Yatawe n’uwo bari bagiye gusezerana imbere y’amategeko
Mbyayingabo François yataye Mukabarinda Jacky bari bagiye gusezerana imbere y’amategeko mu Murenge wa Muyira mu Karere ka Nyanza.
Byabaye kuri uyu wa 5 Mata 2016 mu muhango wari uwo gusezeranya itsinda ry’imiryango yabanaga mu buryo butemewe n’amategeko harimo n’uyu mugabo n’umugore.
Uyu mugore n’umugabo bari baje bambariye ibirori byabo byo gusezerana kubana ubuziraherezo, ariko bamaze kugera mu byicaro habura umwanya muto ngo babasezeranye nibwo umugabo yabwiye umugore we ko yibagiriwe indangamuntu mu rugo ahita agenda ntiyongera kugaruka.
Mukabarinda Jacky yabwiye Kigali Today ko umugabo we bicaranye yamubwiye ko agiye kuzana indangamuntu ariko nyuma akaza gutungurwa no kubona umuhango wo gusezeranya abandi urangiye we ataragaruka.
Yagize ati “Nta kibazo nzi yaba yagize mu nzira asubirayo kandi nta n’ikibazo twari dufitanye gusa ibibaye byo bimbabarije umutima.”
Ku bwe uyu mugore yirinze kwemeza ko umugabo we yamucitse ku bw’impamvu z’uko atashakaga gusezerana nawe imbere y’amategeko.
Ati “Niba nta kintu gishya kibyihishe inyuma tuzasezerana ubutaha kuko iby’uyu munsi byo byamaze gupfa.”
Murera Yottamu umwe mu baturanyi b’uyu muryango, avuga ko urugo rwabo nta kibazo kidasanzwe bagaragazaga ko bafitanye ku buryo umugabo yamusiga mu birori byo gusezerana akamuta.
Ati “Ibi bintu mboneye aha ku murenge biragayitse ndetse ni ubwa mbere njye mbibonye.”
Uwitwa Kanamugire valens we yemeje ko umugabo atapfa guta umugore we bagiye gusezerana nta kibazo kiri hagati yabo.
Ati “Kuba bahoranye ku murenge ariko hashira akanya gato bagiye kubasezeranya umugabo akavuga ko yibagiwe indangamuntu njye ndabibonamo ikibazo cyo kuba yashakishaga uburyo bwo kumucika.”
Kigali Today yagerageje gushakisha Mbyayingabo kugira ngo agire icyo abivugaho ariko ntiyaboneka.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Muyira bwo buvuga ko igihe cyose umugabo n’umugore bashakiye gusezerana iyo nta miziro babikorerwa nk’uburenganzira bwabo.
Ibitekerezo ( 18 )
Ohereza igitekerezo
|
Ubwose Ntimwumva Ko Umugabo Ari Umucuyi?Ntibiramujyamo Nibimujyamo Azadutumira Tubutahe!Erega Isezerano Riba Kumutima!Nibabanze Basezerane Kumutima Naho Igikumwe Cyo Ni Umuhango.
haba hari mpamvu nukuri ariko sibyiza uwomugabo nda mugaye rwose
nanje nk,UMURUNDI birengeye ubwenge!ariko bishoboka ko harivyo m,urugo batahurizako.tuje tubanza kuvugana ukuri l,etat iduhe akanya ko kwitunganya.eeh!umugabo yakoze neza.
BIRAGAYITSE RWOSE ABANYARWANDA TWARAKANGUTSE NTIYAGAHEMUKIYE UMUFASHA WE AMUTABA MUNAMA
yampayinka ! uyu mugore agomba kuba yavuye imuhira atavuga rumwe numutwarewe ahubwo uyu mugabo yanze kurushya reta nokwereka uyu mugore ko atamushaka ubuse nta somo bamwe mubayoboz no has I bakuyemo kuko usanga alibi bahatira abantu gusezerana babakangisha ibihano igihe bagiye batabishaka nibi bivamo the turacyavunikape ! muzadushakire uyu mugabo atubwire impamvu yabimuteye
UWOMUGABO NTAKIGENDA PEEE?
uwo mudamu nomusaba ko yokwihangana kuko uwo siwe imana yari yaramusezeraniye wewe niwihangane uwowateguriwe ariho.
Uyu mugabo bamubaze impamvu yabimutese murakoze
Isi yabayu mudugudu peee!% mudushirireho contara
UWOMUGABO BAMUFUNGE RWOSE YAHEMUTSE CYANE
Uwo Musaza yagezemunzira ahuranabandi bamu felestata yibagirwa mission ko atarayanzura
Niyihangane