Biyemeje gutoza abana isuku kugira ngo uwo muco bazawukurane
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga buravuga ko gutoza umwana isuku, byatuma n’abakuru baboneraho kuko usanga umuco wo kugira isuku ku bakuze utitabwaho kubera uko bakuze bisanga mu muryango nyarwanda.

Byavugiwe mu bukangurambaga bw’isuku n’isukuru mu Murenge wa Nyamabuye mu bigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye, n’abajyanama b’ubuzima, aho bashishikarijwe kwita ku isuku yo ku mubiri no ku myambaro, aho batuye n’aho bategurira amafunguro no mu bwiherero.
Ku kigo cy’amashuri cya Gitarama (GS Gitarama), ubukarabiro bwashyiriweho kurwanya Covid-19, ni bwo bwifashishwa mu gusukura intoki z’abana bavuye iwabo baje kwiga mu gitondo, ariko bisa nk’ibyari bimaze kwibagirana kuko Covid-19 yagabanyije umurego.
Nyuma yo gusobanukirwa n’uko gukaraba bikwiye kuba umuco aho kuba umuhango, abana biyemeje kujyana ubwo butumwa mu miryango yabo, no kubukurikiza ku mashuri kuko bongeye kwibuka ko isuku irinda indwara nyinshi ziterwa n’umwanda.
Umwe mu bana avuga ko iwabo bujuje ibyangombwa byo kunoza isuku, ariko ku bandi hari aho abona ababyeyi batuma abana babo bagira umwanda, nk’iyo babagaburira batarakaraba cyangwa bakarya badakarabye.

Agira ati “Umwanda ku ntoki utuma ababyeyi banduza abana umuco mubi wo kudakaraba, kandi bituma habaho indwara ziterwa n’umwanda zirimo inzoka n’izindi ndwara, abana bafata umuco w’iwabo na bo ntibakarabe”.
Rosine Niyotubikesha avuga ko nyuma yo kuganirizwa yongeye kumva neza ko, isuku ari isoko y’ubuzima kandi ko gucya ku mubiri bikwiye no kujyana no gucya ku myambaro, n’aho bataha.
Agira ati “Ikiri inyuma iwacu ni uko hari ubwiherero budasakaye, cyangwa ababufite ntibagire kandagira ukarabe ngo abamaze kwiherera bakarabe, hari n’ababikorera mu mayira, ibyo byose muri uku kwezi nkatwe urubyiruko turashishikariza abantu uko twarushaho kwimakaza isuku muri rusange”.
Abajyanama b’ubuzima bagiye gukaza umurego mu isuku n’isukura
Abajyanama b’ubuzima b’Umurenge wa Nyamabuye na bo bavuga ko bagiye gushyiraho akabo, bagakangurira ababyeyi kwita ku isuku y’abana, kuko usanga hari abitwara nabi bigatuma n’abana nta rugero rwiza babigiraho.

Uwitwa Dukuzemariya Donatille avuga ko mu Kagari ka Gifumba imbogamizi zishingiye ku isuku ari uko hari abantu bafite umwanda ukabije, kandi wagerageza kubabwira impamvu bakwiye kuwurwanya bagasubiza basaba ubufasha.
Agira ati “Njyewe nsanga biterwa n’imyumvire mike kandi ikwiye guhinduka, kuko ugerageza kubwira umuntu akagusaba ubufasha nyamara uba usanga abana basa nabi, kandi ababyeyi bo bakeye ariko wareba abana ugasanga nta gaciro babaha, tugiye gushyiramo imbaraga”.
Yongeraho ati “Usanga umwana avuye ku ishuri araje ahita arya ntakarabye, umubyeyi arahinguye ahaye umwana ibere adakarabye, akoze mu nkono adakarabye, ibyo byose tugiye kongera kubashishikariza kwitabira isuku, barire ku masahane yumutse kandi asukuye”.
Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye, Nshimiyimana Jean Claude, avuga ko bari mu marushanwa y’isuku n’isukura no kurwanya imirire mibi n’igwingira, kandi ko kugira ngo bazatsindire ibihembo ari uko bitegura neza abazakora isuzuma.

Nshimiyimana avuga ko kugira ngo isuku ibe umuco bisaba kwigisha bahereye ku bana bato, kuko aba kera bo usanga bamenyereye imyumvire y’icyo igihe, ituma kubashishikariza isuku hari igihe batabiha agaciro.
Agira ati, “Turigisha abana kuko bo bazakurana umuco w’isuku yo ku mubiri no ku myambaro, bizatuma babishyira n’abo mu miryango yabo bityo bagende babona ibyiza byo kwimakaza isuku”.
Amarushanwa y’isuku n’isukura yateguwe na Polisi y’Igihugu mu Ntara y’Amajyepfo, ubundi yaberaga mu mujyi wa Kigali, Polisi igatangaza ko kuyajyana mu Ntara bizagira umusaruro wo kuyimakaza nk’uko byawutanze muri Kigali.
Ohereza igitekerezo
|