Polisi yasubije asaga miliyoni 1,8Frw yari yibwe

Polisi y’igihug ikorera mu Karere ka Nyanza yasubije Kanyambo John miliyoni miliyoni 1,8Frw yari yibwe n’abakozi mu rugo.

Polisi yasubije aya mafarnaga nyirayo kuri uyu wa kabiri tariki 19 Mata, nyuma kuyafatana abakobwa batatu bari abakozi bo mu rugo ku Kicuriko mu mujyi wa Kigali.

Polisi yasubije amafaranga ba nyirayo.
Polisi yasubije amafaranga ba nyirayo.

Abo bakobwa bafashwe barimo uwitwa Nyinawumuntu Anastasie na Muhawenimana Vestine bombi bavuka mu Karere ka Nyanza naho Ntakirutimana Angelique akomoka mu Karere ka Bugesera.

Babiri bemera ko bibye babigambiriye usibye umwe muri bo witwa Ntakirutimana Angelique wisobanura avuga ko bagenzi be bamusabye ko bajyana nawe akabibemerera atazi iyo bamujyanye.

Yagize ati “Njye ntabwo nemera ko nibye kuko bagenzi banjye bansabye ko tujyana bagenda bantegera ntazi iyo banjyanye.”

Kanyambo John n'umugore we Uwangabe Jessica babara amafaranga yabo ngo barebe ko yuzuye.
Kanyambo John n’umugore we Uwangabe Jessica babara amafaranga yabo ngo barebe ko yuzuye.

Kanyambo John nyir’urugo rwibwemo ayo mafaranga, yatangarije Kigali Today ko umugore we yayatahanye bwije amaze kubura uburyo bwo kuyabitsa muri Banki.

Yavuze ko ahagana saa tatu z’ijoro ryo kuwa mbere ubwo yari amaze kubura abo bakobwa bakoraga iwe mu rugo, yahise ajya gutanga ikirego kuri polisi ikorera ku Kicukiro.

Ati “Bambwiye ko ngaruka mu gitondo ariko ndi mu nzira njyayo nakiriye telefoni ntazi ya polisi imbaza niba ari njye Kanyambo ndabyemera mbabwira ko nibwe bansaba kuza gutora amafaranga yanjye i Nyanza.”

Abakobwa batatu bakurikiranweho ubujura.
Abakobwa batatu bakurikiranweho ubujura.

Yishimye ananyuzamo agaseka, yavuze ko servisi yahawe na polisi ari iyo mu rwego rwo hejuru ashima ubufasha bwose yahawe muri iki kibazo.

Uwangabe Jessica umugore we wamuherekeje ibyishimo byarenze avuga ko ibyo polisi yakoreye urugo rwabo bituruka ku bunyangamugayo batojwe n’umukuru w’Igihugu Paul Kagame.

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Nyanza, Supt Ruganintwari Athanase, yaburiye abantu kudapfa gukoresha abakozi bose babonye anabibutsa kutandarika amafaranga aho babonye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

hahah ariko namwe muri bahatari mwa bahishe amasura hasi kandi hejuru aragaragara ntimugahishire abajura sibyiza buri wese ajye abamenya ejo batazagira undi biba

kay yanditse ku itariki ya: 19-04-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka