I Muhanga harimo kubakwa uruganda rukora sima
Ubuyobozi bw’uruganda rukora sima rwa (Angia Cement Prefabricated) rurimo kubakwa mu Karere ka Muhanga, buratangaza ko imirimo igenda neza kandi ko n’ibikoresho bikorwamo bizakenerwa bizaboneka kuko hari n’ibizajya biva mu bihugu bituranyi by’u Rwanda.

Ni uruganda rufite ubushobozi bwo gukora nibura toni 1.000.000 ku mwaka, ni ukuvuga toni zigera kuri 350 ku munsi, bikazagabanya ingano ya sima yatumizwaga mu mahanga, kandi n’ibiciro byayo mu Rwanda bikarushaho kunogera abaguzi.
Umuyobozi mukuru w’uru ruganda, Fan Junping, avuga ko bimwe mu bikoresho bizifashishwa, higanjemo ibizava mu mahanga nko mu bihugu bya Repuburika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC), u Burundi na Tanzaniya.
Avuga ko kubera amasezerano y’ibihugu bituriye ibiyaga bigari (CPGL), umubano n’amahanga uzatuma babasha kwinjiza ibikoresho bikorwamo sima, kandi ko igihe ibihugu byaba bitabanye neza hakurikizwa amasezerano abigenga muri uwo muryango yo kwinjiza ibyo bikoresho.
Agira ati “Nta kibazo cy’ibikoresho by’ibanze tuzagira byo gukoramo sima kuko umubano w’ibihugu ntabwo wifashe nabi, ariko n’ubundi twebwe dusanzwe dufite uruganda muri DRC, niho tuzajya dukura bimwe mu bikoresho, ibindi tubikure mu Karere ka Musanze”.

Ubwo uwahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Etiyopiya Hailmarian, yasuraga uruganda ruri kubakwa i Muhanga, yanagiriye inama abari kurwubaka ko byaba byiza banagerageje kugira ibikoresho bashakisha hirya no hino mu Rwanda, kugira ngo batazahura n’ikibazo cyo kubura ibitumizwa hanze.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe ubukungu, Bizimana Eric, avuga ko imirimo yo kubaka uruganda igeze hejuru ya 70%, kandi ko hari icyizere cy’uko mu mwaka utaha uruganda ruzatangira gukora sima.
Avuga ko abantu basaga 1200 bazabona akazi gahoraho mu mirimo y’uruganda, kandi Abanyarwanda bazaba barimo, hakaba n’abasaga 200 ubu bari mu mirimo y’ubwubatsi.
Bizimana avuga ko kuba babonye uruganda rwa Sima bizakurura abandi bashoramari mu mujyi wa Muhanga, kugabanya izamuka ry’ibiciro bya sima ku isoko, no kurushaho guteza imbere ishoramari mu mujyi wa Muhanga.

Uru ruganda ruzaba rwubatse ku buso bwa hegitari 17 ruzaba rufite ububiko bunini bwo kubika ibikorwamo sima, rukazajya ruyikora rukayigurisha ku isoko ry’u Rwanda no mu mahanga, nyuma yo guhaza isoko ry’imbere mu gihugu.
Ohereza igitekerezo
|
Urunganda barwita rwiki?