Kicukiro: Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi muri Karambo biyemeje kwihutisha imihigo no gusigasira ibyagezweho

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Kagari ka Karambo, Umurenge wa Gatenga mu Karere ka Kicukiro, bahuriye mu Nteko Rusange y’Umuryango wa FPR Inkotanyi tariki 22 Ukwakira 2022, barebera hamwe ibyagezweho, bafatira hamwe n’ingamba zo gukomeza ibikorwa biganisha ku iterambere rishyira umuturage ku isonga.

Bishimiye guterana nyuma y’igihe cyari gishize badaterana kubera icyorezo cya COVID-19, ariko na cyo bakaba barafatanyije kugihashya bakurikije amabwiriza Igihugu cyashyizeho. Bishimiye aho bageze mu kwesa imihigo y’umuryango ikubiye muri Manifesto ya 2017 – 2024.

Kayitare Joseph, Chairman w’Umuryango wa FPR Inkotanyi muri Karambo, yashimiye abanyamuryango ku bw’uruhare rwabo mu gutora abayobozi mu nzego z’ibanze, mu bikorwa bahuriramo bigaragaza ubumwe no mu bikorwa by’amajyambere.

Kayitare Joseph, Chairman w'Umuryango wa FPR Inkotanyi muri Karambo
Kayitare Joseph, Chairman w’Umuryango wa FPR Inkotanyi muri Karambo

Mu bindi byagezweho harimo kurwanya imirire mibi, aho bubatse uturima tw’igikoni 362 mu midugudu itandukanye y’Akagari ka Karambo. Abana 24 bavuye mu mirire mibi.

Basannye inzu z’abarokotse Janoside yakorewe Abatutsi no kubafasha kubona ibyangombwa no kwivuza. Ku bufatanye bw’abaturage n’abafatanyabikorwa batandukanye byatumye Akagari ka Karambo kageze kuri 70,7% mu gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza w’uyu mwaka wa 2022 - 2023, bakaba bizeye ko bazagera ku 100% mu gihe cya vuba.

Imiryango 100 yishyuriwe umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza, bubaka inzu umunani z’abatishoboye, basana izindi 11 z’abatishoboye, hubakwa n’ubwiherero 20.

Hatanzwe inka enye muri gahunda ya Girinka Munyarwanda, abana 25 bafashijwe gusubira mu ishuri. Hubatswe irerero rigezweho mu Mudugudu wa Kamabuye, hanongerwa ibyumba by’amashuri ku mashuri yari asanzwe ku kigo cya G.S. Murambi.

Mu bindi bagaragaje birimo imiryango itatu yavuye mu cyiciro cya mbere cy’Ubudehe, igera mu cyiciro cya kabiri. Abagore bashishikarijwe kuboneza urubyaro binyuze mu bukangurambaga, ndetse no kwipimisha igihe batwite.

Muri ako Kagari bishimira ko hubatswe Agakiriro kifashishwa cyane cyane mu iterambere ry’urubyiruko. Hasanwe n’umuhanda ureshya na kilometero 2,5 ushyirwamo laterite uratsindagirwa. Hubatswe ibiraro 10 mu Midugudu itandukanye mu rwego rwo koroshya ubuhahirane n’imigenderanire n’indi Midugudu.

Hashyizweho amatsinda atandukanye yo kubitsa no kuzigama, hakozwe imishinga itandukanye binyuze muri VUP igahabwa amafaranga yo kwiteza imbere.

Mu bijyanye n’imiyoborere myiza, abanyamuryango bagize uruhare mu kwiyubakira ibiro by’Umudugudu w’Ihuriro mu rwego rwo kwihutisha serivisi kandi igatangwa inoze.

Abanyamuryango bagize uruhare mu gushakira imyenda abakora irondo ry’umwuga, no kubaha ibikoresho byo gucunga umutekano .

Komite z’Imidugudu zahuguwe ku birebana no kurwanya ruswa n’akarengane, ndetse no ku birebana no kunoza inshingano batorewe mu rwego rwo kwihutisha serivisi zihabwa umuturage.

Imiryango 50 yabanaga mu buryo butemewe n’amategeko yarasezeranye byemewe n’amategeko, abanyamuryango bagize uruhare no mu gukemura ibibazo by’abaturage, biciye mu mugoroba w’umuryango.

N’ubwo ibyagezweho ari byinshi, basanze hari ahakeneye kongerwa imbaraga, bakaba biyemeje gukomeza ubufatanye kugira ngo ibitabagerwaho na byo byihute.

Ahakeneye kongerwa imbaraga harimo nk’ubwitabire bw’abanyamuryango mu bikorwa bitandukanye by’umuryango, no kujya mu nzego z’umuryango. Hakenewe no kongera imbaraga mu gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza (mutuelle de santé), kongera imbaraga mu bukangurambaga bwa EjoHeza mu kwiyandikisha no kwizigamira, kongera umusanzu utangwa muri gahunda ya Intore Solutions.

Biyemeje no kongera imbaraga mu gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage (Human security issues), gukemura ibibazo by’abana baterwa inda zitateganyijwe, n’ibibazo by’abana bata ishuri. Barateganya no kongera imbaraga mu mitangire ya raporo y’inama z’umuryango za buri kwezi no kuzitangira igihe, no gukemura ibibazo by’ubushomeri mu rubyiruko.

Kayitare Joseph, Chairman w’Umuryango wa FPR Inkotanyi muri Karambo, yavuze ko nibafatanya nta kabuza, ibi byose bizagerwaho. Ati “Mureke dufatanye kwesa imihigo y’ibyo batubwiye tutarageraho, dusigasire n’ibyo twagezeho.”

Yashimiye abafatanyabikorwa n’inzego z’umuryango, by’umwihariko ba mutima w’urugo (abagore) n’urubyiruko kubera umusanzu wabo mu kwesa imihigo.

Bamwe mu banyamuryango ba FPR Inkotanyi muri Karambo na bo bagaragaza ko biteguye gukomeza gushyigikira ibyagezweho.

Segatarama Jacques
Segatarama Jacques

Umwe muri bo witwa Segatarama Jacques yagize ati “Nk’uko mubizi, FPR Inkotanyi ni moteri ya Leta. No mu Kagari kacu, byinshi mu bikorwa byagezweho bigizwemo uruhare n’abanyamuryango. Hari byinshi twishimira nko kubakira abatishoboye, twishyuriye abatishoboye mituweli, ejo twarahije abanyamuryango 126, ibikorwa ni byinshi.”

Mu bindi bashyize imbere muri ako Kagari ni ukwita ku mihanda muri gahunda yo guteza imbere imiturire, urugero ni imihanda izakorwa mu midugudu ya Ruhuka, Rugwiro, Gwiza, Ramiro, igakomeza muri Kamabuye igana ahitwa Jyambere.

Undi munyamuryango witwa Mutezinka Enatha wo mu Mudugudu w’Ihuriro mu Kagari ka Karambo, avuga ko mu bindi bitegura birimo amatora yaba ay’Abadepite n’ay’Umukuru w’Igihugu, kugira ngo abaturage bazayiyumvemo, bayitabire bityo iterambere rikomeze kubageraho.

Mutezinka Enatha
Mutezinka Enatha

Ati “Abaturage barimo neza, kuko ibyagezweho birivugira, turi inyuma y’Umuyobozi mukuru mu guha abaturage ibyo umuryango wabemereye.”

Kayitare Joseph, Chairman w’Umuryango wa FPR Inkotanyi muri Karambo, yahawe n’igikombe nk’ishimwe yateguriwe n’Akagari bigizwemo uruhare cyane cyane na ba mutima w’urugo, bamushimira uruhare rwe muri gahunda z’umuryango muri ako Kagari.

Amafoto: Moise Niyonzima/Kigali Today

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nukuri bakoze umuryango wa FPR Inkotanyi wadukuye mu mwobo uduha ubuzima ntawutashima ibyakozwe ndetse nibikomeje gukorwa bigamije gushyira umuturage kw’isonga ndetse no kugira imibereho myiza n’imikoranire myiza kugirango bibashe kugerwaho

Niyonkuru Patrick yanditse ku itariki ya: 23-10-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka