“Inkongoro y’umwana” hari abo ishobora gufungisha
Abayobozi b’ibigo by’amashuri y’inshuke n’abanza, baraburirwa ko kutita kuri gahunda y’ “Inkongoro y’umwana” bishobora kubaviramo gukurikiranwa mu rwego rw’amategeko.
Byatangarijwe mu nama bahuriyemo n’umukozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB) yagiranye n’abahagarariye ayo mashuri ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 21 Werurwe 2016.
Habiyambere Nathan ushinzwe gahunda y’inkongoro y’umwana mu kigo cya RAB ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo, yavuze ko iyi gahunda ifite uburemere kimwe n’izindi gahunda zose guverinema y’u Rwanda ishyize imbere.
Yagize ati “Umuntu wese ukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda inyungu ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku myaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri kugeza kuri eshanu z’amafaranga yakoreshejwe nabi cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.”
Yatangaje ko ibi bihano biri mu ngingo ya 627 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.
Yatanze urugero rw’ikigo bakoreye igenzura bagasanga abana ari bo bayizanira, hanyuma ayagenewe gahunda y’Inkogoro y’umwana agakoreshwa mu kwakira abashyitsi babasuye ku kigo.
Ati “Urumva ko abo bamaze kwangiza icyo iyi gahunda yo guha abana amata ku ishuri igamije n’uburyo ishyirwa mu bikorwa.”
Habiyambere yaburiye buri muyobozi w’ikigo cy’ishuli gifite iyi gahunda ko bagomba kuyikorana ubunyangamugayo bitaba ibyo bikabagiraho ingaruka.
Abayobozi b’ibigo bo bagaragaje ko n’ubwo yhari abatubahiriza iyi gahunda, ariko ifitiye akamaro abana, kuko uretse kubafasha kugira ubuzima bwiza yanagabanyije umubare w’abana bata ishuli bitewe n’inzara.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|