Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza buravuga ko gahunda yo gukemurira mu ruhame ibibazo by’abaturage izagabanya ikibazo cy’ubwinshi bw’ibibazo byakemurwaga n’Umukuru w’Igihugu.
Mu Karere ka Nyanza, Umurenge wa Ntyazo, umukobwa w’imyaka 19 ari mu maboko ya Polisi akurikiranyweho gukuramo inda y’amezi atanu.
Bamwe mu rubyiruko bavuga ko kuba amateka mabi yarafashe igihe kinini yigishwa mu Rwanda, bisaba ko handikwa ibindi ibitabo biyavuguruza.
Itsinda ry’Intara y’Amajyepfo riyobowe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wayo, Madamu Izabiriza Jeanne, ryahwituye ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza ku idindira ry’imwe mu mihigo ya 2015-2016.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge Fidel Ndayisaba asanga gusaba imbabazi bikwiye gufatwa nk’umuti ku babikora aho kubita ibigwari.
Abana bagera kuri 800 mu Karere ka Nyanza bugarijwe n’imirire mibi, kubera ubumenyi bucye bw’ababyeyi ku gutegura indyo yuzuye.
Abaturage 13 bo mu Murenge wa Ntyazo mu Karere ka Nyanza, bajyanwe kwa muganga ari indembe nyuma yo kurya inyama z’ihene yipfushije, bivugwa ko zari zihumanye, nk’uko byemejwe n’Ubuyobozi w’Ibitaro bya Nyanza.
Ubuyobozi bw’Ibitaro bya Nyanza bwagaye abaganga batatiye indahiro bakica abarwayi muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Depite Rose Mukantabana wayoboye Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite muri manda yashize, yabaye umwe mu banyeshuri b’indashyikirwa basoje amasomo mu Ishuri Rikuru ryo guteza imbere Amategeko (ILPD) riri i Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo.
Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana, yasabye urubyiruko rw’Abanyarwanda kurenga iby’amoko, rukibonamo Ubunyarwanda kugira ngo rukomeze kubaka igihugu kitarangwamo amacakubiri.
Ikibazo cy’isuri yamunze ikiraro cya Mpanga cyari gisanzwe gihuza abaturage b’igice cy’Akarere ka Ruhango na Nyanza yateje ikibazo cy’imigenderanire.
Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo bwashimiye abaturage b’Umurenge wa Ntyazo mu Karere ka Nyanza ku bufatanye bagaragaje bwatumye umuntu washakaga guhungabanya umutekano akoresheje imbunda ahasiga ubuzima.
Umugabo witwa Munzuyarwo Réverien w’imyaka 69 utuye w’i Nyanza yatwikiwe na buji ibikoresho byo mu nzu n’imyenda birakongoka.
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Dr. Diane Gashumba, yasabye Abanyenyanza kwibuka abazize Jenoside banagaragaza uruhare rwabo mu gukumira ko itasubira kubaho ukundi.
Mu Karere ka Nyanza, m Murenge wa Busoro imvura imaze iminsi igwa muri iyi Mata 2016 imaze gusenyera imiryango 49.
Polisi y’igihug ikorera mu Karere ka Nyanza yasubije Kanyambo John miliyoni miliyoni 1,8Frw yari yibwe n’abakozi mu rugo.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza bwatangaje ko bugiye guhagurukira ibibazo by’inka bivugwa ko zapfuye n’izagurishijwe muri gahunda ya Girinka Munyarwanda.
Umugabo w’imyaka 60 y’amavuko utuye mu Murenge wa Kibilizi mu Karere ka Nyanza, akurikiranweho gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 akoresha ibirori mu cyumweru cy’icyunamo.
Mutabaruka Paulin wahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyabakamyi muri Nyanza yemerewe kurekurwa by’agateganyo ariko urukiko rumutegeka ibyo agomba kubahiriza.
Mbyayingabo François yataye Mukabarinda Jacky bari bagiye gusezerana imbere y’amategeko mu Murenge wa Muyira mu Karere ka Nyanza.
Umuyobozi w’Ibitaro bya Nyanza, Dr Hakizimana Kagabo Léon, n’umubaruramari witwa Kabalisa Roger Victor baburiwe irengero kuva mu cyumweru gishize.
Abadepite bagize komisiyo y’ingengo y’imari n’umutungo by’Igihugu basabye abakozi b’Akarere ka Nyanza kugendera kure ibyaha bya ruswa mu mirimo bashinzwe.
Bamwe mu batuye Umurenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza biyemerera ko inzoga y’igikwangari bayita “Ndi umunyarwanda” kugira ngo bajijishe ubuyobozi.
Abagize umuryango w’Abanyeshuri n’abahoze ari abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 (AERG na GAERG) bagaruriye icyizere umusaza w’imyaka 86 wo mu Karere ka Nyanza, bamusanira inzu.
Abayobozi b’ibigo by’amashuri y’inshuke n’abanza, baraburirwa ko kutita kuri gahunda y’ “Inkongoro y’umwana” bishobora kubaviramo gukurikiranwa mu rwego rw’amategeko.
Umugore witwa Nyenyeri Evangeline utuye mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza yarangije amashuri yisumbuye, yihangira umurimo wo kogosha.
Bamwe mu batuye mu Karere ka Nyanza bavuga ko serivisi z’ubuzima bahabwa n’abajyanama b’ubuzima babegereye zibafatiye runini mu buvuzi bw’indwara.
Igikorwa cy’ubutabazi bwo kutanga amaraso cyakorewe mu kigo nderabuzima cya Nyanza mu karere ka Nyanza cyitabiriwe n’abaturage barenga abo bateganyaga.
Abantu bataramenyekana binjiye muri Kiliziya ya Paruwasi ya Kigoma mu Karere ka Nyanza biba bimwe mu bikoresho by’iyo Paruwasi.
Umuryango w’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Nyanza wasabye ko amazina y’abashyinguwe mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza yandikwa ku rwibutso.