Abantu icyenda bafatiwe mu buriganya bwo gukorera uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga

Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, mu bihe bitandukanye, yataye muri yombi abantu icyenda barimo abapolisi babiri n’abasivili barindwi bakurikiranyweho ibikorwa by’uburiganya mu gukora ibizamini by’ uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga rw’agateganyo hifashishijwe mudasobwa.

Muri bo harimo ababaga biyandikishije gukora ikizami cy’uruhushya rw’agateganyo, abakoraga nk’abakomisiyoneri babahuzaga n’abarimu bigisha amategeko y’umuhanda ngo babakorere ikizami ndetse n’abapolisi babafashaga kwinjira mu cyumba kiberamo ibizamini atari bo banditse ku rutonde.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera, mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Ukwakira, yavuze ko bafashwe biturutse ku iperereza ryakozwe rikagaragaza ko bose uko ari 9 bagiranye imikoranire mu gushakira abandi uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rw’agateganyo mu buryo butemewe.

Yagize ati:” “Abasivili barindwi n’abapolisi babiri, mu iperereza tumaze igihe dukora byagaragaye ko bagize uko bavugana, baranakorana mu gushakira abaturage batandukanye impushya z’agateganyo kandi mu by’ukuri babitangaho amafaranga, bikagaragara ko yageze no ku bapolisi mu bihe bitandukanye.”

CP Kabera yasabye abifuza gutwara ibinyabiziga kunyura mu nzira zemewe n’amategeko bakirinda kunyura mu nzira z’ubusamo kuko bibaviramo gufungwa ndetse n’impushya zikababera imfabusa kuko zihita ziteshwa agaciro.

Ati: “Ibi bintu ntibyemewe n’amategeko, uburyo bwo gukorera uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga burazwi kandi iyo uzi amategeko y’umuhanda urayikorera wowe ubwawe ukayitsindira utagombye kunyura mu wundi muntu kimwe n’uruhushya rwa burundu iyo uzi imodoka ukora ikizamini ukarutsindira kandi nta kiguzi bigusabye uretse igiteganywa n’amategeko.”

Yongeyeho ko Polisi iri maso kandi ko izakomeza kugenzura no gufata uwo ari we wese uzagaragara muri bene ibi byaha agashyikirizwa ubutabera.

Abafashwe bashyikirijwe urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo hakomeze iperereza ku byaha bakurikiranyweho.

Ingingo ya 277 mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko; Umuntu wese ku bw’uburiganya wihesha, ukora cyangwa ukoresha atabikwiye, impapuro z’inzira zikoreshwa mu gihugu cyangwa ku bajya mu mahanga, impamyabumenyi cyangwa impamyabushobozi, urupapuro rw’amanota, impushya zo gutwara ibinyabiziga n’izindi mpapuro cyangwa inyandiko cyangwa ibyemezo bitangwa n’inzego zabigenewe; aba akoze icyaha.

Uhamijwe n’urukiko gukora kimwe muri ibyo bikorwa, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshatu (3.000.000 FRW).

Ni inkuru dukesha Polisi y’u Rwanda

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka