imyaka 25, Habimana Jean Claude w’imyaka 34, Iradukunda Samuel w’imyaka 22, Mwambutsa Martin w’imyaka 42, Masengesho Samuel w’imyaka 32, Maniriho Jonas w’imyaka 22 na Nizeyimana Alexis w’imyaka 27.

Umuyobozi wa RDB, Clare Akamanzi aganira na Kigali Today, yakanguriye abaturage kwirinda kurya inyamaswa zipfushije, avuga ko bakomeza gukurikirana abo bishoye muri icyo gikorwa kigayitse cyo gutaburura iyo nyamaswa.

Agira ati “Mu gihugu cyacu ntabwo turya inyamaswa, ntibyemewe noneho kurya inyamaswa ipfuye, ntabwo uba uzi uko imeze. Ntabwo ari byo, abaturage ndabibakangurira bamenye ko ibyo atari byo, ntabwo ari ibiryo rwose. Ndasaba abakozi bacu bashinzwe kubungabunga inyamaswa mu Ntara y’Amajyaruguru tumenye uko bimeze, kuko ibyo bakoze ntabwo ari byo, ntabwo byemewe”.

Yasabye kandi abaturage gukomeza kubungabunga ibinyabuzima, birinda gufata inyamaswa nabi, kugira ngo ubuzima bwazo bukomeze kugenda neza kandi zihabwe agaciro zikwiye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Nkunda agatukura maze bakame ikarusha ndabemeye pe bahise basabaganya izo mbonekarimwe. Mubabarire nukuri ko nta murama wazo ngo zirahingwa se..

Senyamwishywa yanditse ku itariki ya: 10-05-2020  →  Musubize

Nkunda agatukura maze bakame ikarusha ndabemeye pe bahise basabaganya izo mbonekarimwe. Mubabarire nukuri ko nta murama wazo ngo zirahingwa se..

Senyamwishywa yanditse ku itariki ya: 10-05-2020  →  Musubize

Iyo mbogo ntabwo yipfishije ahubwo yishwe namazi. mwivugango yipfishije, ahubwo birabujijwe kurya inyamaswa zo mu ishamba

NGABIRE JEAN PAUL yanditse ku itariki ya: 9-05-2020  →  Musubize

life is good or bod

Iradukunda samuel yanditse ku itariki ya: 9-05-2020  →  Musubize

No Bibi kugira amerwe meshi bene amo kageni

Shyaka Douglas yanditse ku itariki ya: 9-05-2020  →  Musubize

Ntabwo narinzi ko namwe mujya mwandika fake news

Ahmed Manuel yanditse ku itariki ya: 9-05-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka