Umugore urangije ayisumbuye yihangiye umurimo wo kogosha
Umugore witwa Nyenyeri Evangeline utuye mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza yarangije amashuri yisumbuye, yihangira umurimo wo kogosha.
Uyu mugore w’imyaka 32 y’amavuko avuga ko mu mashuri yisumbuye yize ibirebana n’icungamutungo n’ubumenyi bwa mudasobwa ariko nyuma yo kutabibonera akazi, ahitamo kwiga umwuga wo kogosha bimuviramo akazi akora.

Agira ati “Nkirangiza kwiga, nashakishije akazi ndakabura maze ndeba guhora nteze umugabo wanjye amaboko bitankwiriye, niyemeza kwihangira umurimo bivugwa ko ari uw’abagabo.”
Uyu mwuga wo kogosha awufatanya no gutunganya imisatsi y’abagore n’abakobwa ariko abamugana ngo abogoshe ni bo benshi agereranyije n’abakiriya be bose bamugana, nk’uko yabitangarije Kigali Today.
Uyu mwuga wo kogosha ufatwa ahanini nk’uw’abagabo, Nyenyeri atangaza ko awukora neza mu gihe yawutangiye hari bamwe bamuca intege.

Nyenyeri avuga ko uyu mwuga umutungiye umuryango kandi ukamufasha kurihira abana be amashuri.
Ati “Mbere ntariga uyu mwuga wo kogosha, buri kintu cyose nkeneye nagisabaga umugabo ariko ubu turafatanya mu iterambere ry’urugo rwacu.”
Nk’umugore wahisemo gukora uyu mwuga wo kogosha, avuga ko afite abantu benshi bamugana bitewe n’uko abogosha neza ndetse no kuba bamwe baza bafite inyota yo kogoshwa n’umugore ari bwo bwa mbere.
Zimwe mu mbogamizi yahuye na zo agitangira umwuga wo kogosha ni ugucibwa intege na bamwe bari bafite imyumvire y’uko nta mukobwa cyangwa umugore wogosha ariko we ngo abo bose yabimye amatwi yikomereza akazi kubera ko akabonamo inyungu.
Uyu mugore Nyenyeri asaba abagore bagenzi be gutinyuka imyuga yose ndetse akavuga ko n’abandi babishaka yabafasha mu buryo bwo kubigisha.
Bamwe mu bagore b’abaturanyi be bavuga ko bamaze kumufatiraho urugero rwo kutiheza mu myuga imwe n’imwe ivugwa ko yahariwe abagabo.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Uretse ko hari nabagabo batazi kogosha,bigaragara Niko kunegirija umwuga bigatuma ubushomeri byiyongera.nkababanyarwanda ibintu byose dukwiriye kubyiga kuko ntawuzi ejo uko azamera baca umugani mukinyarwanda ngo bucya bucyana ayandi.