U Bwongereza: Minisitiri w’Intebe wari umaze ibyumweru bitandatu atowe yeguye
Yanditswe na
Malachie Hakizimana
Liz Truss wari Minisitiri w’Intebe mu Bwongereza, yasezeye kuri uwo mwanya nyuma y’iminsi itarenga 45, ni ukuvuga ibyumweru bibarirwa muri bitandatu, yari amaze muri ako kazi.

Liz Truss
Liz Truss wari n’umuyobozi w’ishyaka ry’aba Conservative yeguye no ku buyobozi bw’iryo shyaka, dore ko umuyobozi waryo ari na we ugomba kuyobora Guverinoma.
Liz Truss yavuze ko yeguye kuko abona nta bushobozi afite bwo kuyobora muri manda yatorewe.
Ohereza igitekerezo
|