Pro-Femmes yatanze Miliyoni 51Frw zizafasha abazunguzayi 660

Impuzamiryango Pro-Femmes Twese Hamwe yatanze inkunga y’amafaranga y’u Rwanda angana na Miliyoni 51Frw azakoreshwa nk’igishoro cy’abacururizaga mu muhanda(bazwi nk’abazunguzayi), mu rwego rwo kubarinda gusubirayo.

Akarere ka Gasabo hamwe n'Abagenerwabikorwa bakira sheki y'amafaranga yatanzwe na Pro-Femmes Twese Hamwe
Akarere ka Gasabo hamwe n’Abagenerwabikorwa bakira sheki y’amafaranga yatanzwe na Pro-Femmes Twese Hamwe

Pro-Femmes Twese Hamwe ni impuzamiryango yashinzwe mu mwaka wa 1992, ikaba irwanya ihohoterwa ndetse igaharanira uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo.

Mu gihe yizihiza isabukuru y’imyaka 30 imaze ishinzwe, Pro-Femmes Twese Hamwe irimo kwigisha ihame ry’uburinganire n’imicungire y’imishinga, inatanga igishoro ku bacuruzi bato b’i Kigali nyuma yo kuva mu cyaro aho yagiye itera inkunga ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi.

Umuyobozi wa Pro-Femmes Twese Hamwe, Dr Liberata Gahongayire, avuga ko inkunga bahaye abazunguzayi bo muri Gasabo ari itangiriro ry’imishinga ishyigikira abagore n’abakobwa izakorerwa mu Mujyi wa Kigali.

Dr Gahongayire ati "Abagiye gushyigikirwa bari mu Mujyi navuga ko ari aba (bo muri Gasabo) ariko ubuvugizi burakomeza, tuzakomeza n’indi mishinga irimo uyu ku bufatanye n’ubuyobozi busanzwe, Inama Nkuru y’Abagore(CNF) ndetse n’Urugaga rw’Abikorera (PSF)."

Amafaranga Pro-Femmes yahaye abacururizaga mu mihanda, yatanzwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe abagore (UN Women), akaba azatangwa nk’inguzanyo ku buryo uzajya ayishyura azajya ahabwa abandi.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo n’Inama y’Igihugu y’Abagore (CNF) basaba abahawe igishoro kutongera gucururiza ahatemewe.

Abari abazunguzayi bavuga ko batazasubira mu muhanda nyuma yo guhabwa igishoro
Abari abazunguzayi bavuga ko batazasubira mu muhanda nyuma yo guhabwa igishoro

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo, Pauline Umwali, ati "Ubutumwa dutanga ni uko kuzunguza bitemewe. Iyo ufite ikibazo uratwegera, tugira n’indi gahunda ya VUP aho ushobora kuza ugasaba inguzanyo nk’ibihumbi 100Frw ukabiheraho ugakora, ukiteza imbere."

Abari abazunguzayi bahawe igishoro na bo bemeza ko batazasubira gucururiza mu muhanda kuko ngo guhora birukankanwa n’abashinzwe umutekano bibateza ibyago by’igihombo no gukomereka.

Umwe muri bo witwa Jacqueline Ayinkamiye, yagize ati "Iki gishoro kigomba kumbyarira ikindi kintu kidasanzwe, ntabwo nzasubira mu muhanda."

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo buvuga ko abantu 660 bafashijwe kubona igishoro ari abatagiraga icyo baheraho na gito mu bazunguzayi barenga 1880 bakorera mu mirenge inyuranye.

N’ubwo amafaranga yahawe amatsinda, buri muntu yemerewe inguzanyo y’amafaranga ibihumbi 77 yishyurwa nta nyungu yongeweho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka