Masaka: Abanyamuryango ba FPR muri Gitaraga barishimira ko abasaga 500 bahangiwe imirimo

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Kagari ka Gitaraga, Umurenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro, tariki 22 Ukwakira 2022 bahuriye mu Nteko Rusange itegurwa buri mwaka, bagamije kureba ibyo bagezeho, bakurikije ibyo baba bariyemeje mu mihigo. Barebye n’impamvu z’ibyo batagezeho kugira ngo babyihutishe, ndetse bafatira hamwe n’ingamba.

Mu byo bishimira bagezeho, nko mu mibereho myiza y’abaturage, habayeho kubakira abana b’imfubyi. Ikindi ni uko begereye abana mu marerero yabo bareba icyo babafasha mu rwego rwo gushyigikira iyo gahunda.

Bagize n’uruhare mu gusubiza abana ku ishuri, bahangira n’abanyamuryango barenga magana ane imirimo, nk’uko byasobanuwe na Juliana Nkurunziza, Chairperson w’Umuryango FPR Inkotanyi mu Kagari ka Gitaraga.

Ati “Dufite umunyamuryango wahangiye imirimo abagore barenga 300 bahembwa umunsi ku wundi. Muri uyu mwaka tumaze kugira abantu barenga 500 bahangiwe imirimo, rero icyo ni igikorwa cy’indashyikirwa, ni ishimwe kuri twebwe nk’abanyamuryango.”

Mu ntego bafite, bagendeye ku nsanganyamatsiko bihaye kuri iyi nshuro igira iti “Munyamuryango, ejo heza hawe, iterambere rirambye”, bavuga ko bagiye gukomeza gushishikariza abanyamuryango kwitabira gahunda yo kwizigamira ya EjoHeza, kugira ngo bashobore kwiteza imbere mu buryo burambye, ndetse ntibazakomeze kuba umutwaro kuri Leta, aho usanga ifite abaturage benshi yishyurira mituweli, ishakira amacumbi, abana kwiga bigoranye, n’ibindi.

Abanyamuryango bakanguriwe no gutangira kuzigamira abana babo hakiri kare, ariko na bo ubwabo bakizigamira kugira ngo bazagire ubuzima bwiza mu gihe kiri imbere.

Urubyiruko na rwo nk’imbaraga z’Igihugu, bagize uruhare mu byagezweho, aho bubakiye ubwiherero burenga icumi abaturage batishoboye, babashakira n’isakaro ryabwo.

Urubyiruko rwanubakiye abaturage uturima tw’igikoni turenga 50, bakora imiganda ahantu hatandukanye, bakora n’ubukangurambaga bwo gushishikariza urubyiruko bagenzi babo kureka ibiyobyabwenge.

Juliana Nkurunziza uhagarariye Umuryango FPR Inkotanyi mu Kagari ka Gitaraga mu Murenge wa Masaka, yasabye abanyamuryango gukomeza kugira uruhare mu guteza umuryango imbere no kuwufasha kugera ku byo wemereye Abanyarwanda.

Ati “Tugiye gukomeza ubukangurambaga bwo gufasha abaturage kumenya kwizigamira, bajyana abana babo ku ishuri, bita ku mirire myiza y’abana, n’ibindi.”

Umunyamuryango wa FPR Inkotanyi witwa Ntazinda Ignace ufite Kompanyi yitwa Kigasali General Supply Ltd, itunganya ibikomoka ku buhinzi ikohereza ikawa mu mahanga, ariko babanje kuyitunganya mu ruganda nyuma y’uko ivuye mu baturage, na we yishimira uruhare agira mu guteza u Rwanda imbere, dore ko ari no mu bahaye akazi umubare utari muto. Ati “Birumvikana ko muri ako kazi dutanga ka buri munsi, twibanda kuri bya byiciro bikeneye kuzamuka harimo abagore n’urubyiruko, ariko n’abandi ntitubirengagiza kugira ngo umurimo urusheho kunoga.”

Yongeyeho ati “Twishimira ko uyu munsi twahanze umurimo utanga akazi ku bantu bagera kuri 300 kandi bari muri ibyo byiciro twavugaga. Barabyishimiye kuko batangiye no kwinjira muri gahunda ya EjoHeza. Biyishyurira mituweli, mu gihe mbere wababonaga bagendagenda ku muhanda nta kazi, ariko uyu munsi bafite icyo bakora kandi bagaragaza ko kibafasha mu mibereho yabo. Turateganya ko tuzakomeza no kwagura, ku buryo nibura umwaka utaha inteko rusange izongera guterana, nibura tugeze ku bantu 700 twahaye akazi.”

Undi munyamuryango wa FPR Inkotanyi witwa Kagoyire Irene wo mu Mudugudu wa Nyakarambi, Akagari ka Gitaraga, Umurenge wa Masaka, avuga ko ibyo bishimira ari byinshi, dore ko umuryango wa FPR Inkotanyi ari wo shingiro ry’imibereho myiza y’abaturage.

Ati “Ubuyobozi bw’umuryango wa FPR Inkotanyi ntabwo buri kure cyane y’ubuyobozi bwite bwa Leta. Ibikorwa byose bigenda ari impanga. Ni ho iterambere ryose n’imibereho myiza y’abaturage bituruka. Rero abanyamuryango twishimira ko umuryango ugeza ibikorwa byinshi byiza ku baturage, baba abanyamuryango ndetse n’abatari abanyamuryango, umuturarwanda wese ibikorwa by’umuryango bimugeraho, ibyo ni byo twishimira kurusha ibindi byose.”

Kagoyire asanga nk’abanyamuryango bakwiye gufata iya mbere bakarushaho kugaragaza uruhare rwabo mu gushyira mu bikorwa ibyo umuryango wiyemeje mu nkingi zose zikubiyemo gahunda za Leta, kandi hakabaho gukorera hamwe kugira ngo ibikorwa byihute.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka