Amakipe y’umupira w’amaguru y’Umurenge wa Shyogwe mu bagore n’Umurenge wa Nyamabuye mu bagabo, yatwaye ibikombe byose by’amarushanwa Umurenge Kagame Cup ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo mu mupira w’amaguru, akaba azanahagararira iyo Ntara mu marushanwa ku rwego rw’Igihugu azabera i Kigali.
Umukobwa w’umunyeshuri w’imyaka 18 wigaga mu kigo cy’imyuga cya MTC Muhanga, mu Murenge wa Nyamabuye, yabyariye mu bwiherero bwa gare ya Muhanga, ahita ajyanwa ku bitaro bya Kabgayi we n’umwana.
Ubuyobozi bw’Ikigo gishinzwe ingufu mu Rwanda (REG), buratangaza ko mu rwego rwo gufasha abaturage bo mu Karere ka Muhanga, kungukira bwa mbere ku rugomero rwa Nyabarongo ya mbere ruhubatse, harimo gushyirwa agashami gato kazajya kageza umuriro ku batuye Umurenge wa Mushishiro ahubatse urwo rugomero.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga burasaba abahinzi kwihutisha imirimo yo gutera imbuto, bitarenze itariki ya 25 Gashyantare 2024, kubera ko igihembwe cy’Ihinga cya B kiba ari kigufi, kuko gihera muri Gashyantare kugeza Kamena basarura, ubwo izuba ry’impeshyi riba ritangiye gucana.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera akaba n’Imboni y’Akarere ka Muhanga, Soline Nyirahabimana, arasaba abategura imishinga yo kubaka ibyumba n’inyubako z’amashuri, kongera gutekereza kubaka bajya ejuru, kugira ngo hirindwe kumara ubutaka buba bukenewe mu bigo by’amashuri.
Abayobozi ba za Paruwasi n’abayobozi b’ibigo by’amashuri y’Itorero Angilikani Diyosezi ya Shyogwe mu Ntara y’Amajyepfo, baganiriye uko bazamura ireme ry’uburezi, basinyana imihigo n’ubuyobozi bw’Itorero bagaragaza ko bagiye gukomeza ingamba zo kuzamura ireme ry’uburezi bagatsindisha 100%.
Umukozi w’Intara y’Amajyepfo ushinzwe Imiyoborere myiza, Kabera Vedaste, yasabye Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamabuye, ko yaburana ari hanze ku cyaha akurikiranyweho cyo gutanga indonke.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga n’abafatanyabikorwa mu burezi, basuzumiye hamwe ibibazo byatumye mu mwaka w’amashuri wa 2022-2023 hari ibigo by’amashuri bitatsindishije neza.
Abahinzi baturutse hirya no hino mu Gihugu baganiriye ku buryo bwo kunoza uruhererekane nyongeragaciro ku gihingwa cy’imyumbati, hagamijwe iterambere ry’abahinzi b’imyumbati, guteza imbere inganda zitunganya umusaruro w’imyumbati, no kwishakamo ibisubizo bikunze kugariza abahinzi b’imyumbati.
Abakoresha Gare ya Muhanga barishimira ko yatangiye gusanwa, imirimo ikaba igana ku musozo, nyuma y’igihe kirekire yari imaze yarangiritse ikazamo ibinogo, ikajya irekamo amazi y’imvura, yatumaga abahategera imodoka bahabwa serivisi zitanoze kubera umwanda n’ibyondo.
Minisitiri w’Ubucurzi n’Inganda (MINICOM), Ngabitsinze Jean Chrysostome, yemereye abikorera mu Karere ka Muhanga, ko mu gihe gito icyanya cy’inganda kiba cyatunganyijwe kugira ngo abagishoyemo imari boroherwe no kugezamo ibikoresho, no kubona ingufu z’amashanyarazi n’amazi bihagije ngo zikore neza.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, aratangaza ko kompanyi yari yatsindiye isoko ryo gukora imihanda ya kaburimbo ku bilometero hafi birindwi mu Mujyi wa Muhanga, ari na yo izirengera igihombo cyo kuwusubiramo nk’uko bikubiye mu masezerano y’isoko yagiranye n’Akarere.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga, burasaba abafite inzu bacumbikira abantu by’igihe kirekire (abapangayi), kumenya no kugenzura imyitwarire y’abaza gucumbika kugira ngo bafashe inzego z’umutekano gutahura amabandi, n’abandi bakekwaho ibikorwa bihungabanya umutekano.
Abahebyi ni izina ry’abakora ubucukuzi bw’amabuye butemewe mu Karere ka Muhanga, kubera ko ubwabo basa nk’abanga ubuzima bwabo, kuko ingaruka za mbere bakura muri ubwo bucukuzi ari impfu za hato na hato.
Umuturage umwe wari ucumbitse mu Murenge wa Nyarusange, mu Kagari ka Rusovu mu Mudugudu wa Mututu, yagwiriwe n’ikirombe cyo muri uwo Mudugudu, ubwo yari yajyanyemo na mugenzi we mu bikorwa by’ubucukuzi butemewe, inzego z’ubuyobozi ku bufatanye n’abaturage bakaba barimo gukora ibishoboka ngo abe yakurwamo.
Abagenzi bategera imodoka muri Gare ya Muhanga, berekeza mu Ntara y’Iburengerazuba mu Turere twa Karongi, Nyamasheke na Rusizi baravuga ko mu mpera z’icyumweru babuze imodoka kubera ingendo z’abajya kwizihiza iminsi mikuru isoza umwaka no gutangira undi.
Abatuye Umujyi wa Muhanga bari bategereje ko umuhanzi uzwi nka Papa Cyangwe, aza kubataramira mu ijoro rya Noheli ku wa 25 Ukuboza 2025, baramutegereje baramubura nyuma yo kwishyura amafaranga 1000 yo kwinjira ahari hateganyijwe.
Abacuruzi b’ibirayi n’abaguzi babyo mu Mujyi wa Muhanga baravuga ko guhera ku wa 22 kugeza ku wa 23 Ukuboza 2023, ibirayi byabuze ku isoko kubera ko ababikura ku makusanyirizo yabyo mu Majyaruguru n’Iburengerazuba babujijwe kubizana, kubera ko nta nyemezabwishyu za EBM (Electronic Belling Machine) bafite.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga n’abafatanyabikorwa bako mu iterambere (JADF), bafashe ingamba nshya zo kurandura ubukene bukabije mu baturage ku buryo burambye.
Abakoresha Gera y’Umujyi wa Muhanga barinubira kuba yaracukutsemo ibinogo byinshi birekamo amazi y’imvura, imodoka zikayatera abaje kugura amatike, mu gihe cy’izuba bwo hakaba haba huzuye ivumbi.
Abaganga b’inzobere ku bitaro by’amaso bya Kabgayi mu Karere ka Muhanga, basimburije imboni z’amaso abarwayi 26 bendaga guhuma kubera uburwayi bw’imboni, zari zitagikora neza.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyarusange, umukozi w’Ikigo gishinzwe Ubucukuzi, Peteroli na Mine (RMB) ku rwego rw’Akarere, na Polisi mu Karere ka Muhanga, binjiye mu kibazo cy’ubucukuzi cya kompanyi yitwa EMITRA MINING Ltd n’umuturage witwa Ndagijimana Callixte watanze ikirego avuga ko iyo Kompanyi y’ubucukuzi bw’amabuye (…)
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buratangaza ko imiryango ibanye nabi isaga 300 imaze guhinduka, hakaba hakiri urugendo rwo kuganiriza indi isaga 200 ikibanye mu makimbirane, mu rwego rwo gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amakoperative (RCA) kiratangaza ko nyuma yo gusohoka kw’itegeko rishya rigenga amakoperative, hari kuganirwa uko azashyirwa mu byiciro hakurikijwe imikorere n’imiterere yayo.
Umugabo wo mu Murenge wa Rugendabari mu Karere ka Muhanga, afungiye kuri RIB Sitasiyo ya Mushishiro mu Murenge wa Mushishiro, azira gukubita no gukomeretsa mugenzi we akeka ko amusambanyuriza umugore, nyuma yo kubasangana iwe mu rugo.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) irishimira intambwe imaze guterwa mu buvuzi bw’amaso, nyuma yo gutangiza umushinga wo kuvura no gukora ubukangurambaga ku burwayi bw’amaso.
Abantu babarirwa mu bihumbi 30 bo mu Karere ka Muhanga bagiye guhabwa telefone zigezweho, kuri nkunganire y’Umukuru w’Igihugu Paul Kagame, aho azishyurira amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 45 kuri buri wese uyifuza.
Abaturage bo mu Ntara y’Amajyepfo bibumbiye muzi za Koperative zihinga ibigori, bashyikirijwe ifumbire mvaruganga ya DAP yo kubagaza ibigori, mu rwego rwo kuzamura umusaruro w’igihembwe cy’ihinga 2024A.
Inteko rusange y’Umuryango RPF Inkotanyi mu Karere ka Muhanga, yateranye maze isimbuza abayobozi batakiri mu nshingano baherukaga gutorwa muri 2019.
Imiryango yita ku bantu bafite ubumuga bwo mu mutwe iratangaza ko yizeye ko itegeko rirengera abafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe, rizabafasha kubona uburenganzira bamburwa kandi abo bigaragayeho ko bariteshutseho rikaba ryabahana.