Uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyabakamyi yarekuwe by’agateganyo
Mutabaruka Paulin wahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyabakamyi muri Nyanza yemerewe kurekurwa by’agateganyo ariko urukiko rumutegeka ibyo agomba kubahiriza.
Byabaye kuri uyu wa 08 Mata 2016 mu rubanza rwasomwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Busasamana ku kirego cy’ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo rwashyikirijwe n’ubushinjacyaha ku birebana n’icyaha cyo kunyereza amafaranga ya VUP mu Murenge wa Cyabakamyi abaregwa uko ari bane barimo na Mutabaruka Paulin bari bakurikiranweho.

Mu byo Mutabaruka Paulin aregwa harimo ubufatanyacyaha mu gutuma hanyerezwa amafaranga ya VUP binyuze mu kuba yarasinyiye itsinda ry’abantu ba baringa banyereje amafaranga asaga miliyoni eshanu yari agenewe gufasha abatishoboye mu Murenge wa Cyabakamyi yari abereye umuyobozi.
Me Mbanziriza Adiel wunganira mu mategeko Mutabaruka Paulin yagaragaje ko uwo yunganira ntaho yacikira ubutabera kuko ari umuntu ufite aho abarizwa hazwi ndetse n’imiyirondoro ye ikaba yari isobanutse.
Uyu mwunganizi mu mategeko yanagaragaje ko nta mpamvu zikomeye zituma Mutabaruka yafungwa mbere y’urubanza.
Perezida w’iburanisha ry’uru rubanza rwari urw’ifunga n’ifungura ry’agateganyo yemeje ko Mutabaruka Paulin arekurwa by’agateganyo kimwe na Rukundo Felicien wari umwe mu bo baregerwaga hamwe mu rubanza.
Mutabaruka Paulin na Rukundo Félicien barekuwe by’agateganyo basabwe kujya bitaba ubushinjacyaha bushinzwe kwiga dosiye yabo ndetse no kutarenga imbibi z’Intara y’Amajyepfo batabiherewe uruhushya.
Ku ruhande rwa Habimana Leopord na Twagirumukiza Gabriel ubusabe bwabo bwo kuba bakurikiranwa bari hanze ya gereza bwatewe utwatsi n’urukiko ruvuga ko hari impamvu zikomeye zituma bakekwaho icyaha cyo kuba bariyise itsinda rya Baringa bagasaba amafaranga ya VUP atari bo yari agenewe.
Ku bw’izi mpamvu perezida w’iburanisha yategetse ko bafungwa mbere y’urubanza kuko bashobora kuzabangamira iperereza cyangwa bakaba bacika ubutabera.
Mutabaruka Paulin abaye umukozi wa kabiri w’Akarere ka Nyanza wemerewe irekurwa ry’agateganyo n’urukiko nyuma y’undi wahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere, Habimana Kayijuka John, nawe ugikekwaho kuba yaragize uruhare mu kurigisa amafaranga mu karere.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Hoya bajyebakurikiranwa
bahanwe barenga Kumar Skye ko y,akazi
abayobozi nkabo nibakanirw’urubakwiye KBS!!